• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Kinshasa : Nubwo ibiganiro byatangiye bamwe mu abanyepoliti baracyatsimbaraye kutabyitabira

Kinshasa : Nubwo ibiganiro byatangiye bamwe mu abanyepoliti baracyatsimbaraye kutabyitabira

Ubwanditsi 02 Sep 2016 Mu Rwanda

Nubwo umunsi wo gutangiza ibiganiro ku wa 02 Nzeri 2016 hagati y’abanyepolitiki, sosiyete sivile baturuka mu mashyaka atandukanye akorera ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) ntabwo ibyo biganiro nyiri izina byari byatangira bitewe ni uko bamwe mu banyepoliki batavuga rumwe n’ubutegetsi batari babyumvikanaho.

Ibyo biganiro biri kubera mu Mujyi wa Kinshasa Umurwa mukuru wa RDC bikaba biyobowe na Edem Kodjo ufite inkomoko muri Togo akaba yarigeze kuba Ministiri w’Intebe w’icyo gihugu, bamwe mu banyepolitiki ntabwo bemera ko uwo muhuza ari we wayobora ibyo biganiro ahubwo bakifuza ko abanyekongo ubwabo ari bo babyikorera nta munyamahanga ubyivanzemo.

Ishyaka rya UDPS ryashinzwe na Etienne Kisekedi bo bavuga ko badashobora kwitabira ibyo biganiro aho bifuza ko imfungwa za politiki zabanza gufungurwa, bagatanga urubuga ku abanyamakuru mu gutangaza inkuru z’ibyo biganiro no kudakomeza gukurikirana abanyepoliki batavuga rumwe n’ubutegetsi.

Vital Kamerhe umunyepoliki utavuga rumwe n’ubutegetsi yagize ati ‘‘Turasaba ko ibiganiro byaba biretse kugira ngo twebwe abatavuga rumwe n’ubutegetsi tubanze twemeze bagenzi bacu na bo bazitabira ibyo biganiro harimo n’ishyaka rya Etienne Kisekedi’’.

Amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bo ku ruhande rwabo bavuga ko ibiganiro birimo kuba ari ibyo abagize umuryango w’amashyaka ari ku butegetsi bati ‘‘Twebwe ntabwo bitureba kuko ibiganiro biduhuza twese twari dutegereje ntabwo byari byatangira’’.

Nubwo bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi batari bitabira ibyo biganiro ariko hari bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bamaze kubyitabira, kuko umuhuza muri ibyo biganiro ari we Edem Kodjo yabitangije ku mugaragaro ku wa 01 Nzeri 2016.

Ibyo biganiro bihuza impuzamashyaka zituruka mu mashyaka atandukanye harimo abanyepolitiki, sosiyete sivile, ibyo biganiro bikaba bibera muri site yitiriwe ubumwe bw’Afurika mu Mujyi wa Kinshasa.

Ibyo biganiro birahuza amashyaka ashamikiye ku ishaka rya PPRD riyobowe na Perezida Joseph Kabila bita MP (Majororite Présidentielle) sosiyete sivile n’abandi b’inararibonye ku igiti cyabo bagiriwe icyizere bagahabwa ubutumire.

Abashyitsi muri uwo muhango hari Komiseri Mukuru w’Ubumwe bw’Afurika (AU) n’Intumwa y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (ONU).

Ibyo biganiro bigamije kwiga uburyo inzibacuho abanyekongo bayivamo nta mvururu zibayemo kuko nta ngengo y’imari y’amatora yabonetse, ibyo biganiro kandi bigamije ko amaraso y’abanyagihugu ataseseka aho mu bihugu bimwe by’Afurika byagiye byigaragaza nyuma y’amatora bitewe no kutumvikana hagati y’abafite inyota y’ubutegetsi.

-3939.jpg

Ibyo biganiro bizibanda uburyo ubutegetsi muri icyo gihugu bwasaranganywa, kuko uhereye ku wa 19 Nzeri 2016 manda ya Perezida Joseph Kabila yagombye kuba irangiye bikaba biteganyijwe ko iyo inama izashyira ahagaragara uburyo ubutegetsi buzaba buyobowe aho abanyekongo bagomba kusaranganya mbere y’amatora.

Abazitabira iyo nama ku rwego rw’igihugu bagomba kugena uzayobora ndetse n’uburyo bizakorwa nta mvururu kugira ngo abantu bakomeze kuba mu mahoro nta maraso amenetse.

Umwanditsi wacu

2016-09-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kigali : Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia watangiye uruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda

Kigali : Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia watangiye uruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda

Ubwanditsi 27 Apr 2017
Abanyarwanda tubarememo ‘ Icyizere ‘ batinyuke Polisi – Perezida Kagame

Abanyarwanda tubarememo ‘ Icyizere ‘ batinyuke Polisi – Perezida Kagame

Ubwanditsi 16 Jun 2017
U Rwanda rukomeje kuba isangano ry’isi, binyuze mu marushanwa mpuzamahanga

U Rwanda rukomeje kuba isangano ry’isi, binyuze mu marushanwa mpuzamahanga

Ubwanditsi 10 May 2021
Ubudasa aho Paul Kagame yasoreje  urugendo rwo  kwiyamamaza  kumunsi wa 8  mu Ntara y’Uburasirazuba

Ubudasa aho Paul Kagame yasoreje urugendo rwo kwiyamamaza kumunsi wa 8 mu Ntara y’Uburasirazuba

Ubwanditsi 23 Jul 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

‘Abantu bafite umutima ucagase ‘halfhearted’ cyangwa n’abatagira umutima ‘heartless’ nta kintu bageraho’- Kagame
Mu Rwanda

‘Abantu bafite umutima ucagase ‘halfhearted’ cyangwa n’abatagira umutima ‘heartless’ nta kintu bageraho’- Kagame

Ubwanditsi 02 Mar 2017
Tombola ya Champions League 2021-2022 yasize Manchester City na PSG mu itsinda rimwe, Chelsea na Juventus zisanze mu rindi, uko tombola yagenze yose
Amakuru

Tombola ya Champions League 2021-2022 yasize Manchester City na PSG mu itsinda rimwe, Chelsea na Juventus zisanze mu rindi, uko tombola yagenze yose

Ubwanditsi 27 Aug 2021
SoftPower  igikoresho cy’abanzi b’u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

SoftPower igikoresho cy’abanzi b’u Rwanda

Ubwanditsi 12 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru