Hari abantu bumva mu Migina i Remera hano muri Kigali bakumva yuko ari ahantu hadashobotse, ahantu h’abasinzi, indaya n’ibirumbo. Ibyo byiciro by’abantu tuvuze birahari koko ariko ubundi ni ahantu hari n’abantu biyubashye kandi n’abenshi muri abo wakwita indaya n’ibirumbo ugasanga bashyira mu gaciro !
Uyumunsi tariki 06/01/2016 nahaboneye ikintu cyankanze ariko bidatinze nza no kubona igisubizo cyihuse kurusha uko nabitekerezaga.
Ni uruhande rwa Sports View Hotel ku gahanda k’ibitaka kagabanya iyo hotel n’utubari tw’imigina. Hari nka saa tanu mu gitondo, aho umugore wari wambaye ibisa nk’ukubusa yavudukanye umugabo wirukankaga amasigamana. Buri wese yatekereje yuko uwo mugabo agomba kuba yahemukiye uwo mugore !
Ba bahungu, abatabazi neza bita ibirumbo bakiniranaga biyari (pool) iri aho, bavudukanye wa musore, w’ibigango, baramufata. Kuko umugore yamwirukansaga avuga ngo aramwibye bahise bamukora mu mifuka basanga umwe gusa ariwo urimo amafaranga, umwe ayakuramo arayapfumbata mu kiganza ati muze twumve uko ikibazo giteye !
Abo basore n’inkiumi bafashe uwo muntu bari bazi yuko uwo mugore wamwirukansanaga ari indaya. Ankete iba ara tangiye. Umugore avuga yuko yirukanse amwibye amafaranga, umuhungu akavuga yuko ahubwo uwo mugore baryamanye akamwiba amafaranga hanyuma akaza kubona aho yayahishe akayatwara. Bamubajije igituma yasohotse yiruka ati n’uko yansakurizaga ngahitamo kwiruka ngo urusaku rumve mu matwi !
Ibi bisobanuro ntabwo byanyuze abo wakwita ibirara bari aho. Babajije uwo mugore (indaya) bati yari agutwaye amafaranga angana iki ? Indaya iti sinzi umubare kuko naraye nyakorera ijoro ryose nyashyira muri telemosi. Abandi bati ariko ukurikije abakiriya bawe mwahuye iri joro wakagereranyije n’amafaranga wakabaye wabonye, ati ni nk’ibihumbi 20. Babajije wa musore, wari wavuze yuko ari umuvunjayi, ati nanjye ntabwo mbizi neza ati ariko ntabwo ari hasi y’ibihumbi 120,000.
Uwo mugore kandi bamubajije uburyo yishyurwamo n’uwo baba bagiye kuryamana avuga yuko bamwishyura ibihumbi bitanu, kandi ngo hakaba harimo n’inoti za bitanu muri ayo bamwibye. Muri ayo mafaranga nta noti n’imwe ya bitanu basanzemo, uretse inoti ntoya ntoya zigera ku mubare w’ibihumbi 120,000 bahita bafata icyemezo cyo kuyasubiza uwo muhungu bari bafashe yirukanswa n’iyo ndaya !
Kayumba Casmiry