Abantu 3 bamaze gufungwa bazira isoko ryo kubaka Hotel iri mu rwego rw’inyenyeri 4 ya FERWAFA, yagombaga kubakwa na sosiyeti y’Ubwubatsi ya EXPERTS-CO, ku nkunga y’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku rwego rw’isi (FIFA), ikaba ifite agaciro ka miliyari zirenga 4 z’amafaranga y’u Rwanda.
Iyi Hoteli y’inyenyeri 4 ikaba ari inkunga ya FIFA yageneye u Rwanda biciye mu mushinga w’iterambewe wiswe Goal.
Iri soko ryatanzwe umwaka ushize mu kwezi kwa 3, gusa biza kugaragara ko inzira yo kuritanga ishobora kuba yarajemo uburiganya, byanaviriyemo gufatwa n’inzego z’umutekano, kuri bamwe mu babigizemo uruhare, bagatangira no gukurikiranwa n’inzego z’umutekano.
Ese iri soko ryaje gutangwa gute?
Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, bwaje gushyiraho akanama kakurikirana ibikorwa byo gutanga isoko ryo kubaka iyi Hotel ya FERWAFA; Akanama kari kagizwe n’abantu 5:
Me Ndagijimana Emmanuel (Perezida)
Hakizimana Moussa (Visi Perezida)
Mugabe Bonnie (Umunyamuryango w’Akanama k’Amasoko)
Kayishakire Hadidja (Umunyamuryango w’Akanama k’Amasoko)
Nigine Nicole (Umunyamabanga)
Me Ndagijimana Emmanuel (Asanzwe akuriye komisiyo y’amategeko muri FERWAFA), Hakizimana Moussa (Akuriye komisiyo y’abaganga muri FERWAFA, akaba n’umuganga w’Amavubi), Mugabe Bonnie (Ashinzwe itangazamakuru muri FERWAFA, akaba na Team Manager w’Amavubi), Hadidja Kayishakire (Ashinzwe kwakira abagana FERWAFA, Receptionist), Nigine Nicole (Aba muri Komisiyo ya Marketing).
Raporo yo ku itariki ya 15 Mutarama 2015, yerekana ko inama ya mbere yabagize aka kanama ari bwo yateranye ku cyizaro gikuru cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, hagati ya saa 10H30 na saa 12H00 z’amanywa ku cyicaro cya FERWAFA.
Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA Mulindahabi Jean Olivier nawe yari ahari
Ingingo nyamukuru y’iyi nama, yari ukwigira hamwe uburyo bwakoreshwa mu gutanga isoko ryo kubaka hoteli ya FERWAFA.
Iyi nama itarabonetsemo Nigine Nicole, byabaye ngombwa ko umuyobozi w’aka kanama k’amasoko, asaba Hadidja Kayishakire usanzwe ashinzwe kakira abantu muri FERWAFA, gufata inyandikomvugo y’iyi nama, kubera kubura k’umunyamabanga.
Abagize aka kanama, basabye ko iri soko ryatangwa hakurikijwe uburyo bw’abapiganwa bake (Appel d’Offre restraint).
Uburyo bw’abapiganwa bake: Ubu ni bumwe mu buryo bukoreshwa mu gutanga amasoko mu Rwanda, buteganywa n’itegeko N12/2007 ryo ku wa 27/03/2007, rireba amasoko ya leta n’iteka rya minisitili N001/08/10/MIN ryo ku wa 15 Mutarama 2008.
Kuri ubu buryo, igihe isoko ritagejeje kuri Miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda, hashobora gutumirwa abahiganwa bacye, bagahatana.
Igishushanyombonera cya Hoteli igomba kubakwa cyarerekanywe
Isoko rifite agaciro karenga miliyari 1 na miliyoni 200 by’amafaranga y’u Rwanda, aba ari isoko mpuzamahanga, mu gihe isoko rifite agaciro kari munsi y’aya mafaranga, aba ari isoko ry’imbere mu gihugu, gusa bitabuza n’amasosiyeti mpuzamahanga kwitabira.
Ingingo ya 51 y’iri tegeko: Ipiganwa rigenewe abapiganwa bake
Iri piganwa riba rigenewe gusa abapiganwa, bagaragara ku nyandiko ibatumira.
