Nubwo umunsi wo gutangiza ibiganiro ku wa 02 Nzeri 2016 hagati y’abanyepolitiki, sosiyete sivile baturuka mu mashyaka atandukanye akorera ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) ntabwo ibyo biganiro nyiri izina byari byatangira bitewe ni uko bamwe mu banyepoliki batavuga rumwe n’ubutegetsi batari babyumvikanaho.
Ibyo biganiro biri kubera mu Mujyi wa Kinshasa Umurwa mukuru wa RDC bikaba biyobowe na Edem Kodjo ufite inkomoko muri Togo akaba yarigeze kuba Ministiri w’Intebe w’icyo gihugu, bamwe mu banyepolitiki ntabwo bemera ko uwo muhuza ari we wayobora ibyo biganiro ahubwo bakifuza ko abanyekongo ubwabo ari bo babyikorera nta munyamahanga ubyivanzemo.
Ishyaka rya UDPS ryashinzwe na Etienne Kisekedi bo bavuga ko badashobora kwitabira ibyo biganiro aho bifuza ko imfungwa za politiki zabanza gufungurwa, bagatanga urubuga ku abanyamakuru mu gutangaza inkuru z’ibyo biganiro no kudakomeza gukurikirana abanyepoliki batavuga rumwe n’ubutegetsi.
Vital Kamerhe umunyepoliki utavuga rumwe n’ubutegetsi yagize ati ‘‘Turasaba ko ibiganiro byaba biretse kugira ngo twebwe abatavuga rumwe n’ubutegetsi tubanze twemeze bagenzi bacu na bo bazitabira ibyo biganiro harimo n’ishyaka rya Etienne Kisekedi’’.
Amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bo ku ruhande rwabo bavuga ko ibiganiro birimo kuba ari ibyo abagize umuryango w’amashyaka ari ku butegetsi bati ‘‘Twebwe ntabwo bitureba kuko ibiganiro biduhuza twese twari dutegereje ntabwo byari byatangira’’.
Nubwo bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi batari bitabira ibyo biganiro ariko hari bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bamaze kubyitabira, kuko umuhuza muri ibyo biganiro ari we Edem Kodjo yabitangije ku mugaragaro ku wa 01 Nzeri 2016.
Ibyo biganiro bihuza impuzamashyaka zituruka mu mashyaka atandukanye harimo abanyepolitiki, sosiyete sivile, ibyo biganiro bikaba bibera muri site yitiriwe ubumwe bw’Afurika mu Mujyi wa Kinshasa.
Ibyo biganiro birahuza amashyaka ashamikiye ku ishaka rya PPRD riyobowe na Perezida Joseph Kabila bita MP (Majororite Présidentielle) sosiyete sivile n’abandi b’inararibonye ku igiti cyabo bagiriwe icyizere bagahabwa ubutumire.
Abashyitsi muri uwo muhango hari Komiseri Mukuru w’Ubumwe bw’Afurika (AU) n’Intumwa y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (ONU).
Ibyo biganiro bigamije kwiga uburyo inzibacuho abanyekongo bayivamo nta mvururu zibayemo kuko nta ngengo y’imari y’amatora yabonetse, ibyo biganiro kandi bigamije ko amaraso y’abanyagihugu ataseseka aho mu bihugu bimwe by’Afurika byagiye byigaragaza nyuma y’amatora bitewe no kutumvikana hagati y’abafite inyota y’ubutegetsi.
Ibyo biganiro bizibanda uburyo ubutegetsi muri icyo gihugu bwasaranganywa, kuko uhereye ku wa 19 Nzeri 2016 manda ya Perezida Joseph Kabila yagombye kuba irangiye bikaba biteganyijwe ko iyo inama izashyira ahagaragara uburyo ubutegetsi buzaba buyobowe aho abanyekongo bagomba kusaranganya mbere y’amatora.
Abazitabira iyo nama ku rwego rw’igihugu bagomba kugena uzayobora ndetse n’uburyo bizakorwa nta mvururu kugira ngo abantu bakomeze kuba mu mahoro nta maraso amenetse.
Umwanditsi wacu