Muri iyi minsi abantu bamaze igihe bumva uwitwa Jean Paul Turayishimye yisararanga kuri ya ma Radio akorera kuri Internet akwirakwiza ibihuha ndetse avuga ibinyoma byambaye ubusa; gusa igitangaje ni ukuntu akomeje gukoresha ingirwa Radio ye ahinduranya amazina uko abyutse muguteka imitwe ashakisha agafaranga, aho atumira bamwe muri Barundi baba hanze yabatse amafaranga ngo ahitishe ibiganiro byabo bivugako habayeho ubwicanyi bwakorewe Abahutu mu Burundi muri 1972 bwakwitwa Jenoside. Kubazi Jean Paul Turayishimye ibi ni ubutekamutwe no kwambura abantu ibyabo ndetse no kugirango bimubere ikiraro cyo kwiyegereza leta y’u Burundi nayo ngo agire icyo ayiryaho dore ko leta y’u Burundi iyobowe na CNDD FDD itunze byinshi mu bigarasha byigize abavugizi bayo. Kuri Jean Paul, iyagaramye ntawe utayigera ishoka nawe arashaka kurya ku mafaranga ya CNDD FDD ngo atangaze ibihuha.
Jean Paul Turayishimye ni muntu ki?
Jean Paul Turayishimye ni mwene Karama na Mukamusoni akaba yaravukiye Tanzania Ku italiki 6/08/1971, ariko akurira ahitwa Bwisha muri Nord Kivu. Yinjiye igisirikare cya RPA akaba afite numero ya AP 49346 yatorotse afite ipeti rya Sergeant. Yatorotse amaze kumenya ko hari iperereza riri kumukorwaho aho yaregwaga gukorana na Kayumba Nyamwasa wari Shebuja bityo akanamufasha gutoroka anyura i Bujumbura mu Burundi kugeza ageze muri Amerika.
Ibikorwa bye Muri RNC
Jean Paul Turayishimye nkumwe mu batangije RNC yagiye arangwa no kuba igikoresho cya Kayumba Nyamwasa nkuko byari bimeze kuva bagikorana mu Rwanda kuko niwe Kayumba yakoreshaga mu kwiba amasambu kugeza ku birombe by’imicanga. Muri RNC yakoreshweje mu kurema uduco twagiye dutera za grenade mu Rwanda muri 2013, ndetse no kurema umutwe wa gisirikare wa RNC aho by’umwihariko yarashinzwe kurema amatsinda muri Uganda.
Mubindi yabaye igikoresho muguharabika bamwe muri bagenzi be batumvikanaga na Shebuja Kayumba nka Rudasingwa, Ngarambe na Musonera ndetse no kubigizayo. Jean Paul kandi yahawe akazi kadasanzwe muri RNC bitaga « Dossier Diane Rwigara » aho yagombaga gufasha uyu mukobwa kwigumura ndetse no kubiba urwango mu nkambi z’abakongomani cyane cyane mu nkambi ya Kiziba. Mu Kinyarwanda baca umugani ngo inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo, iyo Jean Paul yakubitishije ba Rudasingwa, Musonera Ngarambe n’abandi abanenga ubusambo, ubugome no kutagira icyerekezo, ninayo Kayumba Nyamwasa yamukubitishije akoreseheje abantu nka Nayigiziki na Epimaque babuze iyo bagana. Ubu Jean Paul Turayishimye isari yasumbye iseseme, asubira kubirutsi nk’imbwa, aherutse kurya udufaranga twa Kayumba Nyamwasa we na Deo Nyirigira mu rwego rwo kubareshya ngo bagaruke muri RNC ndetse no gusaba ko haba ubworoherane mu guterana amagambo ku ma Radiyo yo kuri Internet. Turayishimye amafaranga yarayariye ariko abamuzi neza kandi uko agenda yigamba nuko atazemera gusubira muri RNC hatabaye amavugurura aho muramu wa Kayumba Frank Ntwali akwiye kwamburwa ububasha burenze afite ndetse ngo Kayumba atabanje gusaba imbabazi umuryango wa Rutabana. Jean Paul Turayishimye afite agatsiko kagizwe na Leah Karegeya (bameranye neza kubera umunyenga w’urukundo) ndetse n’Achille Bagosora, umuhungu wa Bagosora Theoneste umucurabwenge wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ; ako gatsiko nako ntikorohewe kuko batakaza abayoboke nka Uganda, Canada n’Ubusuwisi aho bahuzwe Jean Paul kimwe na Kayumba ; kuribo bategereje umukiza ariwe Ben Rutabana.
Jean Paul Turayishimye umunyabyaha ushakishwa n’ubutabera
Abantu benshi barasaba ko Jean Paul Turayishimye yashyikirizwa ubutabera kandi niyo maherezo kubera ibyaha by’iterabwoba harimo gerenade zatewe mu Rwanda hagati y’umwaka wa 2010 na 2013 ndetse n’urubyiruko rw’abana yohereje mu mitwe yitwaje intwaro muri Kongo. Jean Paul Turayishimye mu kubagarira yose yahinduye izina ry’i Radio ye aryita Iteme ngo agaragaze ko ari kumwe na Kizito, bityo abakunda indirimbo za Kizito bamukurikire, ubundi agatangiza ibiganiro bye indirimbo ya Rutabana. Nguwo Jean Paul Kimwamwanya ushakishiriza hose.