Ingingo ya 52: Impamvu zituma hakoreshwa ipiganwa rigenewe abapiganwa bake:
Urwego rutanga amasoko rushobora, gukoresha ipiganwa rigenewe abapiganwa bake mu gihe:
1° ibintu bikeneye kugurwa cyangwa imirimo y’ubwubatsi, kubera imiterere yabyo ihanitse, cyangwa bikaba biteye, ku buryo bwihariye, cyangwa se bikaba biboneka gusa ku bacuruzi cyangwa abubatsi bake; cyangwa
2° igihe n’ikiguzi byatwara mu isuzuma, n’isesengura ry’umubare munini, w’inyandiko, z’ipiganwa bitajyanye n’agaciro k’ibintu, inyubako cyangwa serivisi y’impuguke birebwa n’isoko rigomba gutangwa hakurikijwe, umubare ntarengwa w’amafaranga ateganywa mu mabwiriza agenga amasoko;
Ibigomba kubahirizwa mu ikoreshwa, ry’uburyo bw’ipiganwa rigenewe abapiganwa bake ni ibi bikurikira:
1° mu mwanya wo gutanga itangazo rihamagarira ipiganwa ku buryo busesuye, urwego rutanga isoko rutumira mu ipiganwa nibura batatu mu bapiganwa bari ku rutonde rw’abapiganwa bajonjowe, rukabahitamo mu buryo bunyuze kandi budashingiye ku ivangura iryo ariryo ryose;
2° iyo ku rutonde rw’abajonjowe harimo abava mu bihugu by’amahanga, ntihashobora gutumirwa abapiganwa barenze babiri baturuka mu gihugu kimwe;
3° ihamagarwa ry’abashaka gushyirwa ku rutonde rw’abajonjowe rigomba gutangazwa nibura buri mwaka kandi, mu kinyamakuru nibura kimwe gisomwa n’abantu benshi ku rwego rw’igihugu.
Ingingo ya 53 : Gusaba ibiciro
Urwego rutanga isoko rushobora kubona ibiciro biturutse mu bapiganwa benshi ariko ntibajye munsi ya batatu nibura aho bishoboka.
Buri muntu wasabwe gutanga igiciro agomba kumenyeshwa niba hari ibindi birenze ku giciro cy’ikintu cyangwa imirimo y’ubwubatsi ubwayo, nk’ibijyanye n’ubwikorezi, ubwishingizi, amahoro ya gasutamo n’indi misoro, bigomba gushyirwa mu giciro.
Amasezerano y’isoko agomba guhabwa uwatanze igiciro gito kijyanye n’igihe urwego rutanga isoko rukeneyemo ibyo rwifuza kugura;
Ingingo ya 54: Impamvu zituma hakoreshwa uburyo bwo gusaba ibiciro:
Urwego rutanga isoko rushobora gukoresha uburyo bwo gusaba ibiciro mu gihe rushaka gutanga isoko ry’ibintu cyangwa imirimo y’ubwubatsi bisanzwe ku isoko n’ubwiza bwabyo bukaba busanzwe busobanutse kandi igiciro cyabyo kikaba ari gito kijyanye n’amafaranga ntarengwa ateganywa mu mabwiriza agenga amasoko.
Urwego rutanga isoko ntirushobora gucamo ibice isoko kugira ngo rubashe gukoresha ibivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo.
Isoko FERWAFA yari igiye gutanga, ni isoko mpuzamahanga, yagombaga gushyiraho itangazo mpuzamahanga rihamagarira abantu gupiganwa, kuko rirengeje miliyari 1 na miliyoni 200, ariko kubera ko iki kigo kigenga, ntabwo kibisabwa n’itegeko.
Nyuma yo guhitamo ubu buryo inama ikaba yaremeje ko ubunyamabanga bukuru bwa FERWAFA, bwakwandikira ibigo 5 bifite ubumenyi n’ubunararibonye mu bijyanye n’ibikorwa by’ubwubatsi, abisaba kuza gupiganirwa isoko.
Ibigo byatoranyijwe ni:
1. Real Contractors
2. Expert-CO Ltd
3. Horizon Construction LTD
4. Bright Technical Services & Suppliers
5. GM Investment
Iyi nama yasabaga ko abapigana bagomba kugeza ku biro bya Perezida wa FERWAFA amabahasha bitarenze tariki ya 20/02/2015 ari nawo munsi azafungurwa.
Abagomba guhatanira kubaka iri soko, bandikiwe amabaruwa nyuma y’iminsi 4 inama y’akanama gashinzwe amasoko gateranye, tariki ya 19 Mutarama 2015.
Iyi baruwa yasabaga ibigo byandikiwe kugura igitabo kibemerera guhatanira iri soko, ku Frw 100,000 adasubizwa, yishyurwa kuri konti ya FERWAFA iri muri BK, (No 040-0287091-04), bakabigarura kuri FERWAFA bitarenze tariki ya 20/02/2015, ku I saa 10H00 z’amanywa, amabahasha arimo ibiciro agafungurwa Saa 11H00 z’uyu munsi.
Iyi baruwa yashyizweho umukono na Mulindahabi Kabahizi Jean Olivier, umunyamabanga mukuru wa FERWAFA, yandikirwa ibigo 5 byose byavuzwe haruguru.
Muri izi sosiyeti 5, abaje kugura ibi bitabo byo guhatanira isoko ni sosiyeti 3 gusa, EXPERTS –CO Ltd ,HORIZON CONSTRUCTION Ltd na REAL CONTRACTORS LTD.
Tariki ya 23 Mutarama 2015, abahatanira isoko baratumiwe, basura ikibanza cyagombaga kubakwamo iyi Hotel I Remera mu karere ka Gasabo.
Abasuye ni sosiyeti; Real Contractors Ltd, Experts-Co Ltd, Horizon Construction Ltd na GM Investment.
Nyuma yo gusura, basabwe ko ibitabo birimo ibiciro bigomba kuba byatanzwe bitarenze tariki ya 05/02/2015, aho kuba tariki ya 20/02/2015 nk’uko byari byavuzwe mbere, kubera impamvu yo kwihutisha iri soko.
Bamenyeshejwe kandi ko gufungura amabaruwa bizakorwa kuri uwo munsi wa kane, 10H30.
Abatanze ibiciro ni amasosiyeti 3 nk’uko bigaragara ku ibaruwa y’isoko ifite nomero 01/01/W/FRF/2015-2016.
Hari; Experts-co Ltd yatanze ibaruwa saa 09H00 za mu gitndo, Horizon Construction itanga ibaruwa yayo Saa 09H00 za mu gitondo na Real Contractors yatanze ibaruwa yayo saa 09H44’ za mu gitondo.
ISOKO RYO GUKORA UBUGENZUZI ‘EVALUATION’ Y’IPIGANWA RYO KUBAKA HOTEL
Tariki ya 09/02/2015, habayeho inama y’abagize akanama k’amasoko kuri FERWAFA, itaragayemo NIGINE Nicole, umunyamabanga mukuru wako, abandi bose baritabiriye.
Ku murongo w’inama hariho ingingo yo gutanga isoko rya ‘Evaluation” y’ipiganwa ryo kubaka Hotel ya FERWAFA.
Perezida w’akanama yasabye Kayishakire Hadidja gufata inyandikomvugo y’inama, bitewe n’uko umunyamabanga w’akanama k’amasoko atabashije kuboneka na none mu nama. (Aha nta mpamvu ni imwe igaragara, ituma NIGIRE Nicole ataritabiraga inama.)
Abagize aka akanama bongeye kwemeza ko iri soko ryatangwa hakurikijwe uburyo bw’abapiganwa bake. (Appel d’offre restreint).
Iyi nama yasabye ko ubunyamabanga bukuru bwa FERWAFA bwakwandikira ibigo 3 bisanzwe bifite ubumenyi n’ubunararibonye mu bijyanye no gukora “Evaluation” y’ipiganwa mu bijyanye n’ubwubatsi nk’uko biteganyijwe muri Manuel de procedures za FERWAFA, abisaba kuza gupiganirwa isoko:
Ibigo byatoranyijwe ni:
1. Hammer Construction and Engineering Consultant Limited
2. Light Contract and Consultancy Engineers Ltd
3. Kabo Constructors Limited
Iyi nama yasabye ko amabaruwa y’abapiganirwa iri soko agomba kuba yageze ku biro bya Perezida wa FERWAFA bitarenze tariki ya 12/02/2015, ari nawo munsi azafungurwa.
Iyi nama kandi yemeje ko evaluation izahita ikorwa uwo munsi, tariki ya 12/02/2015.
Nk’uko byari byasabwe ni aka kanama, umunyamabanga mukuru wa FERWAFA yandikiye aba batoranyijwe n’akanama k’amasoko ka FERWAFA abasaba kohereza amabaruwa arimo ibiciro byo kuzakora Evaluation mu kubaka Hotel ya FERWAFA.
Iyi baruwa ikaba yaroherejwe tariki ya 10 Gashyantare 2015.
Tariki ya 12/02/2015 akanama k’amasoko karateranye ku cyicaro cya FERWAFA kagiye gufungura amabaruwa y’abahataniye kuzakora ubugenzuzi .
Aka kanama kongeye guterana, katarimo umunyamabanga mukuru wako ku nshuro ya 3, na none mu nyandiko mvugo y’iyi nama, Ruhagoyacu ifitiye kopi, nta hantu hagaragara impamvu Nigine Nicole atongeye kuboneka.
Isaha yari yatanzwe yo gufungura amabaruwa yageze nta ni umwe mu bahataniye iri soko uhari. Gusa ntibyabujije ko Perezida w’akanama k’amasoko ahita atangiza igikorwa cyo gufungura amabaruwa.
1. Iyi nyandikomvugo yo ku wa 12/02/2015 Ruhagoyacu ifitiye kopi yerekana ko Light Construction and Consultancy Engineers Ltd, yatanze igiciro cya 1,000,000 Frw harimo n’imisoro.
2. Hammer Construction and Engineering Consultant Limited, itanga igiciro cya 1,800,000 harimo n’imisoro.
3. Kabo Constructors Ltd, itanga igiciro cya 2,000,000 Frw harimo n’imisoro.
Nyuma yo gufungura amabaruwa, iyi nama yaje kwemeza ko uwatanze igiciro gito ari we uhabwa isoko, rihita rihabwa Light Construction and Consultancy Engineers Ltd.
Tariki ya 14/02/2015, ni bwo umunyamabanga mukuru wa FERWAFA yandikiye umuyobozi wa Light Construction and Consultancy Engineers Ltd amumenyesha ko yatsindiye isoko, amusaba kuza gusinya amasezerano kuri FERWAFA.
Umuyobozi wa Light Construction and Consultancy Engineers Ltd yaje kuri FERWAFA kuri uyu munsi, tariki ya 14/02/2015, asinyana amasezrano na FERWAFA yo kuzakora ‘Evaluation’ ku ri Sosiyete zasabye kubaka iyi hotel, amasezerano y’iminsi 7.
Aya masezerano akaba yari afite agaciro ka 1,000,000 Frw nk’uko bigaragara mu ngingo ya 5 y’aya masezeramo, Ruhagoyacu nay o ifitiye kopi.
Aya masezerano yashyizweho umukono na Mulindahabi Kabahizi Jean Olivier, umunyamabanga mukuru wa FERWAFA na Adolphe Muhirwa uhagarariye Light Construction and Consultancy Engineers Ltd, tariki ya 14/02/2015.
KUGENZURA INYANDIKO Z’ABAHATANIRA KUBAKA HOTEL YA FERWAFA
Eng Adolphe Muhirwa wakoze igenzura kuri sosiye zagombaga kubaka Hoteli, ubu na we arafunzwe
Eng Adolphe Muhirwa wakoze igenzura kuri sosiye zagombaga kubaka Hoteli, ubu na we arafunzwe
Kugenzura ibitabo bikubiyemo ubusabe bw’abifuza kubaka Hotel ya FERWAFA byakozwe mu gihe cy’iminsi 2 na Light Construction and Consultancy Engineers Ltd, ihagarariwe na Adolphe Muhirwa, atanga ibyavuye mu bugenzuzi tariki ya 16/02/2015.
Muri Raporo ya Light Construction and Consultancy Engineers Ltd, yerekana ko Real Contractors ihagarariwe na Gantil KANGABO, yasabye kubaka iyi Hotel ku giciro cya Frw 4,796,554,547, yerekana ubwishingizi bwa 120,000,000 Ziherereye muri Banki ya Kigali.
EXPERTS-CO Ltd, ihagarariwe na SEGATABAZI Protais yasabye kubaka Hotel ya FERWAFA ku Frw 3,259,695,470. Itanga ubwishingizi bwa Frw 84,000,000 ziri muri GT Bank.
Mu gihe Horizon Contruction ihagarariwe na NYARUHIRIRA Maurice yasabye kubaka iyi hoteli ku giciro cya Frw 3,922,484,749, itanga ubwishingizi bwa Frw 80,000,000 ari muri Zigama CSS.
IBYANGOMBWA BYASABWE ABAGOMBA KUBAKA HOTELI:
Aya masosiyeti uko ari 3 hari ibyangombwa by’ibanze yari yasabwe gutanga, ngw’abe yatsindira isoko ryo kubaka iyi Hotel.
1. REAL CONTRACTORS LTD; Ntabwo yigeze itanga icyemezo kiriho umukono wa Noteli, cyerekana ko ifite Agasanduku k’amabaruwa (Boite Postal)
2. EXPERTS-CO LTD; Yujuje ibyangonbwa byose by’ibanze byari byasabwe.
3. HORIZON CONSTRUCTION; Yatanze ibaruwa isaba isoko iriho umukono w’umuyobozi, ariko itariho Cashe. (Cashet). Yanatanze kandi igiciro cy’ibanze cya buri kiguzi, kitari cyasabwe mbere.
Ushinzwe igenzura yavuze ko REAL CONTRACTORS LTD na HORIZON CONSTRUCTION LTD zikuwe mu bugenzuzi bw’ibyangombwa kubera amakosa bagiye bakoramo, avuga ko EXPERTS-CO ari yo yujuje ibisabwa gusa, ikaba igomba gukomeza mu bugenzuzi bukurikiyeho yonyine, abandi bagahita basezererwa kubera amakosa bakoze.
Gusa muri raporo uyu mugenzuzi yatanze, ikurikira ibi, igaragaramo ko yakomeje gukora ubugenzuzi nko ku rwego rwa tekinike kuri Sosiyeti HORIZON CONSTRUCTION ni ubwo yari yasabye ko yasezererwa.
Ku rwego ruri tekinike, hari byinshi byari byasabwe, birimo ko Sosiyeti igomba kwerekana umuyobozi wa Poroje (Project) ufite ubunararibonye bw’imyaka 10 akora aka kazi akaba yaranize Civil Engineering, umuyobozi kuri site wize Civil Engineering na we, akaba afite uburambe bw’imyaka 10.
Electrical cyangwa Electromechanical Engineer ubifitiye impamyabushobozi ya Kaminuza, akaba kandi afite uburambe bw’imyaka 5 byibura, n’ibindi bitandukanye birimo ama mashini 3 y’ubwubatsi, aherekejwe n’icyangombwa cyerekana ko izi mashini ari za sosiyeti y’Ubwubatsi, cyangwa icyemezo cyerekana ko iyi Sosiyeti yazikodesheje byibura mu gihe cy’amezi 8.
Eng Adolphe Muhirwa wakoze igenzura kuri sosiye zagombaga kubaka Hoteli, ubu na we arafunzwe
Ibyasabwarwa aha byose EXPERTS-CO Ltd yarabitanze, mu gihe HORIZON CONTRSCTION muri bimwe yari yasabwe gutanga, umugenzuzi wayo, yatanze icyemezo cy’agateganyo ko yarangije amashuli yusumbuye, aho gutanga Diplome.
HORIZON Kandi uwo yatanze ngw’akurikirane ibikorwa byo kubaka kuri site, yari afite ubunararibonye bw’imyaka 8 aho kuba imyaka 10 nk’uko byasabwe.
Aha ni aho, byarangiye umugenzuzi yemeje ko EXPERTS-CO Ltd ari yo yonyine yujuje ibisabwa, HORIZON irasezererwa.
UBUGENZUZI KU MAFARANGA
Aha EXPERTS –CO yatanze igiciro cya Frw 3,259,695,470 harimo n’imisoro, ariko nyuma y’uko uyu mugenzi akosoye amakosa yose, asanga igiciro nyacyo cya EXPERTS-CO ari Frw 4,183,721,180.
HORIZON CONSTRUCTION yatanze igiciro cya Frw 3,922,484,749 harimo imisoro, umugenzuzi amaze gukosora amakosa, asanga igiciro nyacyo cya HORIZON CONSTRUCTION ari Frw 3,922,484,749, ntaho bibeshye.
Aha, bigaragara ko igiciro cya HORIZON CONSTRUCTION Cyari hasi y’igiciro cya EXPERTS-CO ho miliyoni Frw 261 236 431, gusa umugenzuzi yanzura ko isoko rihabwa EXPERTS-CO.
