Perezida Kagame mu kiganiro yagiranye na Francois Soudan, umunyamakuru wa Jeune Afrique yavuze ko u Rwanda ari igihugu gito mu ngano ariko ko ari igihugu kinini haba mu ntekerezo ndetse na politiki; ibi yabisanishaga n’ikibazo kiri hagati y’u Rwanda na Uganda kiyobowe na Museveni washatse kuva kera gushyira mu kwaha u Rwanda yitwaza ko yafashije RPF kurubohora mu ngoyi y’abicanyi.
Nkuko twabigarutseho mu nkuru yacu – Kisangani :“Twatsinze Uganda Inshuro Eshatu”-Kagame, Perezida w’u Rwanda agaragaza uruhare leta ya Uganda mu gushyigikira ibikorwa byo guhungabanya umudendezo w’u Rwanda, ifasha cyane cyane imitwe nka RNC ndetse na FDLR yagize Uganda indiri yabo.
Leta ya Uganda ndetse na Museveni ubwe ntibahakana uruhare rwabo muri ibi bikorwa dore ko nkuko Perezida Kagame yabitangaje avuga ko ashingiye ku kuba mu ibaruwa Museveni yamwandikiye ku wa 10 Werurwe ikamugeraho yamaze gusakara mu itangazamakuru yemeye ko yahuye n’abantu bo muri RNC.
Perezida Kagame abajijwe niba abayobozi ba Uganda bahakana kuba bazi ishingiro ry’ibyo u Rwanda rubashinja, yagize ati “Batari Perezida Yoweli Museveni, kuko mu ibaruwa yanyandikiye ku wa 10 Werurwe akayishyira ku karubanda mbere y’uko ingeraho, yemeye ko ‘bitunguranye’ yakiriye umuyobozi w’umutwe witwa RNC.” “Ukuri ni uko Kampala ariho hantu hahurira hakanahurizwa umugambi hagati y’iyi mitwe yose mibi, yaba ari abajenosideri, abo muri RNC ya Kayumba Nyamwasa cyangwa abo mu ihuriro rya Paul Rusesabagina.”
Leta ya Uganda ibicishije muri ministiri w’ububanyi n’amahanga yakomeje gutsimbarara ihakana ibyo ishinjwa n’u Rwanda ariko mu guhakana ntitange impamvu zumvikana usibye guhakana bya nyirarureshwa.
Mu minsi ishize Guverinoma y’u Rwanda yamaganye ibikomeje gutangazwa na Uganda birimo ko rwakumiriye ibicuruzwa biva muri icyo gihugu nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kuteesa, mu gihe umubano hagati y’ibihugu byombi utifashe neza.
U Rwanda rwagaragaje ibibazo bikomeye bibangamiye umubano w’ibihugu byombi rusaba Uganda gutanga ibisobanuro dore ko rwabisabye kenshi ariko ntirubihabwe.
U Rwanda rukomeje kugaragaza ko hari amagana y’Abanyarwanda amazina yabo yagaragarijwe Guverinoma ya Uganda ko bishwe, abandi batawe muri yombi nta mpamvu ndetse ntibemererwe guhabwa ubufasha bugenwa n’amategeko bakanakorerwa iyicarubozo; ndetse ko hari n’abandi bagera ku gihumbi bagaruwe mu Rwanda mu buryo bubi; kibazo kibangamiye uburenganzira bwa muntu n’amasezerano ya EAC y’urujya n’uruza.
Ikindi ni uko Abagize inzego z’umutekano za Uganda bafasha Abanyarwanda bifuza guhungabanya umutekano mu Rwanda, barimo imitwe yitwaje intwaro nka FDLR na RNC. ikindi kibazo ni ikijyanye n’ubucuruzi, aho abacuruzi b’abanyarwanda bagiye babangamirwa rimwe na rimwe ibicuruzwa byabo bigafatirwa. Kandi ko ari ibintu u Rwanda rwasubiyemo inshuro nyinshi rubigaragariza leta y’Ubugande nayo igaterera agati mu ryinyo.
Soma inkuru bijyanye: Rwanda-Uganda: Ukuri Guca Mu Ziko Ntigushye
Abasesenguzi muri politiki bakomeje kwibaza igihe Uganda izaterura ikerura ikavuga ibintu bifite ishingiro ku mubano wayo n’u Rwanda mu gihe ibintu bikomeje kujya i rudubi. Abasesenguzi banemeza ko kuva u Rwanda rukomeza kugaragaza ibimenyetso leta ya Uganda igahakana gusa, hadashoboka kuboneka umuti urambye kuri iki kibazo gihangayikishije akarere.