Mu rwego rwo kwishimira intambwe Koreya y’Amajyaruguru imaze gutera mu bucuzi bw’intwaro za kirimbuzi, ku wa gatandatu 16 Mata 2017, yamuritse intwaro za nkirimbuzi, mu karasisi k’ingabo zicyo gihugu. Hakaba haranamuritswe roketi ihambaye, izwi nka “frankenmissile.”
Izi ntwaro zikaba zarazengukijwe hagati mu murwa mukuru w’icyo gihugu Pyongyang, mu gihe icyo gihugu cyashyizwe mu kato gikomeje guhembera umwuka mubi hagati yacyo na Leta zunze Ubumwe z’Amerika, uyu muhango ukaba warabereye imbere y’umuyobozi wacyo, Kim Jong Un.
Ibihumbi n’ibihumbi byari byitabiriye uwo muhango, wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 105 y’ivuka rya sekuru wa perezeida Kim Il Sung, ufatwa nka Gihanga cya Koreya y’Amajyaruguru.
Kim Jong Un.
Ubuhanga izi ntwaro zakoranywe, bukaba bwatangaje cyane inzobere mu ikoranabuhanga, ibi bikoresho bikaba bigizwe na shari, imbunda zizwi nka “Intercontinental ballistic missiles,” n’ibindi bitembo 2 bya rutura , byifashishwa mu kurasa ibi bitwaro bya kirimbuzi.
“Ubu byaturenze,” Dave Schmerler wo mu kigo cyitwa Middlebury Institute of International Studies, Monterey, muri California, mu magambo ubwo yagiranaga ikiganiro n’Ikinyamakuru Wall Street Journal. “Si natekerezaga ko nabona intwaro nkizi muri Koreya y’Amajyaruguru.”
Schmerler kandi akaba yaravuze ko intwaro zo mu bwoko bwa frankenmissiles” zifite ubushobozi bwo kurasa muri Leta Zunze Ubumwe Z’Amerika.
Kim Dong-Yub, Impuguke ku bijyanye na Koreya y’Amajyaruguru yavuze ko ibi bikoresho bigaragaza neza ko icyo gihugu cyirimo gutegura ibitero simusiga, cyirasa ibitwaro bya kirimbuzi byitwa Intercontinental ballistic missiles.
Kandi ngo ibi bisasu biva mu kanwa k’ibitembo, mbere yuko bifata umuriro, kugirango bidashobora kuba byakwangirika, uyu ukaba ari umwihariko, w’izi ntwaro.
Nkuko Reuters ibitangaza, ngo biragoye cyane kugirango bene biriya bisasu bimenyekane ko bimaze kuraswa (detection), nkuko Kim yabitangaje.
Ikindi kandi nuko abayobozi bo muri Koreya y’Amajyaruguru bavuze ko uko kwigwizaho intwaro za kirimbuzi, ari ugukingira guverinoma iri ku butegetsi mur’icyo gihugu gihugu
Perezida Trump akaba yasabye Ubushinwa gufasha mu guhosha ayo makimbirane, ariko kandi kuba Leta Zunze Ubumwe Z’Amerika zohereje amato y’intambara muri icyo cyigobe, birushaho gusubiza ibinti irudubi.
Choe Ryong Hae akaba yaravuze ko Perezida Trump ariwe nyirabayazana, w’icyuka cyintambara mu cyigobe cya Koreya, yongeyeho agira ati, kuba yarohereje ingabo ze, yagize ati, ‘‘ Tuzivuna uwari wese uzadutera, dukoresha intwaro zose dufite, yewe niza kirimbuzi.’’