• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Kigali: Perezida Kagame yatashye ikibuga cya Basketball agaruka ku mpano zihishe mu rubyiruko

Kigali: Perezida Kagame yatashye ikibuga cya Basketball agaruka ku mpano zihishe mu rubyiruko

Editorial 09 Aug 2017 Mu Rwanda

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yatashye ikibuga gikinirwaho umukino wa Basketball cyubatse i Nyamirambo mu murenge wa Rwezamenyo mu karere ka Nyarugenge ahazwi cyane nko kuri Club Rafiki ashimangira ko urubyiruko rufite impano ariko rukaba rugomba gufashwa kuzigaragaza no kuzibyaza umusaruro.

Iki kibuga cyatashwe na Perezida Kagame cyubatswe n’umuryango Giant of Africa ugizwe n’Abanyafurika bahoze bakina muri shampiyona ya Basketball muri Leta zunze ubumwe za Amerika izwi nka NBA.

Mbere yuko iki kibuga cyubakwa aha kuri Rafiki nubundi hari hasanzwe ikibuga cya Basketball ariko kitajyanye n’igihe ndetse cyari kinashaje aho wasanganga no mu kibuga hagati hagaragara ibinogo nkuko na bamwe mu bagikiniragaho babitangaje.

Iki cyahubatswe ariko cyo cyubatswe mu buryo bwiza bujyanye n’igihe kuko abantu bashobora no kugikiniraho mu masaha y’ijoro kubera amatara akimurikira ahari, ibi bikazafasha abana bakiri mu mashuri kuba bahakinira na nyuma y’amasomo ya nimugoroba.

Ubwo yatahaga ku mugaragaro iki kibuga, umukuru w’igihugu Paul Kagame yashimiye byimazeyo uyu muryango wahisemo kubaka iki kibuga mu Rwanda kuko bizafasha abana bakiri bato gukuza no kugaragaza impano zabo mu gukina umukino wa Basketball.

Perezida Kagame yagize ati: “Aba bana bafite impano ariko ntabwo babasha kuzigaragaza mu gihe baba batabonye amahirwe nk’aya mubahaye. Ibi bikorwaremezo ni ikintu gikomeye kuri twe, kandi ndahamya ko uko igihe kizagenda cyigira imbere, buri umwe azagenda avumbura ibyo yifitemo natwe tutari tuzi ko ashoboye. Ni nako no mu rwego rwagutse ibihugu bitera imbere, ni ukubona amahirwe no kuyabyaza umusaruro, ariko ikiruta ibindi ni uburyo urubyiruko rwacu rubona ayo mahirwe ngo rubashe kugaragaragaza iyo mpano rwifitemo.”

Aha hazwi nko kuri Club Rafiki ni hamwe mu hantu mu Rwanda hakuriye abakinnyi benshi bazwi mu mukino wa Basketball ndetse na Volley ball kuko giteye ku buryo hashobora gukinirwa iyi mikino yombi. Abagize Giant of Africa bahisemo kuba ariho bubaka iki kibuga bitewe nuko ari cyo cyakuriyeho abakinnyi benshi bazwi muri uyu mukino.

-7532.jpg

Burasa Ishimwe Naomie n0 5, iburyo, umunyeshuri ukina Basketball [ umukobwa wa Burasa Jean Gualbert ] niwe wahaye Perezida Kagame umukasi wo gukata liba [ luban ] ni amateka akomeye k’umuryango we.

Mbere nticyari gifite aho abantu bicara bareba imikino (tribune) ariko ubu abareba imikino ihakinirwa bashobora kubona ahantu heza bicara bakareba umukino.

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne, yashimiye abagize Giant of Africa n’abayishinze kuba barahisemo gukorana n’u Rwanda dore ko iyi mikoranire n’u Rwanda yatangiye guhera mu 2015.

Masai Ujiri watangije umushinga Giant of Africa yasabye abana bakiri bato gukoresha amahirwe bahawe bagakuza impano zibarimo mu gukina umukino wa Basketball.

Abana bakinira kuri iki kibuga bishimiye gutahwa kw’iki kibuga ariko by’umwiariko kuba cyatashwe na Perezida Kagame ngo ni agahebuzo. Uyu mushinga wa Giant of Africa ukorera mu bihugu bitandatu bya Afurika birimo n’u Rwanda.

-7530.jpg

Perezida Kagame yashimiye abubatse iki kibuga asaba abana kukibyaza umusaruro

-7531.jpg

-7529.jpg

-7528.jpg

-7527.jpg

-7526.jpg

-7525.jpg

-7524.jpg

Abana banejejwe nuko babonye uburyo bwo kugaragaza impano zabo

2017-08-09
Editorial

IZINDI NKURU

Chorale de Kigali yongeye gutegura igitaramo kiba mu mpera za buri mwaka, icya 2021 kizabera muri Kigali Arena mu kwezi k’Ukuboza

Chorale de Kigali yongeye gutegura igitaramo kiba mu mpera za buri mwaka, icya 2021 kizabera muri Kigali Arena mu kwezi k’Ukuboza

Editorial 12 Nov 2021
Gukoresha agakingirizo neza birinda kwandura virusi itera SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina

Gukoresha agakingirizo neza birinda kwandura virusi itera SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina

Administrator 24 Oct 2025
Kisoro : Abasore b’Abagande bakomeje kujya mu mutwe wa M23 ku bwinshi

Kisoro : Abasore b’Abagande bakomeje kujya mu mutwe wa M23 ku bwinshi

Editorial 02 Mar 2017
Perezida Kagame yashimye ubutwari bw’abahaze ubuzima babohora igihugu

Perezida Kagame yashimye ubutwari bw’abahaze ubuzima babohora igihugu

Editorial 01 Oct 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abanyarwanda baba muri Congo no mu Burundi ntibemerewe gutorerayo
Mu Rwanda

Abanyarwanda baba muri Congo no mu Burundi ntibemerewe gutorerayo

Editorial 04 Aug 2017
Kinshasa : Nubwo ibiganiro byatangiye bamwe mu abanyepoliti baracyatsimbaraye kutabyitabira
Mu Rwanda

Kinshasa : Nubwo ibiganiro byatangiye bamwe mu abanyepoliti baracyatsimbaraye kutabyitabira

Editorial 02 Sep 2016
AS Kigali yashyikirijwe igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru y’abagore 2021-22
Amakuru

AS Kigali yashyikirijwe igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru y’abagore 2021-22

Editorial 21 Mar 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru