• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Kepler WBBC yanditse amateka yo kugera ku mukino wa nyuma bwa mbere muri shampiyona ya Basketball isezereye APR WBBC

Kepler WBBC yanditse amateka yo kugera ku mukino wa nyuma bwa mbere muri shampiyona ya Basketball isezereye APR WBBC

Editorial 18 Aug 2025 Amakuru, IMIKINO

Kepler Women’s Basketball Club yabonye itike y’umukino wa nyuma bwa mbere mu mateka yayo muri Rwanda Basketball League (RBL).

Ni nyuma yo gutsinda APR WBBC amanota 72–47 mu mukino wa kane wa 1/2 cy’irangiza, kuri iki Cyumweru tariki ya 17 Kanama, kuri Petit Stade.

Ni umukino wagiye kuba ikipe ya Kepler WBBC isabwa gutsinda uyu mukino kuko yari imaze gutsinda imikino 2 kuri 1, aha APR WBBC yo yasabwaga byibuze gutsinda imikino ibiri yari isigaye ngo igere ku mukino wa nyuma.

Muri uyu mukino, agace ka mbere karangiye Kepler iyoboye ku manota 16–15, ariko mu gace ka kabiri APR yarushikwe bigaragara kuko yakozemo amanota atatu gusa, bituma Kepler ijya kuruhuka iyoboye ku manota 29–18.

Mu gace ka gatatu, Kepler yongereye ikinyuranyo ku manota 16–13, hanyuma mu gace ka nyuma itsinda 27–16, isoza umukino mu buryo butayigoye cyane ku manota 72–47.

Ku ruhande rwa APR, Destiney Philoxy yatsinze amanota 18 naho Kamba Diakite atsinda 14.

Ku ruhande rwa Kepler, abakinnyi batanu batangiranye umukino bose bageze mu manota menshi ni, Desi-Rae Yvonne wakoze 23, Henriette Uwimpuhwe yakoze 12, Nelly Akariza: 12 , Aichata Traore: 11 na Sandra Nelly Nsanzabaganwa wakozemo amanota 10.

Ku mukino wa nyuma ikipe ya Kepler WBBC izahura na REG WBBC, imaze kwegukana igikombe inshuro ebyiri zikurikiranye. REG yageze ku mukino wa nyuma isezereye muri 1/2 ikipe ya The Hoops.

Biteganyijwe ko umukino wa nyuma uzakinwa mu mikino irindwi (best-of-seven) kugira ngo hamenyekane izegukana igikombe cya shampiyona y’u Rwanda ya 2025.

2025-08-18
Editorial

IZINDI NKURU

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza ngo arambiwe uruzurungutane mu nkiko rubangamiye gahunda z’icyo gihugu.

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza ngo arambiwe uruzurungutane mu nkiko rubangamiye gahunda z’icyo gihugu.

Editorial 21 Nov 2023
Abanyaburayi n’ Amerika bavuga ko  Paul Rusesabagina atahawe ubutabera bunoze, babaswe n’ironduruhu. Bazatubwire ubutabera bwahawe Oussama Bin Laden

Abanyaburayi n’ Amerika bavuga ko  Paul Rusesabagina atahawe ubutabera bunoze, babaswe n’ironduruhu. Bazatubwire ubutabera bwahawe Oussama Bin Laden

Editorial 21 Sep 2021
Amashirakinyoma ku impamvu y’isubikwa ry’inama ya Perezida Kagame na Tshisekedi

Amashirakinyoma ku impamvu y’isubikwa ry’inama ya Perezida Kagame na Tshisekedi

Editorial 16 Dec 2024
Uburyo abafite abacengezamatwara b’ingengabitekerezo ya Jenoside bagoreka ikiganiro cya Perezida Kagame

Uburyo abafite abacengezamatwara b’ingengabitekerezo ya Jenoside bagoreka ikiganiro cya Perezida Kagame

Editorial 11 Mar 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gen.Maj Muganga wagizwe Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara ni muntu ki ?
INKURU NYAMUKURU

Gen.Maj Muganga wagizwe Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara ni muntu ki ?

Editorial 21 Nov 2018
Imyiteguro n’ishyirwamubikorwa by’u Rwanda mu gukumira icyorezo cya COVID-19 ishobora kuzarugeza ku ntsinzi
Mu Rwanda

Imyiteguro n’ishyirwamubikorwa by’u Rwanda mu gukumira icyorezo cya COVID-19 ishobora kuzarugeza ku ntsinzi

Editorial 15 Apr 2020
CNLG iramagana Leta y’u Burundi ikomeje gupfobya Jenoside
Mu Mahanga

CNLG iramagana Leta y’u Burundi ikomeje gupfobya Jenoside

Editorial 26 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru