Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, John Kerry, yavuze ko ibihugu byagiye byirindiriza mu guhangana n’ibibazo bishingiye ku iyangirika ry’ikirere, ariko byagiye byongera akazi kabitegereje ndetse bikabihenda kurushaho.
Uyu muyobozi yari mu Rwanda kuva ku mugoroba wo kuwa 13 Ukwakira, aho yitabiriye inama yiga ku ivugururwa ry’amasezerano ya Montreal, ategerejweho kwemeza ikumirwa ry’ibyuka bituruka mu byuma bikonjesha, hydrofluorocarcons, HFCs.
Kerry yasabye ibihugu kwemeza ivugururwa ry’aya masezerano, avuga ko ibihugu bikwiye kongera kugaragaza ubushake byerekanye ubwo hemezwaga amasezerano ya Paris, mu kurengera “umubumbe wonyine dufite.”
Ati “I Paris, Isi yemeje ko igipimo mpuzandengo cy’ubushyuhe bw’Isi kitarenga dogere ebyiri. Buri muntu wese arabyumva neza. Twumva neza ivugururwa ku isohorwa rya HFCs, kandi ni ikintu gikomeye dushobora gukora mu gihe kimwe, i Kigali.”
John Kerry yavuze ko atari ibintu igihugu kimwe cyafataho umwanzuro ukwacyo, ndetse uko ikibazo gitandukana ku bihugu ni na ko buri kimwe cyumva uburyo cyakemurwamo, kandi hagomba kubahwa uko igihugu kibona ibintu.
Yongeyeho ati “Bimwe muri ibi bihugu bifite impungenge ku kiguzi bishobora gusaba. Ndizera ko ibimaze gukorerwa hano bizirikana ibyo tudahuriraho, ariko bikanashyiraho uburyo bwo kubikemura, harimo nko gushyira amafaranga ku meza, gushyiraho ingengabihe zibereye ibihugu, hakarebwa igishoboka.’’
Yavuze ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nk’uko babitangarije i New York mu kwezi gushize biyemeje guhita batanga miliyoni $27 nyuma hakazatanga andi miliyoni $50 “biramutse bigenze neza.’’
Kerry yatanze urugero ku masezerano yo gukumira ihindagurika ry’ibihe yemerejwe Paris mu mwaka ushize, avuga ko buri gihugu cyazaga gifite gahunda yacyo, ariko ntibyabujije ko hemeranywa ku mugambi Isi ihuriyeho.
Yavuze ko hari icyizere kuko guverinoma n’izindi mpande noneho zumva neza ingano z’ikibazo gihari n’icyo kivuze ku mudendezo w’Isi.
Ati “Turi kubona umubare munini w’impunzi kubera ihindagurika ry’ibihe, ari na wo munini ubayeho kuva intambara ya kabiri y’Isi yarangira. Turakomeza kuzibona. Niwumva ko hari ikibazo cyo kubashakira ibiribwa wumve ko hari n’igituma batabona aho bahinga ibyo barya, kubera ibura ry’amazi, ubushyuhe buriyongera”.
Ibyo ngo bihita birema ikibazo gikomeye, kiza cyiyongera ku bihari birimo ubuhezanguni n’ubukungu butifashe neza, ku buryo ibihugu bishoboye gutora ivugururwa ry’amasezerano ku ikoreshwa HFCs byaba “bibaye gushimangira ubushake bwacu nk’uko byakozwe i Paris’’.
Ibi ngo biraba intambwe ikomeye itewe, kuko mu gihe kirekire cyashize hagiye habaho kwigabanyamo ibice, bikaba nk’imbogamizi ituma amasezerano agambiriwe adashoboka.
Ati “Twakerewe kugira icyo dukora, imbogamizi ziba nini, kugeza ubwo byagoranye kuzitsinda. Kandi buri mwaka uko dutegereza hano niko biduhenda kurushaho. Nyuma twamenye icyo gukora, tuvanaho imbogamizi zakumiraga urugendo rw’iterambere.’’
Kuvugurura aya masezerano birafasha ibihugu ko nibura iki kinyejana kizarangira ubushyuhe bugeze kumpuzandengo ya dogere Celcius 1.5, ndetse imyuka ya CO2 ikagabanywaho jigatoni (gigatonnes) 100 bitarenze 2050.