Ikipe ya Kiyovu SC nyuma yo kugira umwaka utari mwiza wa 2020-2021 yatandukanye na bamwe mu bakinnyi bayo barimo basoza amasezerano ndetse bamwe muribo bamaze no kubona amakipe bazakinira mu mwaka utaha w’imikino.
Aha kandi hariyongeraho abatoza babiri bari bungirije Olivier Karekezi ndetse na Ndayiragije Etienne, abo ni Banamwana Camarade ndetse na Kalisa Francois.
Usibye aba batoza kandi iyi kipe y’urucaca ikaba itakiri kumwe n’umutoza w’abanyezamu Muhimpundu Rachid wari umaze igihe kinini muri iyi kipe ya Kiyovu Sports ndetse n’uwari ushinzwe ibikoresho by’ikipe uzwi ku izina rya Jemba uyu akaba azwi cyane mu ikipe ya Rayon Sports.
Nyuma yo kwiyubaka ihereye ku batoza, Kiyovu Sports iheruka guha amasezerano umutoza Haringingo Francis wahise yizanira umutoza uzamwugiriza ariwe Rwaka Claude, uyu mutoza kandi akaba yarahise agirana ibiganiro n’ikipe ya Kiyovu ku kumenya abakinnyi bazasigarana mubari bahasanzwe, bityo hafatwa umwanzuro wo kudakomezanya n’abakinnyi 15.
Muri abo bakinnyi batakiri kumwe na Kiyovu harimo Babua Samson wari umazemo umwaka umwe ariko akaba atarongerewe amasezerano, harimo Saba Robert we wamaze kwerekeza muri AS Kigali ndetse na Armel Ghyslain wamaze gusinyira ikipe ya Gasogi United.
Abo bakinnyi kandi bariyongeraho abamaze gusezera muri yi kipe mbere y’uko uyu mwaka w’imikino urangira bayobowe n’umunyezamu Bwanakweli Emmanuel ndetse na Munezero Fiston wavuye mu wiherero w’ikipe yirukanywe na Ndayiragije Etienne ngo bitewe n’imyitwarire itari myiza yagaragaje imbere y’umutoza.
Muri rusange abakinnyi batandukanye na Kiyovu SC ni Babua Samson, Ndahimana Isiak, Ndayisaba Hamidu, Nyirinkindi Saleh, Tubane Kames, Bwanakweli Emmanuel, Armel Ghislain, Fiston Munezero, Sibomana Arafat, Mbanzo Nkoto karim, Saba Robert, Habamahoro Vincent ndetse na Ngenzi Issa.
Kiyovu SC irimo kwitegura umwaka utaha ikaba nayo yariyubatse aho kugeza ubu yamaze kugura abakinnyi barimo Mugenzi Bienvenu wakinaga muri Marines FC , Benedata Janvier wari muri AS Kigali ndetse na Niyonkuru Ramadhan wahoze muri Mukura VS.