Polisi y’Igihugu yatangaje ko impunzi 23 zo mu Nkambi ya Kiziba icumbikiye abanye-Congo, zatawe muri yombi zigashyikirizwa ubugenzacyaha zizira gutera amabuye n’ibyuma abapolisi bari ku irondo.
Mu butumwa Polisi y’Igihugu yanditse ku rukuta rwayo rwa Twitter kuri uyu wa Kabiri, bugira buti “Polisi y’ u Rwanda ikomeje igikorwa cyo kubungabunga umutekano mu nkambi y’impunzi ya Kiziba, hagamijwe kubahiriza amategeko no kugarura ituze mu mpunzi.”
“Uyu munsi abaturage biganjemo abasore bateye amabuye n’ibyuma abapolisi bakora irondo, 23 muri bo bafashwe bashyikirizwa ubugenzacyaha. Polisi irakangurira impunzi kubaho mu ituze, kubahiriza amategeko no kubaha abashinzwe umutekano nk’abandi baturarwanda.”
Ibi bibayeho nyuma y’umunsi umwe gusa Minisitiri w’Impunzi n’Imicungire y’Ibiza, afashe icyemezo cyo guhagarika komite ihagarariye impunzi mu nkambi ya Kiziba, nka kimwe mu byemezo byo gusubiza ibintu ku murongo n’iyubahirizwa ry’amategeko mu nkambi no mu nkengero zayo.
Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’igihe hagaragara ibikorwa by’imyigaragambyo mu nkambi y’impunzi ya Kiziba, igenzura ry’ibanze rikaza kugaragaza ko icyihishe inyuma y’iyo myigaragambyo ari Komite ihagarariye impunzi.
Itangazo rya guverinoma y’u Rwanda rihira riti “Yari ifite inshingano zo gufasha mu inozabikorwa mu nkambi, aho kuzuza izi nshingano, igakomeza gushishikariza impunzi kwigumura ku nzego z’ubuyobozi bwa Leta ndetse n’abafatanyabikorwa; zikababuza kugera mu nkambi, zigateza akaduruvayo mu nkambi, bigateza umutekano muke mu nkambi no mu nkengero zayo.”
Minisiteri y’impunzi yavuze ko “imyitwarire mibi, akaduruvayo n’ubushotoranyi bigaragara mu nkambi ya Kiziba bihabanye n’amategeko kandi ko bigomba guhita bihagarara hagamijwe kugarura amahoro, umutekano no kubahiriza amategeko mu nkambi no gukoresha ibiganiro mugukemura ibibazo bihari.”
Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko ifite inshingano zo kurinda umutekano w’Abanyarwanda bose n’uw’impunzi icumbikiye, bityo Minisiteri ikaba ihamagarira impunzi zose gufasha mu gusubiza ibintu ku murongo mu nkambi, kandi ko “uzagerageza kubangamira ishyirwa mu bikorwa ryabyo, azaba yishe amategeko kandi akabihanirwa.”
Hagati aho kuri uyu wa Mbere nibwo Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwategetse ko impunzi z’Abanye-Congo 21 zishinjwa guteza imyigaragambyo mu nkambi ya Kiziba, zifungwa by’agateganyo indi minsi 30.
Izi mpunzi zatawe muri yombi nyuma y’imyigaragambyo yo ku wa 20 Gashyantare 2018, aho ikivunge cy’izicumbikiwe mu nkambi ya Kiziba mu Karere ka Karongi, zasohotse mu nkambi zikajya gukambika ku biro by’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (HCR).
Mu itangazwa ry’uyu mwanzuro, urukiko rwavuze ko bakomeza gufungwa by’agateganyo indi minsi 30 nk’uko Ubushinjacyaha bwari bwabisabye kugira ngo bukomeze iperereza ku byaha bakurikiranweho byo gukora imyigaragambyo nta burenganzira.