• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Kiyovu yatakaje, Musanze itsindwa na Police FC, Marines itsinda mukeba wayo Etincelles – Ibyaranze umunsi wa 3 wa #RPL

Kiyovu yatakaje, Musanze itsindwa na Police FC, Marines itsinda mukeba wayo Etincelles – Ibyaranze umunsi wa 3 wa #RPL

Editorial 16 Sep 2024 Amakuru, IMIKINO

Shampiyona y’umupira w’Amaguru mu Rwanda, Rwanda premier league yagarutse hakinwa imikino y’umunsi wa gatatu nyuma y’akaruhuko ki k’ipe z’ibihugu.

Iyi mikino yagiye kuba nyuma yamakipe atari yakinnye umukino wayo n’umwe kubera amarushanwa ya CAF Champions League kuruhande rwa APR FC na CAF Confederation Cup k’uruhande rwa Police FC.

Ni imikino yatangiye kuwa Gatanu, aho ikipe ya Vision FC yanganyije na Muhazi United 1-1, uyu akaba ariwo mukino umwe rukbi wabaye kuwa Gatanu indi yose isigaye ikinwa kuri iki cyumweru.

Guhera ku isaha ya saa sita n’igice zo kuri iki cyumweru, ikipe ya AS Kigali yatsinze Gorilla FC, ni umukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium, igitego gitsinswa na Emmanuel Arnord Okwi.

Nyuma yawo  ikipe ya Kiyovu SC yari yakiriye Mukura VS birangira ihatsindiwe igitego kimwe ku busa bituma igumana amanota atatu yari yabonye ubwo iheruka gukina na AS Kigali igatsinda 2-1.

Uyu munsi wa Gatatu nawo wasize ikipe ya  Police FC yo ikuye amanota atatu ya mbere muri uyu mwaka w’imikino ubwo yakina na Musanze FC ikahakura intsinzi y’igitego kimwe ki busa cyatsinzwe na Mugisha Didier.

I Rubavu ahazwi nko muri Brazil, ikipe y’ingabo zirwanira mu mazi yahatsindiraga ikipe ya Etincelles bahora bahanganye ibitego 2-0, uyu mukino akaba ariwo wa Mbere iyi kipe ya Marines yari itsinze muri uyu mwaka w’imikino kuko yatangiye inganya na Rayon Sports 0-0, ikaba yari yatsinzwe na Gasogi 1-0.

Mu ntara y’i Burasirazuba, Bugesera yari iri mu rugo yahatsindiwe na Rutsiro itozwa na Gatera Mussa ibitego 3-2, bityo Rutsiro yuzuza amanota 6 kuko umukino umwe yakinnye yawutsinzemo Vision 1-0.
Gasogi United ari nayo ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona y’u Rwanda, yanganyirizaga n’Amagaju i Huye ibitego 2-2, ibi bisobanuye ko Gasogi Igejeje amanota 7 mu mikino 3 imaze gukina aho itaratsindwa na rimwe.

Imikino y’umunsi wa Gatatu yasize Mashami Vincent atazatoza umukino wa Etincelles bazakina kuwa Gatatu kuko yahawe ikarita itukura ubwo batsindaga Musanze 1-0.

Muri rusange umunsi wa Gatatu wa Shampiyona y’u Rwanda wakinweho imikino 7 habonekamp ibitego 14 mu mikino yose.

2024-09-16
Editorial

IZINDI NKURU

Abangavu b’u Rwanda n’aba Uganda bazahagararira Zone V muri Afrobasket 2019

Abangavu b’u Rwanda n’aba Uganda bazahagararira Zone V muri Afrobasket 2019

Editorial 17 Jun 2019
Rwa rubyaro rw’abajenosideri rwakoranaga na FDLR rwihishwa, noneho rubishyize ku mugaragaro

Rwa rubyaro rw’abajenosideri rwakoranaga na FDLR rwihishwa, noneho rubishyize ku mugaragaro

Editorial 23 Jun 2024
Ariko noneho ni akumiro. Mu itangazo rikubiyemo ingingo zivangavanze, abajenosideri bo muri FDLR ngo barashaka imishyikirano na Leta y’u Rwanda!

Ariko noneho ni akumiro. Mu itangazo rikubiyemo ingingo zivangavanze, abajenosideri bo muri FDLR ngo barashaka imishyikirano na Leta y’u Rwanda!

Editorial 29 Nov 2022
Menya Aphrodis Matuje, watojwe ingengabitekerezo ya Jenoside na Thomas Nahimana afataho icyitegererezo

Menya Aphrodis Matuje, watojwe ingengabitekerezo ya Jenoside na Thomas Nahimana afataho icyitegererezo

Editorial 15 Apr 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yatumiye Macron kuzasura u Rwanda
POLITIKI

Perezida Kagame yatumiye Macron kuzasura u Rwanda

Editorial 24 May 2018
Itangazo ry’ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri yo kuwa Kabiri tariki ya 13 Nzeri 2016
Mu Mahanga

Itangazo ry’ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri yo kuwa Kabiri tariki ya 13 Nzeri 2016

Editorial 14 Sep 2016
Shampiyona Nyafurika ya Volleyball yatangiye u Rwanda rutsinda u Burundi mu mukino wakurikiwe na Perezida Paul Kagame
Amakuru

Shampiyona Nyafurika ya Volleyball yatangiye u Rwanda rutsinda u Burundi mu mukino wakurikiwe na Perezida Paul Kagame

Editorial 08 Sep 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru