• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Kampala : Ushinjwa gukubita no Cwica Umuhanzi Mowzey Radio yatawe muri yombi

Kampala : Ushinjwa gukubita no Cwica Umuhanzi Mowzey Radio yatawe muri yombi

Editorial 05 Feb 2018 INKURU NYAMUKURU

Nyuma y’ishyingurwa ry’umuhanzi Radio waririmbaga muri Good Life, Polisi ya Uganda yatangaje ko yamaze guta muri yombi umugabo ushinja kuba ari we wamukubise akamusigira inguma zamuhitanye.

Moses Ssekibogo “Radio” yakubiswe mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki 22 Mutarama 2017 ubwo yari ari mu kabari kitwa De Bar gaherereye mu gace ka Entebbe. Yapfuye gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 1 Gashyantare aguye muri Case Hospital aho yari amaze iminsi avurirwa.

Polisi yo mu Mujyi wa Kampala ibinyujije kuri Twitter, mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru, tariki 4 Gashyantare 2017, yavuze ko station ya Katwe yamaze guta muri yombi Godfrey Wamala wakubise Radio akamusigira ibikomere byatumye ajya muri ’coma’ ndetse akabagwa ariko bikaza kurangira yitabye Imana.

Uyu mugabo witwa Wamala Godfrey [ukunzwe kwitwa Troy] ukekwaho kwica Radio, ’yasanzwe mu rugo rumwe rw’inshuti ye ahitwa Kyengera yari amaze iminsi yihishe.’

Ubwo aya makuru yatangazwaga, Wamala ukekwaho kwica Radio yari ari kwandika ibisobanuro kuri Dosiye ye hategerejwe ko ajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Entebbe aho icyaha cyabereye.

Nyuma Umuyobozi wa station ya Polisi ya Katwe, Frantile Lwamusaayi, yabwiye ikinyamakuru Daily Monitor ko uyu mugabo yamaze kugezwa i Entebbe andi makuru yerekeranye n’ifungwa rye akaba azagenda atangazwa.

Mowzey Radio yitabye Imana ku wa Kane, tariki ya 1 Gashyantare 2018, ashyingurwa ku wa Gatandatu mu cyaro cya Nakawuku muri Wakiso ku ivuko rye.

Iperereza ku rupfu rwe rigitangira Polisi ya Uganda yari yataye muri yombi abantu batandukanye barimo abakozi bo ku kabari yakubitiwemo ndetse n’abayobozi bako ariko itangaza ko uwamukubise nyirizina yatorotse atarafatwa.

2018-02-05
Editorial

IZINDI NKURU

Ese ibyananiranye kugeza ubu Uhuru azabishobora ?

Ese ibyananiranye kugeza ubu Uhuru azabishobora ?

Editorial 12 Mar 2019
Hatangajwe amazina y’abakekwaho kwinjiza Abanyarwanda mu gisirikare cya Kayumba Nyamwasa

Hatangajwe amazina y’abakekwaho kwinjiza Abanyarwanda mu gisirikare cya Kayumba Nyamwasa

Editorial 06 Jan 2018
Perezida Kagame yasabye abayobozi kudahora basaba imbabazi

Perezida Kagame yasabye abayobozi kudahora basaba imbabazi

Editorial 12 Mar 2019
Bayern Munich yiyongereye kuri Arsenal na PSG mu kwamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda binyuze muri gahunda ya “Visit Rwanda”

Bayern Munich yiyongereye kuri Arsenal na PSG mu kwamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda binyuze muri gahunda ya “Visit Rwanda”

Editorial 27 Aug 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ku bwumvikane bw’impande zombi, Yamen Zelfani ntakiri umutoza wa  Rayon Sports
Amakuru

Ku bwumvikane bw’impande zombi, Yamen Zelfani ntakiri umutoza wa Rayon Sports

Editorial 08 Oct 2023
Canada umunyarwanda yarohamye mu mazi arapfa
ITOHOZA

Canada umunyarwanda yarohamye mu mazi arapfa

Editorial 22 Aug 2016
Ikibazo cy’isuku nke ,umwanda ,ubwishingizi ku bakozi  mu ruganda Kigali Leather Ltd cyaburiwe umuti.
Mu Rwanda

Ikibazo cy’isuku nke ,umwanda ,ubwishingizi ku bakozi  mu ruganda Kigali Leather Ltd cyaburiwe umuti.

Editorial 07 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru