• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Kenyatta azatangazwa ko yatsinze amatora Odinga asigare yimyiza imoso

Kenyatta azatangazwa ko yatsinze amatora Odinga asigare yimyiza imoso

Editorial 29 Oct 2017 Mu Mahanga

Muri Kenya bategereje yuko hatangazwa uwatsinze amatora ya Perezida wa Repubulika, ariko uyu ni umuhango gusa kuko uzayatsinda azwi yuko ari Uhuru Kenyatta wari usanzwe kuri uwo mwanya !

Ayo matora y’umukuru w’igihugu muri Kenya yabaye tariki 26/10/2017 yabanjirizwe n’impaka nyinshi ku buryo umwe mu bakandida Perezida bahabwaga amahirwe yo kuyatsindi yakuyemo kandidatire ye.

Raila Odinga uretse no gukuramo kandidatire yanahamagariye abayoboke b’ihuriro ry’imitwe ya politike ayoboye (NASA) kutazitabira ayo matora. Abo bayobozi ba NASA, Odinga na Kalonzo Musyoka bavugaga yuko nta matora yakorwa ngo agende neza mu gihe abayobozi ba komisiyo y’amatora (IEBC) bazaba badahinduwe ngo hashyirweho abandi. Ibyo ntabwo byakozwe, amatora aba IEBC ikiyobowe na Wafula Chebukati n’abakomiseri bari bayigize bagikomeje imirimo yabo.

Kuba Odinga na bagenzi be muri NASA barifuzaga yuko abari bagize komisiyo y’amatora bahindurwa mbere y’aya matora ya Perezida Kenya ivuyemo byari bifite ishingiro. Aya matora ya tariki 26 uku kwezi yaje akurikira ayabaye tariki 08/08/2017 aho komisiyo y’amatora yari yatangaje yuko Uhuru Kenyatta ariwe wari wayatsinze ariko urukiko rukuru rukabisesa, ruvuga yuko harimo uburiganya.

Niba rero mu matora ya mbere Chebukati na bagenzi be barayakozemo uburiganya cyangwa uburangare ntabwo ba Odinga bari kwizera yuko amakosa bakoze mbere batari kuyasubira amatora asubiwemo.

Ariko na none nta na gihamya yari ihari igaragaza yuko abo bari bakuriye IEBC batari gukora neza kurusha mbere kandi bo barageragezaga kubyemeza !

Gihamya ihari n’uko ibizaba byaravuye mu matora aherutse gukorwa bizatinda gutangazwa kurusha uko byagenze mu matora yayabanjirije. Muri ayo matora urukiko rwasheshe ibyayavuyemo, mu turere tw’amatora byabanzaga gukusanywa na IEBC ku rwego rw’igihugu Wafula Chebukati akayatangariza icyarimwe. Ubu ariko hazajya hatangazwa uko byavuye muri buri karere k’itora bihagaze mbere yo gutangaza icyarimwe mu rwego rwigihugu.

Ariko na none ntibihagije kuvuga yuko koko komisiyo y’amatora ya Kenya ubu yagombaga gukora neza kurusha mbere. Mbere gato yuko ayo matora ya Perezida asubirwamo umwe mu ba komiseri bagize IEBC, Roselyn Akombe, yatorotse igihugu ubu akaba abarizwa muri Amerika aho yatangarije yuko atari gushobora kuzakorana mu matoro n’ikigo kitashobora kuyayobora neza.

Ariko kugeza ubu nta muntu wavuga yuko aya matora yasubiwemo yaba yarakozwe nabi kuko mu mikorere yayo nta kubogamira ku ruhande runaka kuzaba kurimo. Odinga na NASA ye bayikuyemo, urubuga rwasigaranye Uhuru wa Jubilee gusa. Nubwo ku ikarita y’itora hariho n’abandi bakandida Perezida batandatu ariko Odinga yarabujije abantu be kujya mu matora, urubuga rwari rusigaranywe na Uhuru Kenyatta gusa.

Muri ayo matora yasubiwemo yitabiriwe n’abantu batagera kuri 45 % kandi ayubushize yaritabiriwe n’abasaga 80 %. Kuko Odinga yari yabujije abakunzi be kwitabira ayo matora kandi bakabyubahiriza, abayajemo ni aba Uhuru kandi akaba agomba kuzayatsinda akongera kuyobora Kenya muri manda ya kabiri.

-8527.jpg

Uhuru Kenyatta na Odinga

Odinga rero agomba kuba yarabaze nabi. Nta kindi kirego azaba afite cy’uko amatora yakozwe nabi. Iby’uko yahisemo kubuza abantu be kuyitabira biramureba, ahubwo akaba yakurikirwa n’icyaha cyo kugumura abantu kwiyima uburenganzira bwabo bwo kwitabira amatora ! Amahirwe gusa afite n’uko nta mvururu nyinshi zayaranzwemo !

Kayumba Casmiry

2017-10-29
Editorial

IZINDI NKURU

Nyirabayazana w’Inkongi y’Umuriro muri  Gereza 1930 yamenyekanye

Nyirabayazana w’Inkongi y’Umuriro muri Gereza 1930 yamenyekanye

Editorial 27 Dec 2016
Ikibazo cya kongo ntikizarangizwa n’intambara nk’uko Tanzaniya n’abandi babyibwira

Ikibazo cya kongo ntikizarangizwa n’intambara nk’uko Tanzaniya n’abandi babyibwira

Editorial 13 Feb 2024
Umurenge wa Remera niwo wahize indi mu bukangurambaga bw’isuku n’umutekano uhembwa Imodoka

Umurenge wa Remera niwo wahize indi mu bukangurambaga bw’isuku n’umutekano uhembwa Imodoka

Editorial 25 Dec 2016
Ngororero: Abayobozi b’inzego zitandukanye basabwe gufatanya kurwanya ibyaha bikorerwa abana

Ngororero: Abayobozi b’inzego zitandukanye basabwe gufatanya kurwanya ibyaha bikorerwa abana

Editorial 11 Apr 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: ubwato bwari butwaye abakinnyi bwarohamye 3 barapfa abandi baburirwa irengero
Mu Mahanga

Uganda: ubwato bwari butwaye abakinnyi bwarohamye 3 barapfa abandi baburirwa irengero

Editorial 20 May 2019
Ingabo z’u Rwanda [ RDF ] zishe batatu mu bagabye igitero ku Kitabi
ITOHOZA

Ingabo z’u Rwanda [ RDF ] zishe batatu mu bagabye igitero ku Kitabi

Editorial 18 Dec 2018
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite
Mu Rwanda

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

Editorial 17 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru