Itariki nk’iyi mu 1994, Abatutsi bakomejwe kwicwa mu bice bitandukanye by’igihugu ari na ko amahanga akomeza kuganira ku bibera mu Rwanda ariko ntihagire ubutabazi butangwa.
Kuri uwo munsi ni bwo Perezida w’Akanama ka Loni gashinzwe amahoro ku Isi yandikiye Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Boutros Boutros-Ghali, asaba ko hategurwa ibikorwa by’ubutabazi mu Rwanda no gufasha abakuwe mu byabo.
Ni bwo kandi Perezida w’Umuryango w’Ubumwe bw’ Ibihugu by’i Burayi Theodore Pangros, yavuze ko uyu muryango wanze ku mugaragaro kohereza abasirikare mu Rwanda.
Icyo gihe i Gbadolité muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo hasinywe amasezerano y’agahenge hagati y’ingabo za FPR na Leta y’u Rwanda.