• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Kagame yanenze uko Abayobozi ba Nyagatare bakemura ibibazo by’abaturage

Kagame yanenze uko Abayobozi ba Nyagatare bakemura ibibazo by’abaturage

Editorial 13 Feb 2017 Mu Mahanga

Perezida Paul Kagame yanenze inzego z’ubuyobozi mu Karere ka Nyagatare, uburyo zitinda gukemura ibibazo abaturage baba bazigaragarije.

Ubwo yasuraga aka Karere akaganira n’abaturage mu Murenge wa Matimba kuri uyu wa Mbere tariki 13 Gashyantare 2017, Umukuru w’Igihugu yavuze ko bitumvikana uburyo ibibazo by’abaturage bitegereza igihe kinini bidakemurwa.

Kimwe mu bibazo yabajijwe n’umuturage witwa Bariyanga wo mu Murenge wa Rwimiyaga ni ikijyanye n’uko yahaye ubuyobozi ubutaka bwo kubakaho ishuri ariko imyaka ibiri ikaba ishize atarahabwa ibyo yari yemerewe.

Bariyanga yagize ati “Twiyemeje kwiyubakira amashuri bansaba kubaha ubutaka bakampa ubundi. Narabikoze ariko hashize igihe kinini bidakemurwa.”

Ubwo Perezida Kagame yabazaga Meya w’aka Karere Mupenzi George impamvu bidakemurwa, yavuze ko ubutaka bwabonetse ndetse agiye kubuhabwa gusa ibi ntibyashimishije Umukuru w’Igihugu.

Mupenzi yagize ati ‘iki kibazo turakizi, abaturage biyemeje kubaka ikigo cy’ amashuri ubwabo baraganira, noneho uyu mugabo yemera kubaha ubutaka, icyo twakoze twagombaga kumuha ubutaka busimbura bwa bundi ariko ntiturabumuha, ariko bwarabonetse. ‘

Ibi bisobanuro by meya ntibyanyuze Perezida Kagame, kuko yavuze ko ibi atari byo. Yagize ati’ ibyo ntabwo arib yo, ko ibyo mwamusabye byose yabyemeye, kuki ari mwe mwabategushye, ntabwo aribyo meya, ibi ni ibibazo abayobozi mwagombye kuba mukemura, haruhanyije ko icyo mwashakaga umuntu yari yakibahaye, impamvu bitakozwe ni iyihe? Iki kibazo gikemuke vuba. ‘

Yunzemo ati’ Iki cyumweru iki kibazo kizabe cyakemutse, uru ni urugero rumwe rw’ibindi bibazo bitegereza umunsi nk’uyu, ntabwo mbona impamvu ituma ikibazo kiva muri 2015 kugeza uyu munsi. ‘

Perezida Kagame yasabye abayobozi kutajya baheza abaturage mu gihirahiro kugeza ubwo ibibazo birinda kumutegereza kandi ari ibibazo byoroshye.

Perezida Kagame yanasuye hoteli ya Epic irimo kubakwa mu Mujyi wa Nyagatare, uruganda rw’amakaro n’umupaka uhuza u Rwanda na Uganda ahitwa Kagitumba.

-5730.jpg

Perezida Kagame n’Abayobozi muri Nyagatare

2017-02-13
Editorial

IZINDI NKURU

RWANDA: NATION BRANDING AND STATE CRAFT

RWANDA: NATION BRANDING AND STATE CRAFT

Editorial 19 Jan 2016
Umuco wa Nkombo, umwihariko washimishije abitabiriye FESPAD

Umuco wa Nkombo, umwihariko washimishije abitabiriye FESPAD

Editorial 04 Aug 2016
Umuyobozi muri Polisi ya Uganda yagonzwe ahita apfa

Umuyobozi muri Polisi ya Uganda yagonzwe ahita apfa

Editorial 17 May 2018
Papa Francis yirukanye burundu Ruharwa Wenceslas Munyeshya mu basaserdoti ba Kiliziya Gatolika.

Papa Francis yirukanye burundu Ruharwa Wenceslas Munyeshya mu basaserdoti ba Kiliziya Gatolika.

Editorial 03 May 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Leta ya Congo iremera kwakira Jean-Pierre Bemba mu gihe yaba ashaka gutaha mu gihugu
POLITIKI

Leta ya Congo iremera kwakira Jean-Pierre Bemba mu gihe yaba ashaka gutaha mu gihugu

Editorial 18 Jun 2018
David Himbara kuri uyu wa Gatanu arongera kwitaba Urukiko rwa Toronto East Court
ITOHOZA

David Himbara kuri uyu wa Gatanu arongera kwitaba Urukiko rwa Toronto East Court

Editorial 17 Jul 2016
Biracyekwa ko Urupfu rwa Padiri Evariste Nambaje rwaba rufitanye isano no kwiyamamaza kwa Nahimana
ITOHOZA

Biracyekwa ko Urupfu rwa Padiri Evariste Nambaje rwaba rufitanye isano no kwiyamamaza kwa Nahimana

Editorial 24 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru