Perezida Kagame ntashidikanya ko abayobozi bujuje inshingano zabo u Rwanda rwagira imyanya ya mbere muri raporo z’imiryango n’ibigo mpuzamahanga.
Yifashishije urugero rwa raporo ya World Economic Forum ishyira u Rwanda ku mwanya wa cyenda mu bihugu bitekanye ku isi.
Yagize ati “Njyewe ndabisoma nti ‘ariko isi uzi ko itabaho noneho, isi ntabwo ibaho kuko niba aba bantu bari bazi ibyo nzi, hagomba kuba isi itameze neza.’ Ariko nkongera na bwo nkatekereza nti ‘ariko niba dushobora gufata iyi myanya mu bintu bitandukanye, navuze bikeya erega ni byinshi, ubwo abandi babishinzwe mu buryo butandukanye bazajya babitubwira mu biganiro ariko nkavuga ngo niba byarashobotse ko tuba aba cyenda ku isi nk’igihugu gifite umutekano, ubwo ntitwaba n’aba munani, ntitwaba n’aba karindwi, aba gatandatu, aba gatanu,aba kane, aba gatatu, aba kabiri n’aba mbere’? Ni cyo bivuze.”
Yakomeje avuga ko bitumvikana uburyo umuntu aba uwa cyenda ntaharanire kuba uwa gatanu. Ashimangira ko hari ibiba bitakozwe uko bikwiye kugira ngo igihugu kijye mu myanya ibanza.
Yagize ati “Noneho nkongera ngateranya nkareba nkavuga nti ‘ariko buriya bya bindi navugaga tubona tutuzuza kandi byuzuza dukwiye kuba tubyuzuza ni byo bitugira aba cyenda aho kuba aba gatanu, nonese aho ushobora kuba uwa gatanu kuki uba uwa cyenda?’ Ariko ubwo ni ko bigenda bijya kuri buri kintu cyose dukora, ni ukuvuga ngo ntabwo tugera ku musaruro ubundi dufite mu bushobozi bwacu. Ibyo twakagezeho turabyiyima kubera ko hari ibindi dushyira imbere, bidafite inyungu, bidafite akamaro, ahubwo bitwangiza. Ni cyo bivuze. Yes, twakwishimira ko dufite iyi myanya cyangwa ibigaragara bikorwa, ni byo, ariko twanakwishimira no kuba twarageze no kubisumba ibyo, cyane cyane aho tubona ko bishoboka, tubona ko hari ibyo tutuzuza kandi dushobora kuzuza dufite mu bushobozi bwacu.”
Mu mbwirwaruhame yamaze hafi isaha n’igice, Perezida Kagame yagaragaje ibibazo abayobozi bafite usanga bidindiza iterambere ry’igihugu.
Mu byo yibanzeho cyane harimo imikoranire itanoze, aho usanga abayobozi bafite inshingano zimwe baticara ngo baganire bakemure ibibazo, ahubwo buri wese agakora ibye.
Yabigereranije n’ingabo ijana zaba zigiye ku rugamba, zahagera buri wese agakora ibyo yishakiye, ashimangira ko urwo rugamba zidashobora kurutsinda na gato.
Abayobozi bahawe umwanya
Hagati mu mbwirwaruhame, Perezida Kagame yakomoje ku bibazo byugarije umuryango nyarwanda birimo imirire mibi mu bana ituma bagwingira, umwanda, ndetse n’ibabazo by’abana bo mu muhanda usanga bakiri hose mu bice bitanduka.
Ibi bibazo si ubwa mbere bivugiwe mu mwiherero nk’uyu, aho inzego zitandukanye mu bihe zagiye zifata umwanzuro wo kubikemura, gusa Kagame akibaza impamvu bikigaragara.
Umukuru w’Igihugu yabajije abayobozi b’uturere ikibazo gihari gituma ibibazo bihora bigaruka.
Bamwe mu bafashe ijambo bagaragaje ko ubwabo na bo bifitemo ibibazo by’imikorere itanoze, aho usanga hari abategera abaturage uko bikwiye. Bakaba bamwijeje ko bagiye kwikosota
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kaboneka Francis, we yagaragaje ko ikibazo kiri mu myumvire y’abaturage ndetse n’abayobozi badahindura imyumvire y’abaturage.
Perezida Kagame yanenze Inteko Ishinga Amategeko ku kuba nta muyobozi n’umwe yari yafatira ibihano bitewe no kudashyira mu nshingano uko bikwiye ibyo ashinzwe.
Gusa yaba Perezida wa Sena, Makuza Bernard na Perezida w’Umutwe w’abadepite, Mukabalisa Donatille, bashimangiye ko bagiye gukora ibishoboka byose kugira ngo umuyobozi uzajya ugaragarwaho kutubahiriza inshingano ze bamuhamagaze mu Nteko ndetse babe banamufatira icyemezo.
Umwiherero wabaye umwaka ushize wari wafatiwemo imyanzuro 26. Iyi myanzuro yagabanyijwemo ibikorwa by’ingenzi 62. Ku igenzura ryakozwe ku ishyirwa mu bikorwa, ibikorwa 51 bingana 82% byakozwe ku kigero gishimishije (hagati y’amanota 75%-100); ibikorwa 9 (15%) byakozwe hagati y’amanota 50%-74%; ibikorwa 2 bingana na 3% byakozwe ku kigero kiri hasi y’amanota 50%)
Biteganyijwe ko uyu Mwiherero uzamara iminsi 4, aho witezweho ko abayobozi bagomba gusasa inzobe hakarebwa ibitagenda, bakanabifatira ingamba zikwiye.