Umwe mu bashinzwe amasoko waganiriye na Ruhagoyacu, utifuje ko amazina ye ajya ahagaragara kimwe n’umunyamategeko, bavuga ko iyo amakosa mu gusaba isoko bigaragaye ko ari hejuru ya 5% y’igiciro cyatanzwe mbere udashobora guhabwa isoko, ariko uyu mugenzuzi yabirengeje ingohe.
Tariki ya 18/02/2015, umunyamabana mukuru wa FERWAFA yandikiye Sosiyeti 3 zahatanaga, amenyesha REAL CONTRACTORS na HORIZON CONSTRUCTION ko zatsinzwe mu guhatanira iri soko, mu gihe EXPERTS-CO yamenyeshejwe ko yegukanye iri soko.
AMASEZERANO HAGATI YA FERWAFA NA EXPERTS-CO LTD
Tariki ya 23 Werurwe 2015, ni bwo FERWAFA yasinyanye amasezerano na EXPERTS CO ihagarariwe na SEGATABAZI Protais, mu gihe FERWAFA yari ihagarariwe na Nzamwita Vincent De Gaulle.
Aya masezerano yarebanaga na phase ya 1 yo kubaka hoteli ya FERWAFA ifite ibyumba 120, iznu ifite inyubako 3 zigerekeranye, ikaba yari kugira piscine, ikibuga cya Tennis, iikibuga cya Volleyball, aho bakinira Mini-foot, icyumba cy’inama kijyamo abantu 600 byibura.
Iyi mirimo yatangiye tariki ya 16 Kanama 2015, ikaba yaragombaga kumara amezi 18 ikaba irangiye, ni ubwo mbere mu masezerano yagakwiye kuba yaratangiye tariki ya 23 Werurwe 2015.
Mu mpera z’umwaka wa 2015, ni bwo umuyobozi w’iyi kompanyi y’Ubwubatsi Experts CO LTD yafashwe n’inzego z’umutekano zi aha mu Rwanda, aza gukurikirwa na Mulindahabi Kabahizi Jean Olivier, umunyamabanga mukuru wa FERWAFA mu ntangiro z’uku kwezi kwa 2 muri 2016, kimwe kandi na Eng Adolphe Muhirwa, umuyobozi wa Light Contract and Consultancy Engineers Ltd yakoze igenzura ku ma sosiyeti yubatse iyi hoteli.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yamereye ibitangazamakuru ko Mulindahabi Olivier akukirikirankweho icyaha cyo gutanga isoko mu buryo bunyuranije n’amategeko.
“Uko tubibona mu nyandiko za polisi zimufunga, polisi ivuga ko akurikiranyweho ibyaha biteganya n’ingingo ya 647 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, polisi ikavuga ko ngo ni ugufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, icyenewabo cyangwa urwango.” Umunamategeko wa Mulindahabi aganira n’izuba Rirashe.
Me Munyemana Gatsimbanyi, yakomeje avuga ko, aho ashimangira ko icyo Mulindahabi yakoze ari ugutangaza uwatsindiye isoko, ariko ko nta ruhare mu itangwa ryaryo kuko ngo ibyo kwiga amasoko bifite akanama kigenga kabishinzwe.
Yakomeje agira ati “Gutanga amasoko muri FERWAFA bifite akanama kabishinzwe kigenga, ntawe ukavugiramo, habaye hari n’uwaba yarakavugiwemo, kaba ari na ko kagaragaje icyo cyaha kakavuga kati ‘twavugiwemo, twakorewemo, twatewe ubwoba ku bw’ibyo iri soko niriseswe’, kakaba ari ko kagaragaza ko isoko ritatanzwe bigaturutseho.”
Uyu munyamategeko wa Mulindahabi avuga ko ako kanama katanze isoko, abantu barapiganwa, Mulindahabi atangaza uwatsinze n’uwatsinzwe, ndetse nyuma yaho ngo uwatsinzwe arajurira arongera aratsindwa.
Ati “Company yatsinzwe isoko yarajuriye, ikibazo kijya no muri RPPA (Ikigo cya Leta gishinzwe amasoko) RPPA yemeza ko uwatsindiye isoko ari we urigumana.”
Kugeza kuri ubu, aba bagabo bombi bamaze kugezwa imbere y’ubushinjacyaha, bakaba bitezwe vuba aha imbere y’urukiko, bakamenyeshwa ibyo baregwa.
Source : Ruhago yacu .com