Perezida Paul Kagame yatumiwe muri Nigeria, aho yasabwe kuzabasangiza ubunararibonye yakoresheje mu guteza imbere ubukungu bw’u Rwanda.
Kagame yatumiwe n’ishyirahamwe ry’abacamanza muri iki gihugu, bavuga ko ubukungu bwa Nigeria bukomeje gusubira inyuma, umuti bakawubona mu nama bazahabwa n’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda.
Ibinyamakuru birimo vanguardngr.com na thenationonlineng.net bivuga ko iyi nama izaba hagati ya tariki ya 19 na 26 uku kwezi, ikazitabirwa n’abarenga ibihumbi 13.
Abagize ishyirahamwe The Nigerian Bar Association (NBA), bavuga ko batakomeza kurebera igihugu cyabo gisubira inyuma mu bukungu.
Raporo y’Ikigega cy’Imari ku isi (FMI) umwaka wa 2016, cyagaragaje ko ubukungu bwa Afurika y’Epfo bwaciye ku bwa Nigeria.
Adama Iye Iyayi Lamikanra, umuyobozi w’uru rugaga muri Leta ya Rivers State, avuga ko iyi nama igamije kureba uko inzego zafasha mu iterambere ry’ubukungu na demokarasi byose bikajyana.
Mu gutumira Perezida Kagame, uyu muyobozi yagize ati “Impamvu yo kumutumira ni ukubera ibikorwa by’iterambere biri mu Rwanda n’uburyo bikomeje gutera imbere, no mu gihe isi yari mu ihungabana ry’ubukungu ko u Rwanda rwakomeje kwitwara neza.”
Naho Oladejo Lamikanra uvugira uru rwego we yagize ati “Mu bazitabira iyi nama barimo inzobere zirimo abacamanza n’abandi bategamiye kuri Leta.
Yavuze ko abanyamategeko bahisemo kuticara ngo barebere.
Yagize ati” Iyi niyo mpanvu twahisemo gushyiraho iyi nama, ivuga kuri demokarasi n’iterambere ry’iki gihugu, turashaka kuganira ku bukungu ariko mu buryo bijyana na demokarasi, kureba ngo ni gute demokarasi yafasha mu iterambere ry’ubukungu?”
Avuga ko bashaka uburyo ubukungu bwa Nigeria bwakomeza gutera imbere, budashingiye ku gucuruza peterori gusa.
Perezida Kagame ari kumwe na mugenzi we wa Nigeriya, Buhari mu nama ya AU iherutse kubera muri Ethiopia (Ifoto/ Getty images)
Ubukungu bwa Nigeria bushingiye mu gucukura peterori ku kigero cya 98%, gusa kubera ibitero by’umutwe wa Boko-Haram, iki gihugu cyagiye gisubira inyuma mu iterambere, n’ikibazo cya ruswa icyugarije.
Source : Izuba rirashe