Nyuma yo gutsinda Police FC igitego kimwe ku busa mu mukino w’ikirarane, Umutoza wa Rayon Sports, Karekezi Olivier yagaragaje kutishimira amagambo yari yatangajwe na Seninga Innocent ko azamutsindisha inararibonye amurusha muri uyu mwuga.
Rayon Sports yakinaga umukino wa mbere kuva Umutoza wayo, Karekezi yafungurwa ndetse itari inafite bamwe mu bakinnyi bayo ngenderwaho nka Kapiteni wungirije, Kwizera Pierrot na rutahizamu, Nahimana Shassir bari kumwe n’Ikipe y’Igihugu y’u Burundi muri Cecafa, yabashije kwihagararaho imbere ya Police FC iyitsinda igitego 1-0 mu mukino wabereye kuri Stade ya Kicukiro kuri uyu wa 14 Ukuboza 2017.
Mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’umukino, Karekezi Olivier uri gutoza umwaka wa mbere muri Rayon Sports ari nayo kipe ikomeye ya mbere atoje, yagaragaje kutishimira amagambo mugenzi we, Seninga Innocent umaze imyaka ibiri muri Police FC, wanyuze mu makipe nka Kiyovu Sports na Etincelles FC, yari yatangaje mbere y’umukino avuga ko azamutsindisha inararibonye amurusha mu butoza.
Mu kumusubiza Karekezi yagize ati “Numvise amagambo y’umutoza wa Police FC [Seninga Innocent] avuga ko ari butsindishe inararibonye ariko icyo namubwira mu Giswahili baravuga ngo ‘kutangulia siyo kufika’ [bishatse kuvuga ngo kugenda mbere siko gushyika mbere]. Nibaza ko umupira wivugira, icyo navuga ni uko nshimiye abakinnyi banjye bitanze.”
Seninga we nyuma yo gutsindwa abajijwe niba hari icyo yatangaza ndetse n’ubutumwa afitiye abafana ba Rayon Sports, yagize ati “Nta butumwa mfite nabaha, ubutumwa bo babubonye, batsinze, bakomeze bishime nanjye ngiye gukomeza akazi kanjye.”
Uyu mutoza wongereye amasezerano y’imyaka itatu muri Police FC agasabwa kuzayihesha kimwe mu bikombe bikinirwa mu Rwanda, yahamije ko kuba ikipe ye ikomeje kuba insina ngufi imbere ya Rayon Sports dore ko atarayitsinda na rimwe, ahanini biterwa n’uko abakinnyi be batarigirira icyizere ngo bumve ko bahangana n’ikipe nkuru ariko bizagenda biza.
Amanota atatu Rayon Sports yakuye kuri uyu mukino ibifashijwemo na Irambona Eric, yatumye iva ku mwanya wa 11 yariho ifata uwa gatanu n’amanota 11 irushwa atanu na AS Kigali ariko yo ikaba igifite imikino ibiri y’ibirarane bivuze ko niramuka ibashije kubitsinda izahita ifata umwanya wa mbere n’amanota 17.