Komisiyo ishinzwe amatora mu gihugu cya Kenya imaze gutangaza ibyavuye mu matora, yitabiriwe 38,84% gusa by’abagombaga gutora, aho abagera kuri 98,26% batoye Uhuru Kenyatta, Odinga wabujije abamushyigikiye gutora agira 0,8%.
Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe amatora mu gihugu cya Kenya “IEBC” Wafula Chebukati asomera amajwi mu ruhame ahitwa “Bomas of Kenya”, yavuze ko mu Banyakenya barenga miliyoni 19 bagombaga gutora, hatoye abarengaho gato miliyoni 7 gusa.
Wafula Chebukati umuyobozi wa IEBC atangaza ibyavuye mu matora.
Wafula yavuze ko aya matora atari yoroshye kubera ibibazo Politike n’abategaga iminsi Komisiyo y’amatora batifuzaga ko aba.
Bica ‘live’ kuri Televiziyo Uhuru Kenyatta na Vice-Perezida we William Ruto bamaze gutangazwa ku buryo ndakuka ko aribo batsinze amatora.
Wafula yashyikirije Uhuru ikemeza ko ariwe watsinze amatora na none
Uyu yahise anaha ijambo, Perezida Uhuru Kenyatta kugira ngo agire icyo atangaza. Ahawe ijambo, Uhuru yabanje gukubita agatwenge.
Ati “Ndabashimiye mwarakoze cyanje mwarakoze cyane,…nk’ibisanzwe si ubwa mbere mpagaze hano. Bavandimwe banyakenya, uyu munsi nk’umunyakenya ndishimira ukwigira (resilience) ya Kenya, ukwigira kwa Demokarasiya, ukwigira kw’abaturage bacu n’inzego zacu.”
Kenyatta yavuze ko ibyabaye amatora aseswa iyo biba ku kindi gihugu cyari kujya mu bibazo bikomeye, ariko “igihugu cyabo, Kenya ntikijya kinanirwa”.
Yavuze ko banyuze mu bikomeye ariko abashimira ko batigeze baha umwanya icyo yise “Politike y’umwijima”, ati “Ndashima Imana, yaduhaye insinzi kuva mu mwijima izanatugeza kure.”
Ati “Amatora yo ku itariki 08 Kanama abanyakenya barantoye nka Perezida wabo nta gushidikanya, ubwo urukiko rw’ikirenga rwahinduraga umwanzuro wa Komisiyo y’amatora, urukiko ntirwigeze ruhakana intsinzi yanjye y’amajwi 54%, n’amajwi yanjye ya 54% ntirwayahakanye, ahubwo rwanze uburyo bwo kunyimika.”
Uhuru yavuze ko muri ibyo bihe ‘bibabaje’ byabaye ngombwa ko afata umwanzuro ukomeye, wo gukomeza guhesha agaciro intsinzi ye yubahiriza amategeko, nubwo inzira yerekeza ku matora ya kabiri itari yoroshye.
Ati “Uyu wari umwanzuro ugoye kandi ubabaje ariko nagombaga kuwubahiriza,…muri ibyo bihe nabashije kwibutswa ko itegeko rikomeye kundusha kandi rikomeye kuruta undi uwo ariwe wese,…niko amatora yo kuwa 26 Ukwakira yabashije gushoboka,…kuwa 26 Ukwakira abaturage 90% by’abatoye baje kongera kwemeza insinzi yanjye,…ni ubushake bwiza bwa buri wese,…ubushake gutora no kudatora.”
Kenyatta asa n’uwanenze uwo bari bahanganye cyane (Odinga) wagiye mu rukiko asaba ko ibyavuye mu matora biseswa, yarangiza agafata umwanzuro wo kwikura mu matora ya kabiri, gusa ngo “yahuye n’ingaruka z’uwo mwanzuro yafashe.”
Ati “Njye nahisemo kubahiriza umwanzuro w’urukiko nsubira imbere y’abaturage mbasaba kongera kuntora, mfashe uyu mwanya ngo nshimire abantu bose bitabiriye amatora bakongera bagatora,…bakubahiriza uburenganzira bwabo.”
Yashimiye kandi by’umwihariko abamutoye bose, avuga ko bongeye gusubiza agaciro igihugu cyabo kandi abizeza kuzakora neza no kubahiriza itegeko nshinga, kubahiriza amategeko, n’uburenganzira bwa muntu, no guha ejo hazaza heza abanyakenya bose.
Asaba abaturage gutuza no kuzirikana ikibahuza kuko byanze bikunze “umuturanyi azakomeza kuba umuturanyi” nubwo haba hariho ibibazo bya Politike bimeze bite, ndetse anizeza ko ibizamini by’abasoza ibyiciro by’amashuri binyuranye biteganijwe gutangira ejo bizaba nk’uko byateguwe
Uhuru Kenyatta ageza ijambo ku Banyakenya nyuma yo gutangazwa nka Perezida.
Source : umuseke