Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yihanganishije imiryango y’abana batatu batwikiwe muri ruhurura iri mu Karere ka Nyarugenge.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa gatanu, ahagana saa kumi za mugitondo, mu murenge wa Muhima akarere ka Nyarugenge nibwo muri ruhurura yari yihishemo abana batatu bo mu muhanda hafashwe n’inkongi y’umuriro.
Polisi ivuga ko babiri muri bo bahiriyemo bikomeye bibaviramo urupfu. Uwa gatatu ararembye ari kuvurirwa mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK).
Iperereza ry’ibanze ryakozwe na Polisi y’u Rwanda ryerekana ko abazamu batatu bakekwaho gutwika abo bana, kuri ubu bakaba bakiri gushakishwaa.
ACP Theos Badege, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Theos Badege yagize ati: ”Polisi y’u Rwanda yatangiye ibikorwa byo gushakisha abakekwaho iki gikorwa cya kinyamaswa kugirango batabwe muri yombi. Turasaba uwo ari we wese wagira amakuru yatuma bafatwa kuyatugezaho.”
Minisitiri w’ubutabera Johnston Busingye, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nadine Gatsinzi , Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Theos Badege n’umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Nyamulinda Pascal basuye umwana warokotse urwariye mu bitaro bya CHUK.