Kuri uyu wa 3 Werurwe niho hamenyekanye amakipe azahurira ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’igihugu cy’Ubutaliyani uzabera ku kibuga cya Rome’s Olympic Stadium kuwa 21 Mata.
Paul Pogba witwaye neza muruwo mukino
Juventus yabigezeho bigoranye kuko hiyambajwe penalite nyuma y’uko umukino wo kwishyura na Inter Miran warangiye Inter itsinze 3-0 mugihe umukino ubanza Juve nayo yari yatsinze 3-0.
Naho Miran AC yo yasezereye Alexandria ku bitego 5-1 mu mikino yombi. Ku kibuga cya San Siro ahakinira Inter de Miran, byaje kugaragara ko Juventus yarushijwe mu gihe n’umutoza wa Juventus Massimiliano Allegri yahise abona ingaruka zo gukoresha ikipe twakita iya kabiri.
Hariho ko kapiteni Buffon na rutahizamu Mario Mandzukic bari baruhukijwe bikiyongera ku mvune za Giolgio Chiellini, Claudio Marchisio na Martin Caceres Myugariro Leonardo Bonucci niwe watsinze penalite ya nyuma kuruhande rwa Juventus.
Nubwo yabyishimiye ariko, ntazaboneka ku mukino wa nyuma kubera amakarita. Nyuma yatangarije Rai Sport ati” twabaye nk’ababanza kwishyira mu byago, ntekerezako twakinnye umukino mubi kurusha indi yose twakinnye kuva nagera muri Juventus. Gusa twabaye abanyamahirwe kuri za penalite.
Roberto Mancini umutoza wa Inter de Miran we ngo ntiyumva ukuntu batasezereye Juve Yagize ati” twari dukwiye insinzi ariko nta mahirwe twagize.
Nashima abahungu bange kandi byaduhaye indi shusho kuburyo tugomba gukora cyane tukazarangiza ku mwanya wa 3.
Miran AC yo yari yaraye ibanye itike nyuma yo gutsindira ikipe ya Alexandria 4-1 I San Siro ku kibuga Miran AC ihuriraho na Inter. Umukino ubanza Miran AC kandi yari yawutsindiye hanze 1-0.
Ubu haribanzwa niba iyi kipe ya Miran AC yakongera kugira igikombe itwara dore ko isa n’isigariye ku mateka gusa. Kurundi ruhande haribanzwa niba Juventus yari yatangiy uyu mwakaw’imikoino nabi yazawurangiza yikubira ibikombe.
M.Fils