• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Kayumba yanyiciye umwana , sinzongera kumufasha ukundi –Pastoro Nyirigira
Deo Nyirigira hirya ye ni Felix Mwizerwa

Kayumba yanyiciye umwana , sinzongera kumufasha ukundi –Pastoro Nyirigira

Editorial 16 Apr 2020 INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA

Ngo uhishira umurozi akakumaraho urubyaro, hashize iminsi tubabwira ibibazo byugarije RNC umutwe w’iterabwoba wa Kayumba Nyamwasa, twababwiye uburyo Kayumba Nyamwasa yari mu mugambi wo kwikiza Ben Rutabana nyuma y’aho ingabo ze zari muri Congo zihatikiriye, ibi bikaba bitarashimishije Rutabana ndetse abishyira ku gatwe ka Kayumba wazitereranye nyuma yo kuzima ubufasha.

Byitwa ko RNC riyobowe na Gervais Condo, ariko  abakurikiranira hafi bavuga ko Gervais Condo ariho ku izina ahubwo riyoborwa na Ntwali na Kayumba Nyamwasa.

Muri RNC nyuma yaho bigaragaye ko Ben Rutabana yashimuswe ku kagamabane ka bamwe mu bayobozi ba RNC bigateza ikibazo, byatumwe benshi mu banyamuryango ba RNC bo muri Canada, Afrika y’epfo, Holland ndetse n’Ubufansa bitandukanya na RNC irangwa  n’igitugu n’ubwicanyi bwa Kayumba Nyamwasa.

Kuri ubu mu gihugu cya Uganda ahasaga nahagiye kwimurirwa ikicaro gikuru cya RNC naho batangiye gusubiranamo dore ko ubuyobozi bwari bwarashyizweho bukuriwe na Pastoro Deo Nyirigira, butagicana uwaka na Kayumba Nyamwasa.

Ubwumvikane bucye bw’aba bagabo bombi bwatewe n’uko Kayumba yitakanye Pastoro Deo Nyirigira, akamushinja ibikorwa byo gushimuta Ben Rutabana, mu mpamvu atumvaga neza. Aha Pastoro Nyirigira ngo niwe wahaye misiyo umuhungu we Felix Mwizerwa kujyana na Ben Rutabana ariko ngo bose baza gushimutirwa icyarimwe baburirwa irengero.

Amakuru ava muri Uganda aravuga ko ibi Pastoro ngo yatinye kubitangaza kuko yarazi ababiri inyuma ndetse afite icyizere ko umuhungu we ari bumubone, ariko ngo yaje gutangazwa n’uko Kayumba yamubwiye ko atamenye irengero ryabo bantu.

Ababikurikiranira hafi bavuga ko Kayumba Nyamwasa yanze kwizera Deo Nyirigira kuko yumvaga azamuvamo akavuga ko ariwe washimuse Ben Rutabana, ngo byatumye Kayumba atanga itegeko ryo kubafata bose.

Ibi byatumye RNC yo mu ntara ya Uganda icikamo ibice 2, Igice kiri inyuma ya Pastoro Deo Nyirigira ndetse n’igice kiri inyuma ya Kayumba Nyamwasa. Umwe mu bagize RNC ya Uganda uri ku ruhande rwa Deo Nyirigira yatubwiye ko biteguye gufatanya na bavandimwe ba Ben Rutabana hakagaragazwa ukuri mu ibura rya Felix Mwizerwa ndetse na Ben Rutabana.

2020-04-16
Editorial

IZINDI NKURU

Ikimwaro ntikica ariko kigira mubi

Ikimwaro ntikica ariko kigira mubi

Editorial 24 Feb 2025
Abantu Miliyari  bakoresha YAHOO bibwe amabanga

Abantu Miliyari bakoresha YAHOO bibwe amabanga

Editorial 16 Dec 2016
Kayonza: Umukobwa bamusanze mu nzu amaze iminsi 5  yishwe

Kayonza: Umukobwa bamusanze mu nzu amaze iminsi 5 yishwe

Editorial 11 May 2017
Impamvu Canada yaba yaremeye gukura amaboko ku mukandida wayo igashyigikira Mushikiwabo

Impamvu Canada yaba yaremeye gukura amaboko ku mukandida wayo igashyigikira Mushikiwabo

Editorial 12 Oct 2018

Igitekerezo kimwe

  1. Ibigarasha Biragwira
    April 16, 20203:20 pm -

    Hahahahahahahahahahahaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa, ahwiiiiii!!!!!!!!

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kenya: Umunyarwandakazi yakatiwe igifungo cya burundu ahamijwe ubwicanyi
Mu Mahanga

Kenya: Umunyarwandakazi yakatiwe igifungo cya burundu ahamijwe ubwicanyi

Editorial 01 Nov 2018
Burundi: Uko  ikigo cya gisirikare cya Mukoni cyatewe n’abantu bitwaje ibirwanisho
ITOHOZA

Burundi: Uko ikigo cya gisirikare cya Mukoni cyatewe n’abantu bitwaje ibirwanisho

Editorial 24 Jan 2017
Umukozi wa NPD afunzwe akekwaho konona umutungo wayo awugurisha no guhemberwa umuntu udakora
ITOHOZA

Umukozi wa NPD afunzwe akekwaho konona umutungo wayo awugurisha no guhemberwa umuntu udakora

Editorial 11 Sep 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru