• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Kenneth Roth watotezaga u Rwanda cyane ntakiri umuyobozi mukuru wa Human Rights Watch 

Kenneth Roth watotezaga u Rwanda cyane ntakiri umuyobozi mukuru wa Human Rights Watch 

Ubwanditsi 02 Sep 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Kenneth Roth ni Umunyamerika wategekaga umuryango Human Rights Watch kuva mu mwaka w’ 1993.  N’ubwo yari amaze imyaka 29 yose yica agakiza, ntibyamuteraga isoni kwibasira benshi mu bayobozi, cyane cyane abo muri Afrika, abashinja kugundira ubutegetsi, kandi bo nibura baratowe n’abaturage.

Amakuru atugeraho arahamya ko  Kenneth Roth yari ageze habi cyane kubera igitutu cy’ibihugu yahoraga atoteza, nka Israel, Uburusiya, n’ Ubushinwa, maze arekura ubuyobozi   by’amaburakindi.

Ubundi Human Rights Watch ishingwa yitwaga “umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu”. Nyamara yaje kugirwa igikoresho cya politiki, n’igikangisho ku batemera politiki ya “mpatsibigu na “humirizankuyobore”. Byaje guhumira ku mirari aho Kenneth Roth atangiye kuyiyoborera, dore ko ari umukoloni wumva  umuzungu ari hejuru y’ibindi biremwa byose. 

Kenneth Roth yaranzwe no kubogama, dore ko ibyegeranyo bye byibasiraga gusa ibihugu afata nk’insina ngufi, akirengagiza amahano ibihugu by’ibihangange nka Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bikora hirya no hino ku isi, nko muri Irak, Afganistan, Syria, Iran, Libya n’ahandi henshi.

By’umwihariko Kenneth Roth yatoteje bikomeye u Rwanda  n’abayobozi barwo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Buri mwaka yasohoraga icyegeranyo gishinja u Rwanda ibinyoma, agendeye ku bihimbano bye bwite cyangwa ibyo abwirwa n’ibigarasha n’abajenosideri. 

Kenneth Roth yashyigikiye ku mugaragaro imitwe y’iterabwoba irwanya u Rwanda, we akayita”impirimbanyi za demokarasi n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Yabaye umuvugizi wa “Hutu-pawa”, ntatinye gusaba, nako  gutegeka ko abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bagirwa abere ndetse bagashyira mu butegetsi. Ihirikwa ry’ingoma ya  MRND/CDR ryamuhungabanyije cyane, ku buryo abahoze mu butegetsi bwa Habyarimana aribo bari abajyanama be ba hafi.

Mu bihugu Kenneth Roth yazengereje harimo na Israel. Ushatse wamwita “bangamwabo” kuko ababyeyi be ari Abayahudi, bavuye mu Budage muw’1938 bahunze aba Nazi ba Hitler, bajya gutura muri Leta Zunze Ubumwe z’ Amarika.

Kwibasira u Rwanda, Kenneth Roth  azi neza ko rwahuye n’akaga ka Jenoside yakorewe Abatutsi, abasesenguzi basanga abiterwa no kuba umwe mu Bayahudi batemera ko hari abandi ku isi bakorewe jenoside. Iri ni irondaruhu,  ubwibone bukabije.

Mu bashobora gusimbura Kenneth Roth ku buyobozi bwa Human Rights Watch, harimo uwitwa Tirana Hassan wari usanzwe ari icyegera cya Kenneth Roth.  Uzasimbura Kenneth Roth wese afite akazi katoroshye ko kuzahura isura ya Human Rights Watch yangiritse kubera kubogama, ruswa n’irondakoko. Agomba kandi gukora ibishoboka byose akunga uyu muryango n’ibihugu Kenneth Roth asize ateranyije nawo.

Kenneth Roth turamukize ariko abanzi baracyahari. Tugomba kwiga kubana nabo, tugakora ibidufitiye akamaro nk’Abanyarwanda, tutitaye ku bishimisha cyangwa ibibabaza abantu nka Kenneth Roth.

 

2022-09-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Wa musazi Thomas Nahimana ngo “kuvuga gusa” ntacyo byamugejejeho, none ngo agiye kumena amaraso mu Rwanda

Wa musazi Thomas Nahimana ngo “kuvuga gusa” ntacyo byamugejejeho, none ngo agiye kumena amaraso mu Rwanda

Ubwanditsi 25 Aug 2022
Kicukiro:Abayobozi b’amadini n’amatorero bihaye umukoro wo kurandura ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Kicukiro:Abayobozi b’amadini n’amatorero bihaye umukoro wo kurandura ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Ubwanditsi 23 Jun 2021
Menya impamvu Perezida Museveni yanze kujya mu nama y’ I Goma, aratinya ideni ry’amamiliyari afitiye RDC, anatinya kubazwa iby’ubushotoranyi akomeje gukorera u Rwanda

Menya impamvu Perezida Museveni yanze kujya mu nama y’ I Goma, aratinya ideni ry’amamiliyari afitiye RDC, anatinya kubazwa iby’ubushotoranyi akomeje gukorera u Rwanda

Ubwanditsi 24 Sep 2020
Loni yasabye ko amasezerano y’amahoro mu Burundi yasinywa mbere ya 2020

Loni yasabye ko amasezerano y’amahoro mu Burundi yasinywa mbere ya 2020

Ubwanditsi 23 Aug 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Haribazwa byinshi nyuma y’ipfuba ry’umugambi w’abarwanya Leta y’u Rwanda bari muri Uganda
ITOHOZA

Haribazwa byinshi nyuma y’ipfuba ry’umugambi w’abarwanya Leta y’u Rwanda bari muri Uganda

Ubwanditsi 01 Dec 2017
Noneho cya gisekuru gishya cy’abari mu mugambi wo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi bateguye umuhango wo kwakira Idamange
INKURU NYAMUKURU

Noneho cya gisekuru gishya cy’abari mu mugambi wo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi bateguye umuhango wo kwakira Idamange

Ubwanditsi 28 Feb 2021
Imyaka 21 y’Ubwicanyi bwa Gatumba: Ubutabera Bwaratinze, CNDD-FDD Ikomeje Kubangamira Kwibuka
Amakuru

Imyaka 21 y’Ubwicanyi bwa Gatumba: Ubutabera Bwaratinze, CNDD-FDD Ikomeje Kubangamira Kwibuka

Ubwanditsi 13 Aug 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru