• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Kamonyi: Abavuga rikumvikana basabwe kugira uruhare mu bukangurambaga bwo kurengera abana

Kamonyi: Abavuga rikumvikana basabwe kugira uruhare mu bukangurambaga bwo kurengera abana

Editorial 31 Mar 2016 Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kamonyi yagiranye inama n’abavuga rikumvikana bagera ku 100 bo mu kagari ka Gihinga, mu murenge wa Gacurabwenge, muri aka karere, ibasaba kuba abafatanyabikorwa mu gukangurira abo baturanye kubahiriza uburenganzira bw’abana.

Ibi babisabwe ku itariki 29 Werurwe na Inspector of Police (IP) Athanase Niyonagira, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kwicungira umutekano muri aka karere ka Kamonyi.
Yunganiwe na Umugiraneza Marthe, akaba ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge wa Gacurabwenge .

IP Niyonagira yabwiye abo bavuga rikumvikana kujya basobanurira abo baturanye ko umwana afite uburenganzira bwo kubaho, kwandikishwa igihe avutse, ubwo kuvuzwa, n’uburenganzira bwo kumenya ababyeyi be.

Yababwiye kujya kandi babasobanurira ko abana bafite uburenganzira bwo kurindwa ivangura, kurindwa gushimutwa, kurindwa gucuruzwa, kugaragaza igitekerezo, kuruhuka, n’ubwo kwidagadura.

Yababwiye ati:”Mujye mukangurira abo muturanye kwirinda ikintu cyose gishobora gutuma abana bava mu ishuri cyangwa icyatuma bajya ku mihanda.”
IP Niyonagira yababwiye kujya kandi babakangurira gutanga amakuru y’ihohoterwa ryakorewe umwana kuri sitasiyo za Polisi y’u Rwanda zibegereye cyangwa kuri nomero ya terefone itishyurwa 116.”

Yababwiye na none kujya bagira inama ababyeyi yo kwirinda intonganya n’amakimbirane kuko biri mu bituma abana bajya ku mihanda, aho baba mu buzima bubi, ndetse bakahakorera ibikorwa nk’ubujura no kunywa ibiyobyabwenge.

Yabasabye kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge by’ubwoko bwose, kandi bagakangurira abo baturanye kubyirinda no gutanga amakuru y’ababinywa, ababicuruza, n’ababitunda.

IP Niyonagira yabwiye abo bavuga rikumvikana kujya na none babakangurira kwirinda ubuharike kubera ko ibibazo biterwa na bwo biri mu bitera abana guhunga iwabo bagahitamo kujya kwibera ku mihanda.

Umugiraneza yashimye abo bavuga rikumvikana ku ruhare rwabo mu iterambere ry’aho batuye, maze abasaba guharanira ko uburenganzira bw’umwana bwubahirijwe.

Yashimwe kandi Polisi y’u Rwanda muri aka karere ku nama yabagiriye, kandi abasaba kuzikurikiza kugira ngo umwana w’u Rwanda arindwe ihohoterwa iryo ari ryo ryose.

RNP

2016-03-31
Editorial

IZINDI NKURU

Abanyamerika barica umuyobozi wa Al Qaeda impundu zikavuga, ariko uRwanda rwaburanisha icyihebe Rusesabagina cya FLN induru zikavuga!

Abanyamerika barica umuyobozi wa Al Qaeda impundu zikavuga, ariko uRwanda rwaburanisha icyihebe Rusesabagina cya FLN induru zikavuga!

Editorial 02 Aug 2022
Intambara ziri kubera ku Isi muri iki gihe: Ingaruka, Impamvu n’Impungenge Mpuzamahanga

Intambara ziri kubera ku Isi muri iki gihe: Ingaruka, Impamvu n’Impungenge Mpuzamahanga

Editorial 24 Jun 2025
Burundi : Gen. Gaciyubwenge arahigwa bukware

Burundi : Gen. Gaciyubwenge arahigwa bukware

Editorial 06 Mar 2018
Karongi : Polisi y’u Rwanda yagaruje ibyuma bikoreshwa mu kubaka imihanda byibwe

Karongi : Polisi y’u Rwanda yagaruje ibyuma bikoreshwa mu kubaka imihanda byibwe

Editorial 01 Nov 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame  yongeye kugira icyo avuga kuri manda ye ya gatatu
Mu Mahanga

Perezida Kagame yongeye kugira icyo avuga kuri manda ye ya gatatu

Editorial 01 Sep 2016
RNC yagize icyo ivuga ku bikorwa by’iterabwoba  yatangije mu Rwanda
ITOHOZA

RNC yagize icyo ivuga ku bikorwa by’iterabwoba yatangije mu Rwanda

Editorial 08 Feb 2016
Nyaminga w’ u Rwanda 2018 abaye Iradukunda Liliane Umukobwa w’ imyaka 18 Gusa “REBA HANO AMAFOTO”
INKURU ZAKUNZWE CYANE

Nyaminga w’ u Rwanda 2018 abaye Iradukunda Liliane Umukobwa w’ imyaka 18 Gusa “REBA HANO AMAFOTO”

Editorial 25 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru