• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Kimironko:Udafite Umwuka Wera nta rukundo agira-Col Ndakebuka

Kimironko:Udafite Umwuka Wera nta rukundo agira-Col Ndakebuka

Editorial 27 Jun 2017 Mu Rwanda

Ku rusengero rwa ADEPR/Kimironko Paruwasi ya Rukurazo, Abacitse ku Icumu rya Jenoside Yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 n’abakrisitu bibutse ababo baguye muri urwo rusengero bashyira indabo ku rukuta rwanditsemo abari abakristu b’urwo rusengero n’abandi bagiye baturuka hirya no hino bahahungiye.

Abatutsi baguye muri urwo rusengero rwa ADEPR/Kimironko bari 37 harimo umuvugabutumwa 1, abadiyakoni 4, abaririmbyi 3, abakristu ba ADEPR 19 n’abandi bari bahahungiye 9.

Col Ndakebuka Jean Umukristu muri ADEPR wavuze Ijambo ry’Imana yavuze ko kugira ngo Jenoside ishoboke ni uko hari harabuze urukundo mu bantu, kuko ngo nubwo umutu ashobora kwishushanya akavuga ko afite urukundo ariko ntagire Umwuka Wera byoroshye ko yahita ahinduka mu gihe gito cyane habayeho ikintu gishobora kumuhinyuza giteye ubwoba.

Col Ndakebuka yagize ati ‘‘Ubwoba bushobora kukujyana aho utagomba kujya mu gihe nta Mwuka Wera ubana na wo, kuko mu gihe gito cyane urukundo wibwiraga ngo urarufite rushobora kunyerera’’.

Yavuze ko abagore Imana yabaremanye kamere yihariye, iyo bamagana Jenoside ntabwo iba yarahitanye abantu barenga miliyoni yagize ati ‘‘Abagore ni bo ubuzima muntu bukuriramo, ni we wakagombye gufata iya mbere mu kuburinda ariko muri abo bagore na bo bagize uruhare muri Jenoside bica n’abana bagombye kurengera’’.

Yakomeje avuga ko iyo abagore bagira uruhare rwabo kuko Imana yabaremye bafite, kuko ari bo bagirana umwana uhereye mu inda ye na nyuma yo kumubyara bagakomezanya ntabwo umubare w’abishwe uba waragezweho.

Col Ndakebuka yashimiye abacitse ku icumu ubutwari bagize nyuma ya Jenoside bakababarira ababahemukiye bakongera kubana yagize ati ‘‘Iyo urukundo ruje ruzana imbaraga zidasanzwe rugatuma umuntu ababarira uwaguhemukiye nta buryarya abikuye ku mutima, turashimira abacitse ku icumu uburyo batanze imbabazi babikuye ku mutima nubwo abandi babona ari ibintu bitapfa gushoboka ariko mu Rwanda byarashobotse’’.

Mama Gigi, wasomye amazina y’abishwe muri Jenoside muri urwo rusengero yagize ati ‘‘Mana, ndatekereza ukuboko kwawe kwambaye hafi, wanyongereye iminsi yo kubaho’’.

Nyirabashumba umwe mu bacitse ku icumu wapfushije sé na nyina yavuze ko ibitero byagiye bibasanga mu rusengero ari na ho nyina umubyara yiciwe nyuma yaho bishe musaza we, na we agahita amukurikira arababwira ngo ‘‘ntabwo mwansiga mumaze kujyana umwana wanjye’’ na we bahita bamwica, kuko icyo gihe bagendaga basohora umwe ku wundi bakabica.

Nyuma y’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana yavuze ko Papa we yagize ati ‘‘Niba Habyarimana apfuye ibyacu bishobora kuba birangiye’’ uhereye ubwo ngo yahise abona habaye nk’icuraburindi kandi hari ku manywa, kuko icyo gihe bari batuye aho bita mu zindiro.

Yagize ati ‘‘Abatutsi bari batuye Kimironko bahise bajyana inka zabo i Karama ariko abategetsi babategeka kuzigarura, kuko aho bitaga ‘‘groupement’’ bashakaga kuhakorera mitingi hafi ya banki y’Abaturage i Remera ngo bagiye kubarinda, uhereye ubwo bakomeza kurya inka z’abatutsi no kubica’’.

Abacitse ku icumu bahamya ko nubwo umubare wanditse ku rukuta ari 37 ariko ko barenga uwo mubare, kuko ngo abantu bahiciwe bagiye baturuka hirya no hino ko abarwanditseho atari bose.

Umwari Laetitsia waje ahagarariye Umunyamabanga Nshingwabikorwa wUmurenge wa Kimironko yavuze ko iyo bibuka baba baha agaciro abambuwe ubuzima bwabo.
Yagize ati ‘‘Umuryango iyo utibutse urazima, twibagiwe kwibuka Jenoside yakongera ikaba, ingengabitekerezo ibera mu ibikoni, mu mashyiga, aho tutabona igerayo’’.

-7108.jpg

Umwari Laetitsia Umuyobozi Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage mu Murenge wa Kimironko yavuze ko ubumuntu n’ubukiristu icyo gihe bwari bwabuze ariko ashimira abarinzi b’igihango, kuko bagerageje guhisha abatutsi bahigwaga, avuga ko n’abagore ubumuntu bwari bwabashyizemo, avuga ko ari inshingano za buri munyarwanda kwibuka.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka wa 2017 igira iti ‘‘Twibuke Jenoside Yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, turwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside, dushyigikira ibyo twagezeho’’.

Basanda Ns Oswald

2017-06-27
Editorial

IZINDI NKURU

Umuyobozi wa Polisi ya MINUSCA yasabye abapolisi b’u Rwanda gukomeza kwesa imihigo

Umuyobozi wa Polisi ya MINUSCA yasabye abapolisi b’u Rwanda gukomeza kwesa imihigo

Editorial 01 Nov 2016
Kitoko yasobanuye byinshi ku ndirimbo ‘Thank you Kagame’ yanashyiriye hanze amashusho–VIDEO

Kitoko yasobanuye byinshi ku ndirimbo ‘Thank you Kagame’ yanashyiriye hanze amashusho–VIDEO

Editorial 16 Aug 2017
Icyo Kagame avuga ku mikorere ya MONUSCO muri Kongo

Icyo Kagame avuga ku mikorere ya MONUSCO muri Kongo

Editorial 20 Sep 2017
Umuhanzi Yves Kana Trezzor yashyize hanze imwe mu ndirimbo izagaragara k’umuzingo w’indirimbo zizagaruka ku rukundo rwe n’umugore we baherutse kubana.

Umuhanzi Yves Kana Trezzor yashyize hanze imwe mu ndirimbo izagaragara k’umuzingo w’indirimbo zizagaruka ku rukundo rwe n’umugore we baherutse kubana.

Editorial 19 May 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Indege yo muri Singapore igiye guca agahigo ikora urugendo rw’amasaha 20 idahagaze
IKORANABUHANGA

Indege yo muri Singapore igiye guca agahigo ikora urugendo rw’amasaha 20 idahagaze

Editorial 26 Apr 2018
Gusesengura no guhanahana amakuru ku gihe ni ishingiro ryo gukumira ibyaha – CP Butera
Mu Mahanga

Gusesengura no guhanahana amakuru ku gihe ni ishingiro ryo gukumira ibyaha – CP Butera

Editorial 17 Feb 2017
Rayon Sports izakirira Mukura VS muri Sitade Amahoro, umukino wa  Kiyovu na Police FC wimuwe – iby’umunsi wa 22 wa Rwanda Premier League
IMIKINO

Rayon Sports izakirira Mukura VS muri Sitade Amahoro, umukino wa Kiyovu na Police FC wimuwe – iby’umunsi wa 22 wa Rwanda Premier League

Editorial 27 Mar 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru