Kicukiro – Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru mu mudugudu Nyabigugu Akagali ka Murinja mu murenge wa Gahanga bahasanze umurambo w’umugore bivugwa ko yishwe n’abagabo basangiye mu kabari kari hafi aho, bagiye cyangwa bamaze kumusambanya.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Murinja Charles Roi Munyaneza yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko Abagabo babiri bafunze bakekwaho kwica Jeannette Mukamana nyuma yo gushaka kumufata ku ngufu.
Jeannette yari umubyeyi w’abana batatu ariko akaba yari yahukanye kuko ubusanzwe yari yarashatse mu murenge wa Mageragere muri Nyarugenge.
Munyaneza ati “ Nyakwigendera yari yarahukanye. Ku mugoroba yasangiye n’abagabo ariko ari kumwe n’umwana we nyuma umwe mu bagabo basangiraga asaba umwana gutaha ngo nta mwana usangira na Nyina. Umwana yatashye abandi basigara basangira.”
Muri iki gitondo nibwo abantu basanze umurambo wa Mukamana mu gihuru igiti cyamupfumuye mu nda.
Aba bakekwaho kumwica ngo bigaragara ko bari bagamije kumusambanya, aho basanze umurambo ngo banahasanze udukingirizo n’ibinyobwa bita Kambuca.
Ntibiramenyekana neza niba babanje kumusambanya nyuma bakamwica.
Umuyobozi w’Akagari avuga ko iby’urupfu rw’uyu wishwe ngo ntaho bihuriye n’ingengabitekerezo ya Jenoside nk’uko bamwe babanje kubinuganuga muri iki gitondo inkuru imaze kumenyekana.
Abagabo babiri bakekwaho uru rupfu ubu bafungiye kuri station ya Police y’Akarere ka Kicukiro.
Ibiro by’Akarere ka Kicukiro
SP Hitayezu Emmanuel
Source: Umuseke