• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports ifite imyenda ya miliyoni 260 Frw, ikeneye miliyoni 200 Frw yo kugura abakinnyi   |   05 Dec 2025

  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Kansinge yasubiye Canada aciye mu Bufaransa

Kansinge yasubiye Canada aciye mu Bufaransa

Editorial 25 Nov 2016 ITOHOZA

Nyuma yaho Nahimana Thomas n’itsinda bari kumwe rigizwe na Venant Nkurunziza, Claire Nadine Kasinge n’umwana we w’amezi 7 baburijwe kwinjira mundege ijya mu Rwanda kubera kutuzuza ibyangombwa, amakuru atugeraho aravuga ko Claire Nadine Kasinge yahisemo kwivumbura asubirayo.

Nyuma yayo k’umunsi w’ejo ku wakane kuya 23/11/2016, yari yatangiye gushyamirana na Nahimana kubera icyizere yari yamuhaye cyamaze kuyoyoka.

Claire Nadine Kasinge yahisemo gusubira inyuma ubu akaba ari munzira yerekeza Canada aho asanzwe aba aciye mu Bufaransa, Kansinge ni umwe mu bayobozi b’Ishyaka Ishema ry’u Rwanda rya Thomas Nahimana.

-4796.jpg

Claire Nadine Kasinge n’umwana we w’amezi 7

-4799.jpg

Yavuzweho gufatanya na Nahimana mu buriganya bwo kwaka amafaranga impunzi z’abanyarwanda babeshya ko bagiye kubacyura mu Rwanda.

Amakuru twahawe guturuka muri Kenya aravuga ko kuva mu rukerera rw’ejo Claire Kasinge yakomeje kwijujuta ndetse aho arambaraye n’umwana we imibu irabarya baragenda bajya gucumbika mu baturage, Nahimana na Nkurunziza Venant basigara muri Airport, kuri ubu ngo bari kuririra mu myotsi muri transit y’ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Jomo Kenyatta International Airport.

Padiri Nahimana yagerageje guhamagara abapadiri bagenzi be muri Eveche ya Nakuru muri Kenya, ababwira akaga arimo ndetse agerageza no kubasaba indaro biba ibyubusa baranga ndetse bamubwira ko batakwirengera ibyo bintu kuko kugeza ubu adafatwa nk’umupadiri, afatwa nk’umunyapolitiki. Ndetse amakuru twabonye avuga ko kuri Eveche ya Nakuru babwiye Padiri Nahimana ko kumuha icumbi bidashoboka rwose cyane ko umushumba Musenyeri Rukamba Philippe uhagarariye inama yAbepiskopi mu Rwanda yitandukanije nawe.

Amakuru yandi ava Nairobi aravuga ko ibibazo Nahimana arimo yatangiye kubibyaza umusaruro abikoramo Business ngo yahamagaye abanyarwanda batandukanye baba hanze y’igihugu ababwira ngo bisakasake bakamwohereze udufaranga kuri western union ngo kuko ubuzima bwifashe nabi Nairobi ngo kandi akaba atazi igihe bizakemukira.

-4797.jpg

Padiri Nahimana na Nkurunziza Venant ( abataripfana ) baryamye ku ntebe z’ikibuga cy’indege Nairobi.


Cyiza Davidson

2016-11-25
Editorial

IZINDI NKURU

Gallican yihaye kwikoma Rushyashya none bimukozeho

Gallican yihaye kwikoma Rushyashya none bimukozeho

Editorial 15 Mar 2016
Jenerali Kayumba Faustin Nyamwasa ngo yaba  yarikundiraga Perezida Habyalimana

Jenerali Kayumba Faustin Nyamwasa ngo yaba yarikundiraga Perezida Habyalimana

Editorial 03 Feb 2017
RNC Yahinduye umuvuno wo gukoresha Abagore bayo

RNC Yahinduye umuvuno wo gukoresha Abagore bayo

Editorial 09 Mar 2017
Mozambique: Mu myaka 4 ingabo z’u Rwanda zimaze muri Cabo Delgado zaranzwe n’ubumuntu, ubwitange n’ubuhanga

Mozambique: Mu myaka 4 ingabo z’u Rwanda zimaze muri Cabo Delgado zaranzwe n’ubumuntu, ubwitange n’ubuhanga

Editorial 04 Aug 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rwanda- Uganda : Ukwikuza kwa Perezida Museveni  [ Igice 2]
POLITIKI

Rwanda- Uganda : Ukwikuza kwa Perezida Museveni [ Igice 2]

Editorial 23 May 2019
Impamvu zigera kuri 5 zitumye Dr. Binagwaho  Agnes  yirukanwa igitaraganya muri Guverinoma
Mu Mahanga

Impamvu zigera kuri 5 zitumye Dr. Binagwaho Agnes yirukanwa igitaraganya muri Guverinoma

Editorial 15 Jul 2016
Ariko abategetsi b’u Burundi bita Perezida Kagame “umwanzi “, bajya bibuka ko biteranya n’amateka?
Amakuru

Ariko abategetsi b’u Burundi bita Perezida Kagame “umwanzi “, bajya bibuka ko biteranya n’amateka?

Editorial 15 Jan 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru