Nyuma y’ukwezi kose Jenoside yakorewe Abatutsi iri gukorwa, ubwicanyi bwakomeje hirya no hino mu gihugu. Ku rundi ruhande ingabo z’Inkotanyi ziharanira kugarura amahoro.
Ku munsi nk’uyu ni bwo FPR yatangarije Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa ko intego yayo ari uguhagarika Jenoside no kugarura umutuzo n’ umutekano mu gihugu.
Icyo gihe kandi nyuma yo gusura ibihugu bikikije u Rwanda, John Shattuck, wari Umunyamabanga wa Leta wungirije muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe uburenganzira bwa muntu, yasabye ko Loni yakora iperereza ryimbitse kugira ngo habashe kumenyekana abagize uruhare mu bwicanyi bwo mu Rwanda.
Muri Perefegitura ya Gikongoro, icyo gihe hishwe abanyeshuri 82 mu ishuri ryisumbuye Groupe Scolaire Marie Merci i Kibeho no kuri Superefegitura ya Munini.