Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kamonyi yagiranye inama n’abavuga rikumvikana bagera ku 100 bo mu kagari ka Gihinga, mu murenge wa Gacurabwenge, muri aka karere, ibasaba kuba abafatanyabikorwa mu gukangurira abo baturanye kubahiriza uburenganzira bw’abana.
Ibi babisabwe ku itariki 29 Werurwe na Inspector of Police (IP) Athanase Niyonagira, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kwicungira umutekano muri aka karere ka Kamonyi.
Yunganiwe na Umugiraneza Marthe, akaba ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge wa Gacurabwenge .
IP Niyonagira yabwiye abo bavuga rikumvikana kujya basobanurira abo baturanye ko umwana afite uburenganzira bwo kubaho, kwandikishwa igihe avutse, ubwo kuvuzwa, n’uburenganzira bwo kumenya ababyeyi be.
Yababwiye kujya kandi babasobanurira ko abana bafite uburenganzira bwo kurindwa ivangura, kurindwa gushimutwa, kurindwa gucuruzwa, kugaragaza igitekerezo, kuruhuka, n’ubwo kwidagadura.
Yababwiye ati:”Mujye mukangurira abo muturanye kwirinda ikintu cyose gishobora gutuma abana bava mu ishuri cyangwa icyatuma bajya ku mihanda.”
IP Niyonagira yababwiye kujya kandi babakangurira gutanga amakuru y’ihohoterwa ryakorewe umwana kuri sitasiyo za Polisi y’u Rwanda zibegereye cyangwa kuri nomero ya terefone itishyurwa 116.”
Yababwiye na none kujya bagira inama ababyeyi yo kwirinda intonganya n’amakimbirane kuko biri mu bituma abana bajya ku mihanda, aho baba mu buzima bubi, ndetse bakahakorera ibikorwa nk’ubujura no kunywa ibiyobyabwenge.
Yabasabye kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge by’ubwoko bwose, kandi bagakangurira abo baturanye kubyirinda no gutanga amakuru y’ababinywa, ababicuruza, n’ababitunda.
IP Niyonagira yabwiye abo bavuga rikumvikana kujya na none babakangurira kwirinda ubuharike kubera ko ibibazo biterwa na bwo biri mu bitera abana guhunga iwabo bagahitamo kujya kwibera ku mihanda.
Umugiraneza yashimye abo bavuga rikumvikana ku ruhare rwabo mu iterambere ry’aho batuye, maze abasaba guharanira ko uburenganzira bw’umwana bwubahirijwe.
Yashimwe kandi Polisi y’u Rwanda muri aka karere ku nama yabagiriye, kandi abasaba kuzikurikiza kugira ngo umwana w’u Rwanda arindwe ihohoterwa iryo ari ryo ryose.
RNP