Hashize iminsi isaga 54 Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, ataratangaza abaminisitiri bazayoborana muri manda y’imyaka itanu aheruka kurahirira kongera kuyobora mu mpera z’umwaka ushize, mu gihe kuri manda yo mu 2013 yabatangaje mu minsi 14 gusa.
Ku wa 5 Mutarama 2018, Perezida Kenyatta yatangaje abaminisitiri batandatu basanzwe azakomezanya na bo ariko abandi 13 batazi aho bahagaze, ibintu bikomeje gutera abantu kwitotomba, bavuga ko bigira ingaruka ku mitangire ya serivisi.
Abo 13 kuri ubu baheze mu gihirahiro bibaza niba bazongera kwibona muri guverinoma cyangwa bagiye kuba abashomeri ku buryo mu minsi 17 ishize ntacyo abavuzeho bakora badatuje.
Umwe mu bakora muri Guverinoma ya Kenya yabwiye Daily Nation ko nta cyizere bagifite kugeza ubwo batinya gusinya kuri raporo zo mu biro byabo. Ati “Bibasaba gushishoza cyane iyo bigeze mu gihe cyo kugena ibizakoreshwa muri Guverinoma. Bagira ubwoba bwo gushyira umukono wabo kuri raporo batizeye neza kuko batazi neza amaherezo yabo.”
Ku rundi ruhande, abanyamabanga n’abashinzwe icungamutungo muri za Minsiteri na bo imitima ntiri hamwe bibaza uko bizagenda nyuma y’aho hasohorewe raporo ivuga ko abenshi bashobora kutazibona mu bazagirirwa icyizere na Perezida.
Abenshi bari kwinuba bavuga ko nubwo nta tegeko rihari rigena igihe Perezida Kenyatta agomba gushyiriraho abagize guverinoma, yateje umwuka mubi ubwo yagaragazaga abasanwze muri Guverinoma bazibona mu nshya atavuze uko bizagendekera bagenzi babo.
Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko, Aden Duale, yari yatangaje ko muri iki cyumweru ari bwo Perezida Kenyatta atangaza abagize guverinoma.