• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Kagame yasobanuye impamvu Abanyarwanda bagira uruhare mu bukerarugendo

Kagame yasobanuye impamvu Abanyarwanda bagira uruhare mu bukerarugendo

Editorial 29 Aug 2017 Mu Rwanda

Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko Abanyarwanda bose cyane abaturiye za pariki bumva cyane ko ari ingenzi mu kurinda urusobe rw’ibinyabuzima kuko babyungukiyemo.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabivuze kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Kanama 2017 ubwo yitabiraga inama ya 41 y’abafatanyabikorwa mu bukerarugendo ku rwego rw’Isi ibera mu Rwanda.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda kimwe n’ibindi bihugu byo muri Afurika bishishikajwe no kubyaza umusaruro imiterere yabyo ngo biteze imbere ubukungu ndetse bigere ku iterambere.

Yagize ati “Icyiciro cyo gutanga serivisi by’umwihariko ubukerarugendo bitanga amahirwe ku baturage ndetse n’urubyiruko rukabona imirimo. Iki cyiciro ni cyo u Rwanda rwungukiramo cyane mu byo rwinjiza biva mu mahanga ariko dukwiriye kandi dushobora kurushaho.”

Hashize igihe u Rwanda rutangaje ko abaturiye za pariki bahabwa 5% y’ibyinjizwa mu bukerarugendo aho bubakirwa ibikorwa remezo binyuranye birimo amashuri, imihanda n’ibindi, bityo bigatuma bagira uruhare mu kurinda izo pariki n’urundi rusobe rw’ibinyabuzima byinjiriza u Rwanda atari make buri mwaka.

-7777.jpg

Yakomeje asobanura ko ibyo byose bijyana n’imiyoborere myiza kuko bifasha gucunga ibikurura ba mukerarugendo n’ibyo binjiriza igihugu, ati “Abanyarwanda, cyane cyane baturanye za pariki ndetse n’ahandi hantu nyaburanga, ari ingenzi cyane mu kurinda urusobe rw’ibinyabuzima.”

Yunzemoa ti “Uruhare rwa guverinoma n’abakora mu bukerarugendo ni uguhora hatangwa uburezi bufite ireme n’amahugurwa y’ubunyamwuga. Turi gushyira ingufu cyane mu gushora imari mu mitangire ya serivisi kugira ngo dushyigikire iterambere ry’ubukerarugendo.”

Aha Umukuru w’Igihugu yashimangiye ko indege y’igihugu ya RwandAir ari yo mpamvu ikomeje kwagura aho yerekeza ku Isi no muri Afurika cyane cyane, ndetse n’imirimo yo kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera ikaba izafasha niyuzura.

Mu rwego kandi rwo kurushaho gushishikariza abatuye Afurika kugenderanirana, u Rwanda rufatanyije na Uganda na Kenya rwashyizeho uruhushya rw’inzira rumwe (visa) aho uje muri kimwe muri ibi bihugu bitamusaba kongera gusaba urundi ruhushya

Perezida Kagame yasoje asaba ko hakenewe ubutwererane burushijeho ku mugabane wa Afurika ngo bifashe hongerwe umubare w’abakerarugendo n’abashora imari hagati yabo mu bihugu bya Afurika.

-7776.jpg

Source: Izubarirashe

2017-08-29
Editorial

IZINDI NKURU

Ubujurire bwa Diane Rwigara bwasubitswe, umubyeyi we ntiyitabye kubera uburwayi

Ubujurire bwa Diane Rwigara bwasubitswe, umubyeyi we ntiyitabye kubera uburwayi

Editorial 07 Nov 2017
Imihanda izaba ifunze n’izaba yemerewe gukoreshwa mu gihe cy’Inama Idasanzwe ya A.U i Kigali

Imihanda izaba ifunze n’izaba yemerewe gukoreshwa mu gihe cy’Inama Idasanzwe ya A.U i Kigali

Editorial 16 Mar 2018
Barindwi bakekwaho gutera BK ya Buhanda bakica umuntu bagejejwe mu butabera

Barindwi bakekwaho gutera BK ya Buhanda bakica umuntu bagejejwe mu butabera

Editorial 06 Nov 2017
Irushanwa Nyafurika mu mukino w’intoki wa Volleyball ryasojwe Tunisia itwaye igikombe mu bagabo naho u Rwanda rusoza ku mwanya wa 6

Irushanwa Nyafurika mu mukino w’intoki wa Volleyball ryasojwe Tunisia itwaye igikombe mu bagabo naho u Rwanda rusoza ku mwanya wa 6

Editorial 15 Sep 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Urwikekwe mu ishyaka Ishakwe-RNC, Ngarambe Joseph arahinjwa ubugambanyi
ITOHOZA

Urwikekwe mu ishyaka Ishakwe-RNC, Ngarambe Joseph arahinjwa ubugambanyi

Editorial 10 May 2018
Umuyobozi wa Radiyo ‘Ijwi rya Amerika’ aranenga Leta y’u Burundi
INKURU ZAKUNZWE CYANE

Umuyobozi wa Radiyo ‘Ijwi rya Amerika’ aranenga Leta y’u Burundi

Editorial 05 May 2018
Tour du Rwanda mu Burengerazuba: Edwin Avila yegukanye agace Rubavu- Karongi (AMAFOTO)
IMIKINO

Tour du Rwanda mu Burengerazuba: Edwin Avila yegukanye agace Rubavu- Karongi (AMAFOTO)

Editorial 27 Feb 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru