• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Justus Kangwagye yagizwe umuhuzabikorwa w’ihuriro ry’Igihugu ry’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha

Justus Kangwagye yagizwe umuhuzabikorwa w’ihuriro ry’Igihugu ry’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha

Editorial 06 Mar 2016 Mu Mahanga

​Kongere ya mbere y’ihuriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha (Youth Volunteers in Community Policing) tariki ya 4 Werurwe yateraniye kuri sitade nto i Remera ikaba yatoye Kangwagye Justus kuba umuhuzabikorwa w’iri huriro ryabo.

Muri iyi nama hashyizweho ubuyobozi bw’iri huriro bukuriwe na Kangwagye Justus naho Assistant Commissioner of Police (ACP) Damas Gatare atorerwa kuba umuhuzabikorwa waryo wungirije ushinzwe ibikorwa, uyu mwanya akaba awufatanyije n’uwo yari asanzweho wo kuba umuyobozi w’ishami ryaPolisi y’u Rwanda rishinzwe imikoranire ya Polisi n’abaturage mu gukumira no kurwanya ibyaha. Muri iyi nama kandi abapolisi bakuru umunani bo ku rwego rwa Komiseri bayobora amashami atandukanye muri Polisi y’u Rwanda batorewe inshingano zitandukanye.

Iyi kongere yayobowe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka akaba yari kumwe n’umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’umutekano mu gihugu Valens Munyabagisha ndetse n’umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga Rosemary Mbabazi.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yavuze ko ubwo hashyirwagaho ihuriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha mu myaka itatu ishize, ibyaha byaragabanutse ku buryo bugaragara mu Rwanda kubera uruhare rwabo kuko bakoranye n’inzego z’umutekano cyane.

Yagize ati:” mugira uruhare runini mu iterambere ry’Igihugu cyacu kandi mufite ubushobozi bwo guhindura sosiyeti nyarwanda muyigira nziza. Ibyo mwiyemeje nk’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha ni iby’agaciro kanini ku banyarwanda. Igihugu cyacu kirashima uruhare rwanyu.”

Minisitiri Kaboneka yavuze ko mu myaka 22 ishize, urubyiruko rumwe rwagize uruhare mu bwicanyi no gusenya Igihugu muri jenoside yakorewe abatutsi mu gihe urundi rubyiruko rwagize uruhare mu kuyihagarika no kubaka Igihugu kugera n’ubu. Umusingi wubatswe n’urwo rubyiruko ukaba ariwo ugomba gushingirwaho no muri iki gihe.

Yakomeje asaba uru rubyiruko kugira icyerekezo n’ubushake mu gukumira ibyaha.
Yagize ati:” mwese mwaratsinze kandi mugomba kuguma muri uwo murongo wo kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu. Mwibuke ko muri ikiraro cy’iterambere ry’Igihugu cyacu. Iterambere rero ntiryagerwaho nta mutekano n’ituze, niyo mpamvu mugomba kwiyemeza kugira uruhare mu gukumira ibyaha kuko aribyo u Rwanda rushingiyeho.

Ihuriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha ryashyizweho rifite intego yo guteza imbere u Rwanda binyuze mu bikorwa by’ubukorerabushake, aho bitabira ibikorwa byo guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza by’abaturage n’Igihugu, banateza imbere indangagaciro zo gukunda Igihugu n’ubumwe bw’abanyarwanda.

Kuva mu myaka itatu iri huriro ryajyaho, umubare w’abarigize wagiye wiyongera aho biyemeje kubaka igihugu gishingiye ku mutekano ndetse n’iterambere.

Intego y’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha ni ugukangurira bagenzi babo kugira uruhare mu gukumira no kugabanya ibyaha, kungurana ibitekerezo ku byakorwa mu kurwanya ibyaha no gukangurira urubyiruko kuba abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu kurwanya ibyo byaha binyuranye.

Urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha biyemeje ko bazakomeza kuba benshi ku buryo bafite intego yo kuzagira abanyamuryango miliyoni imwe. Baniyemeje kandi gukomeza ubufatanye na Polisi y’u Rwanda mu gukumira ibyaha, kuzashyiraho inzego zabo kugera no ku rwego rwa buri murenge.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K Gasana yagize ati:” Polisi y’u Rwanda irashimira cyane urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha kubera ubushake bafite. Ntagushidikanya ko ubu bufatanye aribwo bwonyine buzatuma habaho ukugabanuka kw’ibyaha.”

Yakomeje abasaba ko ibyo bakora byose bagomba kurangwa no gukunda Igihugu, kugira disipulini, ubunyangamugayo no kuba intangarugero aho bari hose.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Umuyobozi mushya w’iri huriro Kangwagye Justus yavuze ko kugeza ubu bafite abanyamuryango ibihumbi 20 mu gihugu hose, ariko bakaba bafite intego yo kugera ku banyamuryango miliyoni imwe kuko aribo bamaze kubyiyemeza ndetse bari mu byiciro bitandukanye.

Yakomeje avuga ko uru rubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha bafashije abatishoboye binyuze mu muganda, ndetse bakaba bagira n’ibikorwa byo gukangurira urubyiruko gukunda igihugu, gushyiraho amatsinda yo kurwanya ibyaha mu mashuri no mu rundi rubyiruko, bakaba ndetse bafatanya na Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego za leta mu bukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

RNP

2016-03-06
Editorial

IZINDI NKURU

Inzozi za Tshisekedi zo gukuraho Perezida Kagame zizamusiga amahoro?

Inzozi za Tshisekedi zo gukuraho Perezida Kagame zizamusiga amahoro?

Editorial 04 Jul 2023
Abaminisitiri n’Abayobozi ba Polisi bo muri aka karere bihereye ijisho imyitozo ku kurwanya ibyaha byifashisha ikoranabuhanga

Abaminisitiri n’Abayobozi ba Polisi bo muri aka karere bihereye ijisho imyitozo ku kurwanya ibyaha byifashisha ikoranabuhanga

Editorial 02 Sep 2016
Ibyabaye Kuri Bobi Wine Bigaragaza Ko Besigye Ari Umwe Mu Mishinga Ya Museveni- Ykee Benda

Ibyabaye Kuri Bobi Wine Bigaragaza Ko Besigye Ari Umwe Mu Mishinga Ya Museveni- Ykee Benda

Editorial 21 Aug 2018
Ibyegeranyo by’ibipapirano “Human Rights Watch” yandika ku Rwanda ntibizahungabanya Abanyarwanda nk’uko abanzi babyifuza!

Ibyegeranyo by’ibipapirano “Human Rights Watch” yandika ku Rwanda ntibizahungabanya Abanyarwanda nk’uko abanzi babyifuza!

Editorial 28 Sep 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyuma y’uko abasirikari 41 basezerewe mu Ngabo z’u Rwanda, Gatumwa za Uganda zaba zatangiye koshya bamwe muri bo ngo bajye gusiga agatwe mu mitwe y’iterabwoba.
Amakuru

Nyuma y’uko abasirikari 41 basezerewe mu Ngabo z’u Rwanda, Gatumwa za Uganda zaba zatangiye koshya bamwe muri bo ngo bajye gusiga agatwe mu mitwe y’iterabwoba.

Editorial 12 Mar 2021
Ikipe ya Maroc yageze mu Rwanda ije gukina imikino yo Kwibuka
Mu Rwanda

Ikipe ya Maroc yageze mu Rwanda ije gukina imikino yo Kwibuka

Editorial 31 May 2017
Ubutumwa bwa Madamu Jeannette Kagame mu gihe cyo kwibuka
POLITIKI

Ubutumwa bwa Madamu Jeannette Kagame mu gihe cyo kwibuka

Editorial 07 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru