• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Kagame: U Rwanda ni igihugu gito mu ngano ariko mu ntekerezo no mu rwego rwa Politiki ni igihugu kinini

Kagame: U Rwanda ni igihugu gito mu ngano ariko mu ntekerezo no mu rwego rwa Politiki ni igihugu kinini

Editorial 01 Apr 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Perezida Kagame mu kiganiro yagiranye na Francois Soudan, umunyamakuru wa Jeune Afrique yavuze ko u Rwanda ari igihugu gito mu ngano ariko ko ari igihugu kinini haba mu ntekerezo ndetse na politiki; ibi yabisanishaga n’ikibazo kiri hagati y’u Rwanda na Uganda kiyobowe na Museveni washatse kuva kera gushyira mu kwaha u Rwanda yitwaza ko yafashije RPF kurubohora mu ngoyi y’abicanyi.

Nkuko twabigarutseho mu nkuru yacu – Kisangani :“Twatsinze Uganda Inshuro Eshatu”-Kagame, Perezida  w’u Rwanda agaragaza uruhare leta ya Uganda mu gushyigikira ibikorwa byo guhungabanya umudendezo w’u Rwanda, ifasha cyane cyane imitwe nka RNC ndetse na FDLR yagize Uganda indiri yabo.

Leta ya Uganda ndetse na Museveni ubwe ntibahakana uruhare rwabo muri ibi bikorwa dore ko nkuko Perezida Kagame yabitangaje avuga ko ashingiye ku kuba mu ibaruwa Museveni yamwandikiye ku wa 10 Werurwe ikamugeraho yamaze gusakara mu itangazamakuru yemeye ko yahuye n’abantu bo muri RNC.

Perezida Kagame abajijwe niba abayobozi ba Uganda bahakana kuba bazi ishingiro ry’ibyo u Rwanda rubashinja, yagize ati “Batari Perezida Yoweli Museveni, kuko mu ibaruwa yanyandikiye ku wa 10 Werurwe akayishyira ku karubanda mbere y’uko ingeraho, yemeye ko ‘bitunguranye’ yakiriye umuyobozi w’umutwe witwa RNC.” “Ukuri ni uko Kampala ariho hantu hahurira hakanahurizwa umugambi hagati y’iyi mitwe yose mibi, yaba ari abajenosideri, abo muri RNC ya Kayumba Nyamwasa cyangwa abo mu ihuriro rya Paul Rusesabagina.”

Leta ya Uganda ibicishije muri ministiri w’ububanyi n’amahanga yakomeje gutsimbarara ihakana ibyo ishinjwa n’u Rwanda ariko mu guhakana ntitange impamvu zumvikana usibye guhakana bya nyirarureshwa.

Mu minsi ishize Guverinoma y’u Rwanda yamaganye ibikomeje gutangazwa na Uganda birimo ko rwakumiriye ibicuruzwa biva muri icyo gihugu nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kuteesa, mu gihe umubano hagati y’ibihugu byombi utifashe neza.

U Rwanda rwagaragaje ibibazo bikomeye bibangamiye umubano w’ibihugu byombi rusaba Uganda gutanga ibisobanuro dore ko rwabisabye kenshi ariko ntirubihabwe.

U Rwanda rukomeje kugaragaza ko hari amagana y’Abanyarwanda amazina yabo yagaragarijwe Guverinoma ya Uganda ko bishwe, abandi batawe muri yombi nta mpamvu ndetse ntibemererwe guhabwa ubufasha bugenwa n’amategeko bakanakorerwa iyicarubozo; ndetse ko hari n’abandi bagera ku gihumbi bagaruwe mu Rwanda mu buryo bubi;  kibazo kibangamiye uburenganzira bwa muntu n’amasezerano ya EAC y’urujya n’uruza.

Ikindi ni uko Abagize inzego z’umutekano za Uganda bafasha Abanyarwanda bifuza guhungabanya umutekano mu Rwanda, barimo imitwe yitwaje intwaro nka FDLR na RNC. ikindi kibazo ni ikijyanye n’ubucuruzi, aho abacuruzi b’abanyarwanda bagiye babangamirwa rimwe na rimwe ibicuruzwa byabo bigafatirwa. Kandi ko ari ibintu u Rwanda rwasubiyemo inshuro nyinshi rubigaragariza leta y’Ubugande nayo igaterera agati mu ryinyo.

Soma inkuru bijyanye: Rwanda-Uganda: Ukuri Guca Mu Ziko Ntigushye

Abasesenguzi muri politiki bakomeje kwibaza igihe Uganda izaterura ikerura ikavuga ibintu bifite ishingiro ku mubano wayo n’u Rwanda mu gihe ibintu bikomeje kujya i rudubi. Abasesenguzi banemeza ko kuva u Rwanda rukomeza kugaragaza ibimenyetso leta ya Uganda igahakana gusa,  hadashoboka kuboneka umuti urambye kuri iki kibazo gihangayikishije akarere.

2019-04-01
Editorial

IZINDI NKURU

“Clarisse Kayisire wiyise Ariane Mukundente, aho gufasha abe kwivana mu bukene n’ibindi bibazo batewe na Jenoside, atanga akayabo mu gushyigikira abajenosideri.” – Umusomyi wa Rushyashya

“Clarisse Kayisire wiyise Ariane Mukundente, aho gufasha abe kwivana mu bukene n’ibindi bibazo batewe na Jenoside, atanga akayabo mu gushyigikira abajenosideri.” – Umusomyi wa Rushyashya

Editorial 06 Jun 2021
“Nta ngabo z’u Rwanda ziri Maputo” Brig Gen Rwivanga

“Nta ngabo z’u Rwanda ziri Maputo” Brig Gen Rwivanga

Editorial 04 Nov 2024
“Bamaze imyaka 30 batubeshya ngo barashaka gukemura ikibazo cya FDLR, kandi bifuza ko gihoraho ngo kibageze ku nyungu zabo”- Perezida Kagame

“Bamaze imyaka 30 batubeshya ngo barashaka gukemura ikibazo cya FDLR, kandi bifuza ko gihoraho ngo kibageze ku nyungu zabo”- Perezida Kagame

Editorial 15 Aug 2024
Perezida Kagame yerekanye ko urubyiruko ari rwo mizero y’ahazaza h’Afurika

Perezida Kagame yerekanye ko urubyiruko ari rwo mizero y’ahazaza h’Afurika

Editorial 08 Dec 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

“Nubwo byagaze, byange mbyirire yenda bwacya kabiri” – Perezida Ndayishimiye
Amakuru

“Nubwo byagaze, byange mbyirire yenda bwacya kabiri” – Perezida Ndayishimiye

Editorial 20 Feb 2025
Dore Icyo Utari uzi kuri “Secret Service” umutwe w’ abasore n’abakobwa bafite ubwenge budasanzwe barinda Perezida wa USA
Mu Mahanga

Dore Icyo Utari uzi kuri “Secret Service” umutwe w’ abasore n’abakobwa bafite ubwenge budasanzwe barinda Perezida wa USA

Editorial 27 Dec 2017
Itangazo rigenewe Abanyamakuru:  Ibikorwa byo #Kwibuka23 bizakorwa mu cyumwer cy’icyunamo
Mu Rwanda

Itangazo rigenewe Abanyamakuru: Ibikorwa byo #Kwibuka23 bizakorwa mu cyumwer cy’icyunamo

Editorial 07 Apr 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru