Kugeza ubu, urugo rwa Visi Perezida wa kenya, Wiliam Ruto rurinzwe bidasanzwe na polisi nyuma y’uko kuri uyu wa Gatandatu rutewe n’abitwaje ibirwanisho birimo ibyuma n’imbunda.
Ni mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki muri kiriya gihugu hakaba amatora rusange y’Umukuru w’igihugu.
AFP dukesha iyi nkuru ivuga ko aba bagizi ba nabi binjiye mu rugo bagasanga Ruto n’umuryango we badahari ariko bagasiga bangije byinshi ndetse bakanakomeretsa cyane umwe mu bapolisi bari barinze urugo.
Afp kandi ivuga ko nyuma yo gukomeretsa uyu mupolisi bamurashe banamwambuye imbunda ye bagahita bagenda kugeza ubu hakaba nta baramenyekana ko bihishe inyuma y’ubwo bugizi bwa nabi, gusa inzego z’umutekano zikaba zawukajije mu mpande z’urugo rw’uyu muyobozi dore ko ngo ruri mu kibanza kinini gikikijwe n’amashyamaba bityo buri hamwe bakaba bahajagajaze ng barebe ko nta waba yihishemo.
Mu matora aheruka yo muri Kenya, ababarirwa mu 1100 basize ubuzima mu mvururu zo kutavuga rumwe mu bya politiki, umubare munini w’abapfuye ukaba waraguye mu gace ka Eldoret ari na ho uyu muyobozi atuye.
Muri aya matora ateganyijwe, perezida Kenyatta ushyigikiwe na Ruto bahabwa amahirwe yo kongera kuyobora manda itaha, bakaba bahanganye na Raila Odinga hamwe na Kalonzo Musyoka.
Visi Perezida wa kenya, Wiliam Ruto