• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Karamaga wahishe umurambo wa Uwiringiyimana Agathe yatangiye kurindirwa umutekano

Karamaga wahishe umurambo wa Uwiringiyimana Agathe yatangiye kurindirwa umutekano

Editorial 21 Apr 2017 ITOHOZA

Karamaga Thadee, wahoze mu ngabo za kera (EX –FAR) yatangiye kurindirwa umutekano nyuma y’iminsi mike atangaje ko hari abantu bamuhamagara kuri telefone bakamutera ubwoba.

Ubwo Jenoside yatangiraga, Karamaga yari afite ipeti rya Kaporali , ashinzwe uburuhukiro bw’ibitaro bya gisirikare i Kanombe.

Avuga ko tariki 7 Mata ubwo Uwiringiyimana Agathe wari Minisitiri w’Intebe yari amaze kwicwa, yazaniwe umurambo we ategekwa kuwushyingura.

Karamaga ntabwo yawushyinguye nkuko yari abisabwe n’uwari umukuriye, ahubwo yahishe uwo murambo kugeza igihe ingabo za FPR Inkotanyi zibohoreje igihugu arawuziha ngo ziwushyingure mu cyubahiro.

Mu cyumweru gishize ubwo hibukwaga abanyapolitiki bashyinguye i Nyanza ya Kicukiro bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Karamaga yatangaje ko amaze iminsi aterwa ubwoba n’abantu bamuhamagara kuri telefone. Inshuro yahamagawe byagaragaye ko yahamagawe n’abantu bari mu Budage, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ndetse no muri Pakistani.

Yavuze ko a amaze guhamagarwa inshuro eshatu harimo n’abamubwira ko bazamwica kuko ngo yabagambaniye.

Perezida wa Sena Bernard Makuza yamwijeje ko ntacyo abo bantu bazamutwara
KTPress dukesha iyi nkuru yanditse ko kuri ubu Karamaga ubu yahawe abashinzwe kumurindira umutekano, bakunze kuba hafi y’iwe.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Theos Badege, yabwiye Ktpress ko bishimiye ko noneho Karamaga afite umutekano.

Yavuze ko umutangabuhamya wese ugaragaje impungenge z’umutekano we bafite inshingano zo kumurinda byihariye, nubwo bashinzwe no kurinda abanyarwanda bose muri rusange.

Uretse guhisha umurambo wa Uwiringiyimana, Karamaga yanahishe bamwe mu batutsi bahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

-6362.jpg
Karamaga Thadee

Karamaga Thadee anavuga ko mu gihe cy’Inkiko Gacaca yatanze amakuru ku bari abayobozi bakuru b’interahamwe, yerekanye ibyobo 3 byari mu Kigo cya Gisirikare i Kanombe, byarashyinguwemo imirambo y’Abatutsi bicwaga, yanatanze kandi urutonde rw’abasirikare bakuru bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi kandi abenshi barafashwe.

Nyuma ya Jenoside kandi, Karamaga Thadee yafatanyije n’Inkotanyi kurwanya abacengenzi ndetse yabashije no kwivugana umwe ubwo bari baturutse mu cyahoze ari komini ya Kigombe bagana muri komini ya Nkumba, ubu ni mu ntara y’Amajyaruguru, bahacika ubwo.

2017-04-21
Editorial

IZINDI NKURU

Inkomoko ya FDU-Inkingi ya Ingabire yerekana impamvu ari indiri y’Abajenosideri

Inkomoko ya FDU-Inkingi ya Ingabire yerekana impamvu ari indiri y’Abajenosideri

Editorial 16 Jul 2025
Uwari mu modoka imwe n’umushoferi wa Bobi Wine yavuze byinshi ku rupfu rwe

Uwari mu modoka imwe n’umushoferi wa Bobi Wine yavuze byinshi ku rupfu rwe

Editorial 29 Aug 2018
Ingoma ya Museveni kurangaza abaturage yibanda ku Rwanda kubera ikibazo cy’ishimutwa rya Kabuleta

Ingoma ya Museveni kurangaza abaturage yibanda ku Rwanda kubera ikibazo cy’ishimutwa rya Kabuleta

Editorial 16 Jul 2019
Tumenye  bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda ( Igice cya 4)

Tumenye bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda ( Igice cya 4)

Editorial 07 Mar 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Minisitiri w’Intebe yatabaje amadini mu kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko
POLITIKI

Minisitiri w’Intebe yatabaje amadini mu kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko

Editorial 14 Jan 2018
Amafoto – Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino wa nyuma Misiri yatwariyemo igikombe cya Afurika cya Handball ku bakinnyi batarengeje y’imyaka 18
Amakuru

Amafoto – Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino wa nyuma Misiri yatwariyemo igikombe cya Afurika cya Handball ku bakinnyi batarengeje y’imyaka 18

Editorial 07 Sep 2022
Kongo yataye muri yombi abakekwaho kwica abantu 890
Mu Mahanga

Kongo yataye muri yombi abakekwaho kwica abantu 890

Editorial 13 Feb 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru