• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Kiyovu SC yatsinze Rayon Sports yuzuza imikino irindwi idatsindwa inaboneraho gufata umwanya wa 1 wa shampiyona

Kiyovu SC yatsinze Rayon Sports yuzuza imikino irindwi idatsindwa inaboneraho gufata umwanya wa 1 wa shampiyona

Editorial 12 Nov 2022 Amakuru, IMIKINO

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki 11 Ugushyingo 2022 nibwo hakinwe umukino ubanziriza indi y’umunsi wa 9 wa shampiyona y’u Rwanda, ni umukino warangiye Kiyovu SC itsinze Rayon Sports 2-1 ihita ifata umwanya wa mbere.

Ni umukino wabereye kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo witabirirwa n’abakunzi b’amakipe yombi wabonaga ko iyi sitade bayuzuye hafi kuyuzura.

Mbere y’uko aya makipe yombi akina uyu mukino hari habayeho imihigo kuri buri ruhande nkaho uwahoze ayobora Rayon Sports, Munyakazi Sadate yari yavuze ko natwindwa na Kiyovu SC asezera kuri ruhago.

Ku ruhande rwa Kiyovu SC umuyobozi wayo, Mvukiyehe Juvénal we yari yatangaje ko iyi kipe ya Gikundiro itamutsinda akiyoboye urucaca, dore ko kugeza uyu mukino utarakinwa yari amaze kuyitsinda imikino 5 banganya umwe kuva atangiye kuyiyobora.

Mu ntangiriro z’uyu mukino, Kiyovu SC niyo yatngiye neza kuko ubwo hari ku munota wa 5 yari imaze kubona igitego cya mbere cyatsinzwe na Nshimirimana Ismael uzwi  nka Pichou.

Kiyovu SC yari yakomeje cyane mu kibuga hagati, yongeye kubona ikindi gitego cya kabiri muri uyu mukino cyatsinzwe na Mugenzi Bienvenue ubwo hari ku munota wa 41, amakipe akaba yagiye kuruhuka Kiyovu iyoboye ku bitego 2-0.

Rayon Sports yari yasuye yagerageje gushaka byibuze igitego cyo  kwishyura inyuze ku buryo bwo kwinjiza abakinnyi bayo bari babanje hanze barimo Essombe Onana wari umaze iminsi yaravunitse.

Byaje gusaba gutegereza kugeza ku munota wa 85 w’umukino ngo gikundiro ibone igitego cyo kwishyura cyabonetse kuri Penaliti cyatsinzwe na Onana bityo umukino urangira Kiyovu yegukanye amanota atatu y’umunsi wa cyenda.

Gutsinda uyu mukino kuri Kiyovu SC byatumye yuzuza imikino 7 itazi gutsindwa na Rayon Sports uko bimeze kuko muriyo mikino imaze gutsinda imikino 6 banganya undi umwe.

Amanota atatu Kiyovu Sports Club yaraye yegukanye yatumye iyi kipe y’urucaca irara kumwanya wa mbere w’agateganyo ku rutonde rwa shampiyona y’u Rwanda aho kuri ubu ifite amanota 20 naho Rayon Sports ya Kabiri ikaba ifite amanota 18.

Uko imikino y’umunsi wa 9 ikinwa:

Ku wa gatandatu, tariki ya 12/11/2022:

Bugesera FC vs Espoir FC

Etincelles FC vs Musanze FC

Rwamagana City vs Marines FC

Mukura VS vs Rutsiro FC

Gasogi United vs Gorilla FC (3pm)

Police FC vs As Kigali (6:30 pm)

Ku cyumweru, tariki ya 13/11/2022:

APR FC vs Sunrise 3pm

2022-11-12
Editorial

IZINDI NKURU

Bombori bombori hagati y’ingabo za Congo na Wazalendo

Bombori bombori hagati y’ingabo za Congo na Wazalendo

Editorial 10 Sep 2024
Hahamagawe abakinnyi 12 b’ikipe y’igihugu y’abagore ikina umukino wa sitting volley yitegura Paralempike ya 2020 izabera i Tokyo mu mpeshyi ya 2021

Hahamagawe abakinnyi 12 b’ikipe y’igihugu y’abagore ikina umukino wa sitting volley yitegura Paralempike ya 2020 izabera i Tokyo mu mpeshyi ya 2021

Editorial 13 Mar 2021
Lionel Messi yanenze Umuyobozi wa Siporo muri FC Barcelone

Lionel Messi yanenze Umuyobozi wa Siporo muri FC Barcelone

Editorial 06 Feb 2020
Muri FDLR n’Ibitsimbanyi Byayo, Aho Bukera Baramarana Bapfa Ubusambo n’Ibisabano!

Muri FDLR n’Ibitsimbanyi Byayo, Aho Bukera Baramarana Bapfa Ubusambo n’Ibisabano!

Editorial 21 Sep 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Impanuka y’imodoka yari itwawe n’ukekwaho ubusinzi yahitanye batatu barapfa, abandi barakomereka
Amakuru

Impanuka y’imodoka yari itwawe n’ukekwaho ubusinzi yahitanye batatu barapfa, abandi barakomereka

Editorial 22 Apr 2017
Nyagatare:Pasiteri ari mu maboko ya polisi akekwaho gutera umwana w’umukobwa inda
Mu Mahanga

Nyagatare:Pasiteri ari mu maboko ya polisi akekwaho gutera umwana w’umukobwa inda

Editorial 04 Oct 2016
Muhanga: Abakora umwuga wo gutwara abagenzi ku magare bakanguriwe kubahiriza amategeko y’umwuga wabo
Amakuru

Muhanga: Abakora umwuga wo gutwara abagenzi ku magare bakanguriwe kubahiriza amategeko y’umwuga wabo

Editorial 09 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru