Ku itariki ya 18 Gashyantare 2018, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kicukiro yataye muri yombi abasore babiri; Sinayobye Valens w’imyaka 22 na Hakorimana Jean Bosco w’imyaka 23 ; nyuma yo kubasangana inoti z’inyiganano cumi n’imwe z’ibihumbi 50 y’amayero. Aba bombi bafatiwe i Gikondo mu kagari ka Kanserege, umudugudu wa Marembo ya kabiri, bagerageza gukwirakwiza ayo mayero.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, Senior Superintendent of Police (SSP) Emmanuel Hitayezu, yavuze ko aba basore bafashwe barimo gushaka kuvunjiisha aya mayero y’amahimbano.
SSP Hitayezu yagize ati:’’aba bombi bafashwe ubwo bari barimo gushaka gukwirakwiza aya mafaranga y’amayero, aho bagendaga basaba abantu kubavunjira ngo babahe amafaranga y’u Rwanda hanyuma bo bazivunjishirize. Mu gihe bari bamaze guha uwitwa Ntezimana Emmanuel amayero 550 aho bamusabaga kubavunjira amayero 500 gusa andi akayasigarana nk’inyungu, nyuma yaje kumenya ko amafaranga yahawe ari amahimbano abimenyesha Polisi, nibwo aba basore bahise bafatwa ubu bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gikondo”
Yakomeje asaba abaturage kwirinda kwakira amafaranga badashishoje ngo bamenye niba amafaranga bahawe atari amiganano, abasaba kandi kwirinda kurarikira inyungu z’umurengera no gushaka gukira vuba binyuze mu nzira zitemewe n’amategeko kuko ari ho ababashuka bahera babafatira mu kurarikira bakabambura n’ibyo bari bifitiye.
SSP Hitayezu, yashoje asaba abaturage kujya bihutira kumenyesha inzego z’umutekano mu gihe hari uwo baketse ko yaba akwirakwiza amafaranga y’amahimbano, kuko bisubiza ubukungu bw’igihugu inyuma.
Baramutse bahamwe n’iki cyaha, bahanishwa ingingo ya 603 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko “Umuntu wese wihesheje cyangwa wakiriye abizi amafaranga y’ibiceri cyangwa y’inoti, akanayakwiza mu bandi, n’ubwo ataba umwe mu bakoze ayo mafaranga cyangwa abayinjije mu gihugu, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3).”