• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

  • Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026   |   22 Jul 2026

  • Police FC yatangaje umunya-Maroc, Jaafar Rkyek nk’umutoza mukuru wayo asimbuye Ben Moussa watandukanye n’iyi kipe   |   21 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza wa Mukura VS, Tomáš Trucha, yageze mu Rwanda aho aje gutangira akazi   |   20 Jul 2026

  • AMAFOTO – Rayon Spotrs yasinyanye amasezerayo y’ubufatanye na Bank of Kigali y’igihe cy’imyaka 5, ikazabona arenga Miliyari 1 ku mwaka   |   18 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Nyabihu: Visi Meya Mukansaga, washinjijwe kwanga urumuri rw’icyizere, yeguriye rimwe n’umuyobozi w’akarere, Uwanzwenuwe

Nyabihu: Visi Meya Mukansaga, washinjijwe kwanga urumuri rw’icyizere, yeguriye rimwe n’umuyobozi w’akarere, Uwanzwenuwe

Ubwanditsi 11 May 2018 Mu Rwanda

Visi Meya w’Akarere ka Nyabihu, Mukansaga Clarisse, uherutse gushinjwa kwanga kwakira urumuri rw’icyizere muri Mata mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 24 biravugwa ko yeguye ku mirimo ye kimwe n’umuyobozi w’Akarere, Uwanzwenuwe, wanagize uruhare mu guhakana aya makuru y’uko uyu muyobozi wari umwungirije yanze kwakira urwo rumuri. Biravugwa ko beguye ku mpamvu zabo bwite.

Nk’uko bigaragara hirya no hino mu itangazamakuru, amakuru y’ubwegure bw’aba bayobozi bombi yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, aho Meya Uwanzwenuwe Theoneste yemereye itangazamakuru ko yeguye ku mpamvu ze bwite.

Visi meya, Mukansanga Clarisse wari ushinzwe imibereho myiza wari uherutse kuvugwaho amakuru Atari meza, nawe akaba yeguye kimwe n’uwari umukuriye nawe avuga ko ari ku mpamvu ze bwite.

Ku mugoroba wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Nyabihu, ku wa 12 Mata 2018, nibwo umwe mu baturage wawitabiriye yabwiye itangazamakuru, ko abandi bayobozi bose bari bitabiriye uyu muhango bari bafite buji, ukuyemo Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu ushinzwe imibereho myiza, warwanze kandi akagerekaho amagambo atarashimishije abayumvise.

Yagize ati “Abandi bayobozi bose bari bari ku murongo umwe bafite urumuri. Uwamuhereje buji aramubwira ‘Mukansanga’ ngo yisubizeyo uyihereze bariya bo hirya, undi arongera aragaruka amuhereza ‘buji’ aramubwira ngo hereza bariya bo hirya nibo bafite ababo bari kwibuka.”

Ibi ariko Visi meya Mukansanga Clarisse yabihakanye agira ati: “Icyo ni ikibazo koko ? Oya ntabyo navuze, navuze ngo hari abantu benshi batazifite babanze bazibahe nabonaga hari abantu benshi badafite buji. Uwaba yakomeretse rero sinzi ubwo yabifashe uko bitari. Ahubwo bari gukomereka kurushaho iyaba twese dufite buji hari abatazifite.”

Icyo gihe Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Uwanzwenuwe Théoneste, yahise abwira imwe mu maradiyo akorera mu Rwanda ko agiye gukurikira akamenya neza iby’ayo makuru.

Nyuma yaho mu gitondo cyo ku wa 14 Mata, Meya Uwanzwenuwe yabwiye itangazamakuru ko yakurikiranye ibyavuzwe ariko agasanga nta shingiro.

Yagize ati “Ibyo bintu ntabwo byabaye twasanze atari byo, ahubwo buji yarayakiriye kubera ko izari zaguzwe zari zashize aza kuyihereza mugenzi we uhagarariye Ibuka mu Murenge kuko zitari zamugezeho. Imwe yayihaye umukozi wo ku karere witwa Seleman, indi ayiha Gapolisi uhagarariye Ibuka mu Murenge.”

Ku rundi ruhande ariko, Umuyobozi wa Ibuka mu Murenge wa Karago, Gapolisi Joel, bivugwa ko ari nawe Mukansaga yavuze ngo bamuhe buji niwe ufite abo yibuka, yatangaje ko aya magambo ntayo yumvise.

Yagize ati “Igihe cyo gucana buji cyarageze duhaguruka aho twari turi dukora uruziga bari bahamagaye abicaye imbere mu mahema. Bahamagara abana bari bateguwe 24 bakora uruziga hagati yacu noneho abatanga buji barazitanga ziza kuba nkeya, zagarukiye aho Clarisse yari ari. Yafashe buji ayihereza uwo bari bicaranye, ahengereje abona ntayo mfite ati ’Gapolisi nta buji afite’ ampereza iyo yari afite nta kindi yavuze.”

Kuri ubu Akarere ka Nyabihu nta Komite Nyobozi gafite kuko abayigize bose kuko guhera muri Werurwe 2018 bagiye begura uhereye kuri Mugwiza Antoine wari Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe ubukungu, weguye ngo ku mpamvu ze bwite kuwa 07 Werurwe 2018.

Hakurikiyeho Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, Ngabo James, weguye ku mirimo ye, nawe avuga ko yeguye ku mpamvu ze bwite ku wa 17 Mata 2018.

 

 

 

2018-05-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nyuma y’iminsi 23 atangajwe nk’umukinnyi wongereye amasezerano, APR FC yatandukanye na Niyonzima Olivier Seif kubera imyitwarire mibi

Nyuma y’iminsi 23 atangajwe nk’umukinnyi wongereye amasezerano, APR FC yatandukanye na Niyonzima Olivier Seif kubera imyitwarire mibi

Ubwanditsi 04 Aug 2021
Imikino yamamaye y’amahirwe izwi cyane nka ’Betting’ yahagaritswe kubera kutishyura abatsindiye Amahirwe yabo

Imikino yamamaye y’amahirwe izwi cyane nka ’Betting’ yahagaritswe kubera kutishyura abatsindiye Amahirwe yabo

Ubwanditsi 14 Mar 2017
Twese Twiteguye Gutanga Ubuhamya Buzafasha Urubyiruko Kuzirikana ko Jenoside ari Icyaha Ndengakamere – Ibuka Umurenge wa Remera

Twese Twiteguye Gutanga Ubuhamya Buzafasha Urubyiruko Kuzirikana ko Jenoside ari Icyaha Ndengakamere – Ibuka Umurenge wa Remera

Ubwanditsi 13 Apr 2022
Kongo Kinshasa igiye kohereza mu Rwanda Ntaganzwa ukekwaho Jenoside

Kongo Kinshasa igiye kohereza mu Rwanda Ntaganzwa ukekwaho Jenoside

Ubwanditsi 01 Mar 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umuhungu wa Yuvenali Habyarimana ashimangiye ko “Jambo Asbl” ari agatsiko k’abakomoka ku bajenosideri, karwana no gutagatifuza abicanyi
Amakuru

Umuhungu wa Yuvenali Habyarimana ashimangiye ko “Jambo Asbl” ari agatsiko k’abakomoka ku bajenosideri, karwana no gutagatifuza abicanyi

Ubwanditsi 02 Feb 2022
Umusizi Innocent Bahati ntiyarigishijwe, yagiye mu mitwe iharanira guhungabanya umutekano w’u Rwanda
Amakuru

Umusizi Innocent Bahati ntiyarigishijwe, yagiye mu mitwe iharanira guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Ubwanditsi 16 Feb 2022
Icyo IBUKA ivuga ku koherezwa mu Rwanda kwa Mugimba,Iyamuremye, Seyoboka na Munyakazi
Mu Mahanga

Icyo IBUKA ivuga ku koherezwa mu Rwanda kwa Mugimba,Iyamuremye, Seyoboka na Munyakazi

Ubwanditsi 19 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru