Umunsi nk’uyu mu 1994, Umuryango FPR Inkotanyi wandikiye Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku Isi ugasaba kwamagana Jenoside yakorerwaga Abatutsi.
FPR yanasabye ako kanama gushyiraho urukiko ruhana abagize uruhare muri jenoside.
Kuri uwo munsi kandi ni bwo Sindikubwabo Théodore, wari Perezida w’inzibacyuho yahamagaye muri Perezidansi y’u Bufaransa ashaka kuvugana na Perezida François Mitterrand.
Icyo gihe ngo yitabwe na Jenerali Christian Quesnot yamushubije ko bidashoboka kuvugana na perezida muri ako kanya. Sindikubwabo yabwiye Jenerali Quesnot ko yifuzaga gushimira Perezida Mitterrand ibyo yakoreye u Rwanda byose.
Ibyo wamenya kuri Jenerali Christian Quesnot
Jenerali Christian Quesnot ari ku rutonde u Rwanda rwasohoye rw’abasirikare bakuru 22 b’u Bufaransa bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho banatangiye gukorwaho iperereza.
Yabaye Umujyamana wihariye wihariye wa Perezida Mitterand kuva mu 1991 kugeza mu 1995, Christian Quesnot ni umwe mu bashyigikiye bivuye inyuma ubutegetsi bwa Habyarimana.
Ni we wamenyeshaga ubuyobozi bw’ingabo ibikorwa bya gisirikare by’ingabo z’u Bufaransa mu Rwanda, byaba ibyakorwaga ku buryo buzwi cyangwa bwihishe. Mu nyandiko zose yagejeje kuri Perezida Mitterand, Christian Quesnot yasabiraga ubufasha bukomeye ubutegetsi bwa Habyarimana n’ingabo zabwo.
Mu gihe cya Jenoside, Christian Quesnot yavuganaga kenshi na Perezida wa guverinoma yakoraga jenoside, Théodore Sindikubwabo akanasaba Perezida Mitterand ko u Bufaransa bwaha ingabo za FAR ubufasha bwa gisirikare.
Tariki 29 Mata 1994, nyuma y’ibyumweru bitatu jenoside itangiye, Christian Quesnot yanditse amagambo asebya FPR agira ati “FPR ni ishyaka ry’ ‘aba “fachistes” ntari nabona ahandi. Umuntu yarigereranya n’aba “Khmers noirs”. Bafitanye akagambane n’ababiligi”.
Tariki ya 4 Gicurasi 1994, iryo sebanya ryarongeye. Tariki 6 Gicurasi 1994, Christian Quesnot yatanze inama yo gushyigikira abasirikare ba FAR kandi bari bari gukora jenoside.
Tariki 24 Gicurasi, Jenerali Quesnot yarasubiriye, abwira Perezida Mitterand ngo afate icyemezo ku buryo bwihuse cyo guha ubufasha bwa gisirikare butaziguye ingabo za FAR na Guverinoma y’inzibacyuho yitwaje ko “Kujya ku butegetsi mu karere kwa ba nyamuke bafite intego n’imiterere idatandukanye n’iya aba “Khmers rouges” byazatuma haba ihungabana ry’akarere n’ingaruka abo bose bagize ubufatanye no kubera uruhande rumwe batari baratekerejeho mbere”.
Ubukana bw’ayo magambo n’urwango birerekana uburyo yari ashyigikiye ku buryo bwimazeyo ibitekerezo n’ibikorwa by’abakoze jenoside.