Ku itariki ya 1 Gashyantare 2016, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Karongi yafashe litiro 420 za Mazutu zari mu majerekani 21, zibwe Kompanyi y’Abashinwa ikora imirimo yo kubaka umuhanda mu turere twa Rusizi, Karongi na Rubavu yitwa China Road and Bridge Corporation.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Uburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu, yavuze ko izi litiro 420 zafatiwe mu mukwabu wakozwe mu rukerera rwo ku itariki ya 1 Gashyantare, mu midugudu ibiri ariyo Kagabiro na Ryaruhanga yo mu murenge wa Mubuga mu karere ka Karongi. Iki gikorwa cyabaye nyuma y’aho Polisi y’u Rwanda muri ako karere, yari yahawe amakuru n’abaturage ku bujura bw’iyo mazutu ya sosiyeti y’abashinwa ikora umuhanda muri bako karere.
SP Hitayezu yakomeje avuga ko iyi mazutu yasanzwe mu ntoki z’abaturage aho yari ihishwe. Bikaba bikekwa ko abayibye bari mu migambi yo kuyigurisha. Iyi mazutu yahise ifatwa ijyanwa kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Gishyita mu gihe iperereza rigikorwa ngo hamenyekane abihishe inyuma y’ubu bujura.
SP Hitayezu yavuze ko atari ubwa mbere muri ibi bice haberamo ubujura bwa mazutu ikoreshwa mu gukora umuhanda unyura muri aka karere, kuko mu kwezi kwa Kanama umwaka ushize, abaturage babiri bo mu murenge wa Gishyita bafatanywe litiro 180 za mazutu na litiro 80 z’amavuta ya moteri y’imodoka zikora uwo muhanda, ubu bashyikirijwe inzego z’ubutabera.
Nk’uko yakomeje abivuga, abenshi bagaragara muri ubu bujura ni abakozi b’iriya sosiyeti, bakaba biganjemo abashoferi b’imodoka zikora uyu umuhanda ndetse n’abandi bashinzwe kurinda ibikoresho byifashishwa mu ikorwa ryawo.
SP Hitayezu yashishikarije abantu gukura amaboko mu mifuka bakitabira gahunda Leta yashyizeho zigamije kubateza imbere. Yagize ati:”Abantu bakwiye gukora aho gutega amakiriro n’amaramuko ku kwiba cyangwa ku kindi gikorwa icyo aricyo cyose kinyuranyije n’amategeko”.
Yavuze ko kwiba iyi mazutu n’ibindi bikoresho biba biteganyirijwe kubaka uyu muhanda, bituma hashobora kubaho ukudindiza iki gikorwa cy’iterambere, kandi amafaranga yo kuwubaka aba yaraturutse mu misoro y’abaturage, bityo asaba abaturage kujya batanga amakuru yatuma habaho gukumira ubu bujura.
Yakomeje asaba abagifite imyumvire nk’iyo mibi, kuyireka kuko ababifatiwemo bahanwa n’amategeko bikaba bibagiraho n’ingaruka mbi zirimo n’igifungo, nk’uko bikubiye mu ngingo ya 300 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, ivuga ko umuntu wese ukora ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
RNP