• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»Perezida Kagame yaganiriye n’Umuyobozi wa Qatar, igihugu giteganya gushora imari mu Kibuga cy’Indege cya Bugesera

Perezida Kagame yaganiriye n’Umuyobozi wa Qatar, igihugu giteganya gushora imari mu Kibuga cy’Indege cya Bugesera

Ubwanditsi 25 Sep 2019 POLITIKI

Perezida Kagame uri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yitabiriye inama ya 74 y’Umuryango w’Abibumbye, yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Igikomangoma Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, uherutse mu Rwanda muri Mata uyu mwaka.

Ibiro Ntaramakuru bya Qatar, byatangaje ko ibiganiro by’aba bayobozi bombi byibanze ku buryo bwo gushimangira umubano hagati y’ibihugu ndetse no ku bibazo bireba impande zombi.Igikomangoma Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani giheruka kugirira uruzinduko mu Rwanda rwamaze iminsi itatu uhereye ku wa 21 Mata 2019.

Ubwo yari mu Rwanda habaye umuhango w’isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye ari mu ngeri enye zirimo ajyanye n’imikoranire mu rwego rw’umuco, muri siporo, mu bukerarugendo n’ibikorwa by’ubucuruzi ndetse n’ibijyanye n’ingendo zo mu kirere.

Uyu muyobozi ari kumwe na Perezida Kagame kandi basuye Pariki y’Akagera irimo inyamaswa eshanu zikomeye kurusha izindi.

Yaje mu Rwanda nyuma y’uko na Perezida Kagame agiriye uruzinduko muri Qatar rwabaye mu mpera za 2018.

Qatar ni igihugu gifitanye umubano mwiza n’u Rwanda ndetse mu minsi ishize giherutse gutangaza ko cyifuza gufasha u Rwanda mu mushinga wo kubaka Ikibuga cy’Indege cya Bugesera.

Muri Werurwe, itsinda ry’intumwa za Qatar, riyobowe na Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Sheikh Mohamed bin Abdulrahman Al Thani, bagiranye ibiganiro na Leta y’u Rwanda birimo gutera inkunga umushinga wo kwihutisha kubaka ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bugesera.

Nyuma y’ibiganiro, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Richard Sezibera, yabwiye abanyamakuru ko hari icyizere ko Qatar ishobora gutera inkunga uwo mushinga.

Ati “Twaganiriye ku mushinga wo gushora imari mu kubaka Ikibuga cy’Indege cya Bugesera kandi bigaragara ko byagira akamaro, twizeye ko ibiganiro bizarangira vuba.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo navuga ingano y’amafaranga bazashyiramo mu gihe ubwumvikane bugikomeje. Icyo nakubwira gusa ni uko ibiganiro biri kugenda neza.”

Magingo aya, imirimo yo kubaka iki kibuga iri kugenda buhoro nyuma y’uko hafashwe umwanzuro wo gusubiramo inyigo yacyo, ku buryo izatangazwa mu mpera za Nzeri cyangwa mu Ukwakira izaba ijyanye n’icyerekezo u Rwanda rwifuza.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Amb. Gatete Claver, aherutse gutangaza ko Ikibuga cy’Indege cya Bugesera ari kinini cyane kuko gifite hegitari 2500, bisobanuye ko kiruta inshuro zirenga ebyiri icya Heathrow [gifite hegitari 1,214] cyo mu Bwongereza, kiri mu byakira abagenzi benshi ku Isi; aho yavuze ko ubunini bwacyo buzafasha u Rwanda mu myaka myinshi iri imbere.

Ati “Ntabwo dushaka ngo dupfushe ubutaka ubusa, turashaka kubikora mu buryo bwa kinyamwuga bitaba nk’ibindi bibuga by’indege mubona hano ku rwego rwa Afurika ariko twigereranya n’ibindi bibuga by’indege hose ku Isi.”

Usibye uyu mushinga, Qatar isanzwe ifitanye imikoranire n’u Rwanda ishingiye ku yandi masezerano yagiye asinywa.

Nko ku wa 26 Gicurasi 2015, ibihugu byombi byasinye amasezerano y’ubufatanye mu birebana no kurwanya ibiyobyabwenge. Yahujwe n’inama yigaga ku bibazo biterwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge (Qatar International Anti-Drug Forum) yaberaga i Doha.

Muri Gicurasi 2017 u Rwanda na Qatar byashyize umukono ku masezerano yo gushyiraho imikoranire mu bya dipolomasi. Indege za Qatar Airways kandi zikora ingendo zihuza Doha na Kigali n’ibindi byerekezo birimo na Dubai.

Qatar ituwe n’abaturage 2,694,849. Imibare ya Banki y’Isi yo mu 2016 igaragaza ko umusaruro mbumbe w’iki gihugu ungana na miliyari $152.5.

Mu 2017 iki gihugu cyohereje hanze ibicuruzwa byiganjemo ibikomoka kuri gaz, peteroli n’ifumbire mvaruganda bifite agaciro ka miliyari $56.26.

2019-09-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Rwanda: A Servant Leader, population satisfaction and a people’s worldview

Rwanda: A Servant Leader, population satisfaction and a people’s worldview

Ubwanditsi 10 Mar 2016
Gen Bunyoni yafunguwe kubera Uburwayi bwo mu mutwe na Diyabete ikabije

Gen Bunyoni yafunguwe kubera Uburwayi bwo mu mutwe na Diyabete ikabije

RUSHYASHYA 11 Mar 2026
U Rwanda rwatorewe kuyobora AU muri 2018

U Rwanda rwatorewe kuyobora AU muri 2018

Ubwanditsi 04 Jul 2017
Sebarundi yabaye Semuhanuka arota atumaho abashatse guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza Pierre

Sebarundi yabaye Semuhanuka arota atumaho abashatse guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza Pierre

RUSHYASHYA 24 Aug 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

CAF yahaye amadolari ibihumbi 500 ibihugu bizaserukira Afurika mu gikombe cy’Isi
IMIKINO

CAF yahaye amadolari ibihumbi 500 ibihugu bizaserukira Afurika mu gikombe cy’Isi

Ubwanditsi 02 Dec 2017
Amerika yagejeje mu Rwanda Dr Munyakazi ukurikiranweho ibyaha bya Jenoside
Mu Mahanga

Amerika yagejeje mu Rwanda Dr Munyakazi ukurikiranweho ibyaha bya Jenoside

Ubwanditsi 29 Sep 2016
Kigali: Ubukangurambaga bw’isuku n’umutekano bwatangiye  gushyirwa mu bikorwa
Mu Mahanga

Kigali: Ubukangurambaga bw’isuku n’umutekano bwatangiye gushyirwa mu bikorwa

Ubwanditsi 12 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru