Ku wa Gatanu, tariki ya 19 Mutarama 2017, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.
Inama y’Abaminisitiri yatangiye yifuriza Umwaka Mushya Muhire wa 2018 Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME, na we yifuriza Abagize Guverinoma Umwaka Mushya Muhire wa 2018, anaha ikaze Dr. Mutimura Eugène, Minisitiri w’Uburezi na Bwana Rurangirwa Jean de Dieu, Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho bakinjira muri Guverinoma, abifuriza kuzatunganya neza inshingano zabo.
Ashingiye ku bubasha ahabwa n’Amategeko, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko yahaye imbabazi abana 18 bari bafungiye muri Gereza ya Nyagatare bitwaye neza kandi batsinze neza ibizamini bya Leta.
Inama y’Abaminisitiri yemeje Iteka rya Minisitiri ryemeza ifungurwa ry’agateganyo ry’abafungwa 392 bujuje ibisabwa n’amategeko. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 5 Ukuboza 2017.
1. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’Umushoramari ENVIROSERVE yerekeranye no gucunga uruganda ruherereye muri Bugesera Industrial Park rutunganya imyanda y’ibikoresho bishaje by’ikoranabuhanga.
2. Inama y’Abaminisitiri yemeje Politiki ivuguruye ijyanye n’ahantu hihariye h’ubukungu mu Rwanda.
3. Inama y’Abaminisitiri yemeje Urwandiko rw’Inzira rushya rukoze mu buryo bw’ikoranabuhanga ruzakoreshwa n’impunzi. 4. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imishinga y’Amategeko ikurikira:
a) Umushinga w’Itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko n°30/2017 ryo ku wa 29/06/2017 rigena Ingengo y’imari ya Leta y’Umwaka wa 2017/2018;
b) Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’impano yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda, ku wa 27 Ukuboza 2017, hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga gitsura Amajyambere (IDA), nk’urwego ruyobora Ikigega cyihariye cya NDF kigamije gutera inkunga gahunda y’imihindagurikire y’ikirere muri Afurika, yerekeranye n’impano ingana na miliyoni eshatu n’ibihumbi magana atatu na mirongo inani na bibiri z’Amayero (3,382,000 EUR) agenewe kunononsora mu buryo bwihuse kandi burambye imishinga y’ibikorwa by’uruhererekane nyongeragaciro ku makara n’inkwi;
c) Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’inguzanyo yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda, ku wa 21 Ukuboza 2017, hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga gitsura Amajyambere (IDA), yerekeranye n’inguzanyo ingana na miliyoni mirongo itanu n’esheshatu n’ibihumbi magana arindwi z’Amadetesi (56.700.000 DTS) yo gushyigikira Umushinga wo gufasha abatishoboye;
d) Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’impano yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda, ku wa 07 Ukuboza 2017, hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga gitsura Amajyambere (IDA) nk’urwego ruyobora Ikigega gihuriweho n’abaterakunga b’iterambere ry’imihanda y’ubuhahirane mu Rwanda, yerekeranye n’impano y’inyongera ingana na miliyoni mirongo itandatu n’umunani z’Amadolari y’Abanyamerika (68.000.000 USD) agenewe Umushinga wo gutunganya imihanda y’ubuhahirane bw’icyaro;
e) Umushinga w’Itegeko ryerekeye Abinjira n’Abasohoka mu Rwanda;
f) Umushinga w’Itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko no 19/2008 ryo kuwa 14/07/2008 rigena Imiterere n’Iyubahirizwa by’Indirimbo y’Igihugu;
g) Umushinga w’Itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko no 34/2008 ryo kuwa 08/08/2008 rigena imiterere, ibisobanuro, imikoreshereze n’iyubahirizwa by’Ibendera ry’Igihugu;
h) Umushinga w’Itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko no 04/2010 ryo kuwa 16/04/2010 rigenga imikoreshereze y’ingingo z’umubiri n’ibikomoka mu mubiri w’umuntu mu buvuzi, mu nyigisho no mu buhanga;
i) Umushinga w’Itegeko rigenga imikoreshereze n’imicungire y’Umutungo Kamere w’Amazi mu Rwanda;
j) Umushinga w’Itegeko rigena Amabwiriza mu by’Indege za Gisiviri;
k) Umushinga w’Itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko no 19/2013 ryo ku wa 25/03/2013 rigena inshingano, imiterere n’imikorere bya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu.
5. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amateka akurikira:
a) Iteka rya Perezida rishyira mu kiruhuko cy’izabukuru Brigadier General Jean Damascène SEKAMANA wo mu Ngabo z’u Rwanda;
b) Iteka rya Perezida rizamura mu Ntera ba Ofisiye 693 bo mu Ngabo z’u Rwanda;
c) Iteka rya Perezida rizamura mu Ntera ba Komiseri, Ofisiye Bakuru, Ofisiye Bato 1.042 ba Polisi y’u Rwanda;
d) Iteka rya Perezida rishyira mu kiruhuko cy’Izabukuru ba Komiseri, Ofisiye Bakuru na ba Ofisiye Bato 111 bo muri Polisi y’u Rwanda;
e) Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho inshingano, imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo, imishahara n’ibindi bigenerwa abakozi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (MINAFFET);
f) Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Abacungagereza kuba abagenerwabikorwa b’Ihahiro ry’Ingabo na Polisi by’u Rwanda;
g) Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho Abacamanza mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikari. Abo ni: Maj. Cyrille SIBOMANA; Maj. Phanuel KALIBU na Capt. Frederic KAYIJUKA.
h) Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Bwana KARANI Alexis wari Umujyanama w’Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA ushinzwe Ingufu n’Amazi kujya mu kiruhuko cy’izabukuru;
i) Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Bwana NKURUNZIZA David wari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe imiyoborere n’imibereho myiza mu Ntara y’Amajyaruguru guhagarika akazi mu gihe kitazwi;
j) Iteka rya Minisitiri rishyiraho amabwiriza arebana n’iby’indege za gisivile zitagira umupilote;
k) Iteka rya Minisitiri rizamura mu Ntera ba Suzofisiye n’Abasirikare Bato 14.442 bo mu Ngabo z’u Rwanda;
Inama y’Abaminisitiri yemeje ko aba bakurikira bahagararira Ibihugu byabo mu Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi:
a) Bwana RAPHAEL MAROV, wa Leta ya Israel, afite icyicaro i Addis Ababa, muri Ethiopia;
b) Bwana MARK RAPHAEL RAMSDEN, wa New Zealand, afite icyicaro i Addis Ababa, muri Etiyopiya;
c) Bwana MICHALIS A. ZACHARIOGLOU, wa Repubulika ya Cyprus, afite icyicaro i Doha, muri Qatar;
d) Bwana DRAGAN ZUPANJEVAC, wa Repubulika ya Serbia, afite icyicaro i Nairobi, muri Kenya;
e) Bwana BA SAMBA MAMADOU, wa Repubulika ya Islamic Mauritania, afite icyicaro i Khartoum, muri Sudan;
f) Bwana FINBAR MICHAEL O’BRIEN, wa Ireland, afite icyicaro i Kampala, muri Uganda;
g) Bwana HAZZA MOHAMMED FALAH KHARSAN ALQATHANI, wa United Arab Emirates (UAE) ufite icyicaro i Kigali, mu Rwanda;
h) Inama y’Abaminisitiri yemeje ko Bwana KASPAR KUNDERT JOHANNES ahagararira inyungu za Norway mu Rwanda, afite icyicaro i Kigali, mu Rwanda.
6. Inama y’Abaminisitiri yashyize Abayobozi mu myanya ku buryo bukurikira: Muri University of Rwanda/UR Dr. Papias MUSAFIRI MALIMBA: Deputy Vice Chancellor for Strategic Planning and Administration.
Muri Rwanda Development Board (RDB) – KANYONGA INGABIRE Louise: Head of Strategy and Competitiveness Department;
KAYIBANDA Richard: Registrar General (Head of Department);
MUTANGANA Eugene: Head of Conservation Department.
Muri MINICOM: MUNYURANGABO Jonas: Director General of Planning, Monitoring and Evaluation.
Muri MIFOTRA : SHEMA Ida MURANGIRA: Capacity Building Sector Analysis and Support Division Manager;
NGOBOKA François: Entrepreneurship Programs Division Manager.
Muri MINIJUST-Muri National Forensic Laboratory : CSP Dr. SINAYOBYE François Director General.
Muri Rwanda Law Reform Commission: – RUKUNDAKUVUGA François Regis: Commissioner;
MUSHINZIMANA Karyn: Legal Research and Reform Division Manager.
Muri MININFRA BAGABO Charles: Aircraft Accident and Incident Division Manager.
Muri Energy Development Corporation Limited (EDCL) GAKUBA Felix: Managing Director.
Muri Rwanda Airports Company (RAC) – NZARAMBA Pascal: Managing Director;
UMUGWANEZA Isabelle: Deputy Managing Director in charge of Corporate Services.
Muri Rusumo Power Company: Board of Directors – Mr. NSHUTI Yves, Member;
Mr. NKUSI Ronald, Member.
Muri Rwanda Energy Group (REG): Board of Directors – Mr. NYAMVUMBA Robert, Vice Chair;
Ms. KAYIHURA Christelle, Member.
Muri Rwanda Maintenance Fund (RMF) TWAHIRWA Innocent: Managing Director. Board of Directors – Mr. BYIRINGIRO Alfred, Chairperson;
Ms. NKUNDA Laetitia, Vice Chairperson;
Mr. NKUSI David, Member.
Muri Rwanda Airports Company (RAC): Board of Directors – Mr. SEBABI John Bosco, Chairperson;
Ms. UWAMARIYA Francine, Vice Chairperson;
Ms. UMULISA DUKUZE Joy, Member;
Ms. RWEMA Alice, Member;
Mr. BUGINGO Eric SABITI, Member;
Mr. KOYA RUFARI Jonathan, Member;
Lt. Col. Vienne N. KATAMBIRE, Member.
Muri RITCO: Board of Directors – Mr. TWAHIRWA Innocent, Chairperson;
Ms. Rose RUTERA, Member.
Muri Rwanda Agriculture Board (RAB): Board of Directors – Dr. NDAMBE NZARAMBA Magnific, Chairman;
Ms. MUKAMANA Esperance, Vice Chairperson;
Dr. UKOZEHASI Celestin, Member;
Mr. MUSABYIMANA Jean Baptiste, Member;
Prof. KARURANGA Egide, Member;
Ms. MUKANEZA Blandine, Member;
Ms. UWERA Agnes, Member.
Muri Rwanda Public Procurement Authority (RPPA): Board of Directors – Mr. NAMARA Hannington, Chairperson;
Mrs. UWIMBABAZI Diane, Vice Chairperson;
Mr. MUVUNYI Frank, Member;
Mr. NSENGIYUMVA Silas, Member;
Mr. BARISANGA Fabrice, Member;
Ms. MUKASHYAKA Drocelle, Member;
Ms. GAFARANGA Brigitte, Member.
Muri RURA: Board of Directors – Dr. GATARE Ignace, Chairman;
-Ms. ABABO Peace, Vice Chairperson;
-Dr. KAYIHURA Didace, Member;
-Ms. MUKANDOLI Fortunée, Member;
Ms. UMWALI Mireille, Member;
-Dr. UFITIKIREZI Daniel, Member;
Maj. NYIRISHEMA Patrick, Member.
Muri RISA – Bwana ZIGIRA Alphonse: Infrastructure Operations and Support Division Manager;
Bwana KABARISA René: Principal Research and Development Technologist Engineer.
Muri LODA: Board of Directors – Mr. NZAYIKORERA Jonathan, Chairman;
Ms. BAYISENGE Jeannette, Vice Chairperson;
Mr. MUZOLA Aimé, Member ;
Ms. SAYINZOGA Diane, Member;
Mr. UWIMANA Innocent, Member ;
Ms. KURADUSENGE Annoncée, Member;
Mr. BYIRINGIRO Esdras, Member.
Muri Rwanda Correctional Services (RCS) National High Council: Mr. BAHAME Hassan;
Mr. RUSHIKAMA NIYO Justin;
Ms. GAHONGAYIRE Aurélie;
Ms. MUHISONI Rose;
Ms. MUSHIMIYIMANA Françoise.
Muri National Commission for Children (NCC) : Board of Directors – Dr. GISHOMA Darius, Chairperson,
Ms. UWABABYEYI Josephine, Vice Chairperson,
Mr. SHIRUBUTE Prudence, Member,
Dr. TURAMWISHIMIYE Marie Rose, Member,
Dr. BIKORIMANA Ferdinand, Member,
Ms. UMUTESI Geraldine, Member,
Ms. UWAMAHORO Aurélie, Member.
Muri Media High Council (MHC): Board of Directors: Dr. NDUSHABANDI Eric, Chairperson;
-Ms. UWERA Astrida, Vice Chairperson;
-Mr. HAVUGIMANA Aldo, Member;
-Dr. VUNINGOMA James, Member;
-Ms. MUGENI Anita, Member;
-Mr. KANAMUGIRE Charles, Member;
Ms. UWINEZA Liliane, Member.
Muri Armed Forces’ Shop: Board of Directors:Maj. Gen. Mubarakh MUGANGA, Chairman
CP Vianney NSHIMIYIMANA, Vice Chairman
ACP Yahya KAMUNUGA, Member
Lt. Col. Callixte KALISA, Member
Lt. Col. Jessica MUKAMURENZI, Member;
Maj. Stella UWINEZA, Member;
CSP Teddy RUYENZI, Member;
SSP Emmanuel NSHOZA RUTAYISIRE, Member;
Mr. Charles KALINDA, Member.
Muri Prime Holdings: Board of Directors : Mr. RUZIBIZA Stephen, Chairperson
Ms. NAMUTEBI Rehemah, Vice Chairperson
Ms. MAKOLO Yvonne, Member
Mr. SERUBIBI Eric, Member
Ms. BENZINGE Belise, Member
Ms. UWINGENEYE Joyeuse, Member
Mr. NTWALI Emile, Member.
8. Mu Bindi:
a) Minisitiri w’Umuco na Siporo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Umunsi w’Intwari z’Igihugu uzizihizwa ku itariki ya mbere Gashyantare 2018 ku rwego rw’Umudugudu.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni: “Dukomeze ubutwari, twubake u Rwanda twifuza”. Uyu munsi uzabanzirizwa n’Icyumweru cy’Ubutwari kizahera tariki ya 24 kigeze ku ya 31 Mutarama 2018 hakorwa ibikorwa bitandukanye mu rwego rwo kwibuka Intwari z’Igihugu.
b) Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko u Rwanda rwabaye urwa mbere muri Afurika mu guteza imbere ubuhinzi hashyirwa mu bikorwa Amasezerano yemerejwe i Malabo n’Abakuru b’Ibihugu bya Afurika muri Kamena 2014.
c) Minisitiri w’Ubutabera/Intumwa Nkuru ya Leta yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Icyumweru cyahariwe Ubufasha mu by’Amategeko kizatangira ku itariki ya 22 kugeza ku ya 26 Mutarama 2018. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni: “Menya amategeko akurengera uharanire uburenganzira bwawe”.
d) Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 5 kugeza ku ya 6 Werurwe 2018, u Rwanda ruzakira Inama Mpuzamahanga ya kabiri iziga ku kurandura burundu ishyingirwa ry’abana b’abakobwa bakiri bato. Iyi nama izabera muri Kigali Convention Centre. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni: “Guteza imbere ubukangurambaga bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe bugamije kurandura burundu ishyingirwa ry’abana b’abakobwa bakiri bato, hatezwa imbere ibijyanye no kwigisha no guteza imbere uburenganzira ku buzima bw’imyororokere”.
e) Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko: – Guverinoma y’u Rwanda ifatanyije n’Ubunyamabanga bwa Smart Africa yateguye Inama Nyafurika yo mu 2018 ku Iterambere izabera i Kigali kuva ku itariki ya 9 kugeza ku ya 10 Gicurasi 2018. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni: “Kwihutisha ishyirwaho ry’Isoko rihuriweho rya Afurika binyuze mu Ikoranabuhanga.”
– Ku bufatanye na Africa Tech Summit hateguye Inama Nyafurika yo mu 2018 ku ikoranabuhanga izabera i Kigali kuva ku itariki ya 14 kugeza ku ya 15 Gashyantare 2018. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni: “Duteze imbere ikoranabuhanga muri Afurika: Dushakishe. Duhuze imbaraga. Dushore imari.”
Iri tangazo ryashyizweho umukono na Marie Solange KAYISIRE , Minisitiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri