Ku rusengero rwa ADEPR/Kimironko Paruwasi ya Rukurazo, Abacitse ku Icumu rya Jenoside Yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 n’abakrisitu bibutse ababo baguye muri urwo rusengero bashyira indabo ku rukuta rwanditsemo abari abakristu b’urwo rusengero n’abandi bagiye baturuka hirya no hino bahahungiye.
Abatutsi baguye muri urwo rusengero rwa ADEPR/Kimironko bari 37 harimo umuvugabutumwa 1, abadiyakoni 4, abaririmbyi 3, abakristu ba ADEPR 19 n’abandi bari bahahungiye 9.
Col Ndakebuka Jean Umukristu muri ADEPR wavuze Ijambo ry’Imana yavuze ko kugira ngo Jenoside ishoboke ni uko hari harabuze urukundo mu bantu, kuko ngo nubwo umutu ashobora kwishushanya akavuga ko afite urukundo ariko ntagire Umwuka Wera byoroshye ko yahita ahinduka mu gihe gito cyane habayeho ikintu gishobora kumuhinyuza giteye ubwoba.
Col Ndakebuka yagize ati ‘‘Ubwoba bushobora kukujyana aho utagomba kujya mu gihe nta Mwuka Wera ubana na wo, kuko mu gihe gito cyane urukundo wibwiraga ngo urarufite rushobora kunyerera’’.
Yavuze ko abagore Imana yabaremanye kamere yihariye, iyo bamagana Jenoside ntabwo iba yarahitanye abantu barenga miliyoni yagize ati ‘‘Abagore ni bo ubuzima muntu bukuriramo, ni we wakagombye gufata iya mbere mu kuburinda ariko muri abo bagore na bo bagize uruhare muri Jenoside bica n’abana bagombye kurengera’’.
Yakomeje avuga ko iyo abagore bagira uruhare rwabo kuko Imana yabaremye bafite, kuko ari bo bagirana umwana uhereye mu inda ye na nyuma yo kumubyara bagakomezanya ntabwo umubare w’abishwe uba waragezweho.
Col Ndakebuka yashimiye abacitse ku icumu ubutwari bagize nyuma ya Jenoside bakababarira ababahemukiye bakongera kubana yagize ati ‘‘Iyo urukundo ruje ruzana imbaraga zidasanzwe rugatuma umuntu ababarira uwaguhemukiye nta buryarya abikuye ku mutima, turashimira abacitse ku icumu uburyo batanze imbabazi babikuye ku mutima nubwo abandi babona ari ibintu bitapfa gushoboka ariko mu Rwanda byarashobotse’’.
Mama Gigi, wasomye amazina y’abishwe muri Jenoside muri urwo rusengero yagize ati ‘‘Mana, ndatekereza ukuboko kwawe kwambaye hafi, wanyongereye iminsi yo kubaho’’.
Nyirabashumba umwe mu bacitse ku icumu wapfushije sé na nyina yavuze ko ibitero byagiye bibasanga mu rusengero ari na ho nyina umubyara yiciwe nyuma yaho bishe musaza we, na we agahita amukurikira arababwira ngo ‘‘ntabwo mwansiga mumaze kujyana umwana wanjye’’ na we bahita bamwica, kuko icyo gihe bagendaga basohora umwe ku wundi bakabica.
Nyuma y’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana yavuze ko Papa we yagize ati ‘‘Niba Habyarimana apfuye ibyacu bishobora kuba birangiye’’ uhereye ubwo ngo yahise abona habaye nk’icuraburindi kandi hari ku manywa, kuko icyo gihe bari batuye aho bita mu zindiro.
Yagize ati ‘‘Abatutsi bari batuye Kimironko bahise bajyana inka zabo i Karama ariko abategetsi babategeka kuzigarura, kuko aho bitaga ‘‘groupement’’ bashakaga kuhakorera mitingi hafi ya banki y’Abaturage i Remera ngo bagiye kubarinda, uhereye ubwo bakomeza kurya inka z’abatutsi no kubica’’.
Abacitse ku icumu bahamya ko nubwo umubare wanditse ku rukuta ari 37 ariko ko barenga uwo mubare, kuko ngo abantu bahiciwe bagiye baturuka hirya no hino ko abarwanditseho atari bose.
Umwari Laetitsia waje ahagarariye Umunyamabanga Nshingwabikorwa wUmurenge wa Kimironko yavuze ko iyo bibuka baba baha agaciro abambuwe ubuzima bwabo.
Yagize ati ‘‘Umuryango iyo utibutse urazima, twibagiwe kwibuka Jenoside yakongera ikaba, ingengabitekerezo ibera mu ibikoni, mu mashyiga, aho tutabona igerayo’’.
Umwari Laetitsia Umuyobozi Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage mu Murenge wa Kimironko yavuze ko ubumuntu n’ubukiristu icyo gihe bwari bwabuze ariko ashimira abarinzi b’igihango, kuko bagerageje guhisha abatutsi bahigwaga, avuga ko n’abagore ubumuntu bwari bwabashyizemo, avuga ko ari inshingano za buri munyarwanda kwibuka.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka wa 2017 igira iti ‘‘Twibuke Jenoside Yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, turwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside, dushyigikira ibyo twagezeho’’.
Basanda Ns Oswald