Judi Rever ni umunyakinyoma kabombo w’umunya Canada wiyemeje kuba umuzindaro w’ibitekerezo by’ imitwe y’iterabwoba nka RNC, n’abandi babaswe n’ingengabitekerezo ya Jenoside nka FDLR. Akaba yari n’inshuti cyane ya Patrick Karegeya nawe wafatanyije na Kayumba Nyamwasa gushinga umutwe w’iterabwoba wa RNC nyuma yo guta inshingano ze mu Rwanda.
Amateshwa asebya u Rwanda n’abayobozi barwo n’ahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, Rudi Rever ayanyuza mu kinyamakuru”Marianne Rever” cy’aho muri Canada, kenshi ugasanga ari imvugo isa neza neza n’iy’abicanyi, nka Théoneste BAGOSORA, Anatole NSENGIYUMVA, Ferdinand NAHIMANA, n’abandi bahamwe n’uruhare rutaziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uyu mugome Judi Rever, wahagurukiye gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ntanatinya gushyira ku ngabo za FPR-Inkotanyi ubwicanyi bwabereye hirya no hino mu Rwanda mu gihe cya Jenoside.Mu buswa bwinshi agashyiramo n’ubwabereye mu duce ingabo za FPR zitagenzuraga ku matariki ahimbahimbana n’ ibigarasha n’interahamwe ngenzi ze. Ibi abikora kandi atitaye ku buhamya bwatanzwe mu nkiko zinyuranye, zirimo n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho uRwanda(ICTR), aho abantu batandukanye, barimo n’abashakashatsi mpuzamahanga, bagaragaje uruhare rudashidikanywaho rw’Interahamwe, abajandarume n’ abasirikari ba Leta y’Abatabazi(FAR) mu gutsemba Abatutsi hirya no hino mu Rwanda.
Urugero rugaragaza urwango ruvanze n’ubuswa bwa RUDI REVER, ni aho yanditse ko ngo ubwicanyi bwakorewe Abatutsi bo mu Bisesero bwakozwe n’ingabo za FPR-Inkotanyi , akirengagiza ko ubwicanyi bukorwa, Kibuye yose na yagenzurwaga n’ingabo za Leta. Ibi bigashimangirwa n’ubuhamya bw’abasirikari b’Abafaransa bari muri operation Turquoise, banashinjwa kuba baratereranye abari bahungiye mu Bisesero, babwiye itsinda ry’abadepite b’Ubufaransa ko ingabo za FAR zari mu BISESERO no mu bindi bice bya Kibuye kugeza tariki 18 Nyakanga 1994.
Si ibi gusa kuko nko mu rubanza rwa Eriezel NIYITEGEKA rwabereye Arusha muri ICTR, abatangabuhamya barimo abarokotse ubwicanyi bwabereye mu Bisesero ndetse n’ababugizemo uruhare, basobanuye neza uburyo ku matariki ya 13 na 14/05/1994, uyu Eriezel Niyitegeka yayoboye Interahamwe na EX-FAR basaga 6000 mu bitero byishe ibihumbi n’ibihumbi by’Abatutsi bari bahungiye mu misozi ya Bisesero. Abatutsi bari basigaye bakomeje kwirwanaho, maze tariki 18/06/1994, Edouard Karemera Alias Rukusanya, wari Minitsri w’ubutegetsi bw’Igihugu, ategeka ko mu Bisesero hakorwa”isuku”, nabwo hapfa abatabarika.
Imiryango iharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, nka SURVIE, igaragaza ko mu binyoma bye, JUDI REVER yifashisha ababeshyi nka James MUNYANDINDA. Uyu muhemu abenshi basigaye bafata nk’uwataye umutwe, muw’2017 yatanze ubuhamya yemeza ko indege ya Perezida Yuvenali HABYARIMANA yahanuwe na FPR-Inkotanyi. Aya magambo yaje guteshwa agaciro kuko byagaragaraga ko ari aya mpemukendamuke.
Icyo abazi neza amateka y’uRwanda bakomeza kwibaza kuri aya mahomvu ya JUDI REVER rero, ni ukumenya niba ayaterwa gusa n’urwango afitiye FPR-Inkotanyi n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, niba yifitiye uburwayi bwo kugoreka ukuri kugaragarira buri wese, cyangwa akaba afitemo izindi nyungu (iz’izirari ry’umubiri n’iz’amafaranga),dore ko amakuru ava muri RNC na FDLR, avuga ko uyu mugore witwara nk’uwigurisha afitanye ubucuti bwihariye na Kayumba Nyamwasa n’abandi bo mu mitwe y’iterabwoba.
Amakuru yizewe kandi, avuga ko uyu Judi REVER afitanye isano ya hafi n’umugore witwa Nicole BERJOVIN waburaniye Paulina Nyiramasuhuko. Mu miburanire ye itaragenderaga ku itegeko na rimwe, yirirwaga atuka FPR kugeza ubwo abacamanza bari bayobowe n’Umunyatanzaniya William SEKULE bamwibukirije ko FPR atariyo iregwa muri urwo rubanza. Iyo yaburaga ingingo ishinjura”umukiliya” we, yahitaga asuka amarira(y’ingona), amayeri yo kuyobya abacamanza ngo batwarwe n’amarangamutima.Ntibyamuhiriye ariko kuko urubanza rwa Nyiramasuhuko rwari urucabana, biza kurangira akaniwe urumukwiye.
Twababwira kandi ko Iki kinyamakuru MARIANNE REVER cyakomeje gutambutsa inyandiko z’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, nk’Umubiligi Philip REYNTJENS, Umufaransa André GUICHAOUA, Umunyakameruni Charles ONANA , n’abandi nka Pierre PEAN batahwemye guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, no gushyigikira ku mugaragaro Interahamwe n’ibindi bisa nazo.
Ubugarasha n’ubuterahamwe bwa Rudi Rever n’agatsiko ke tuzakomeza kubukurikiranira hafi no kubwamagana, kuko tutakwihangarira abagoreka amateka y’Abanyarwanda.