Nancy Reagan umugore wa perezida wa 40 wa Leta zunze ubumwe za Amerika Ronald Reagan yitabye Imana kuri iki cyumweru zize indwara y’umutima yaramaranye igihe ku mwaka 94 yaramaze kugeza ari ku isi y’abazima.
Nancy Reagan, yashyingiwe mu 1952 ahita aba umugore wa perezida wa leta zunze ubumwe za Amerika Amerika (First Lady), kuri ubu rero akaba yamaze kuva mu mwuka w’abazima ndetse akazashyingurwa mu cyumeru gitaha mu gace kitiriwe uwari umugabo we.
Aka gace kiswe “Ronald Reagan President Library” gaherereye ahitwa Simi muri leta zunze ubumwe za Amerika.
Nancy, yahoze ari n’umukinnyi wa filimi aho yamamaye cyane mu yitwa B Mobvies mbere yo guhura n’umugabo we.Uyu mudamu nyakwigendera yaranzwe no kuba yarakingiraga ikibaba umugabo we Ronald Reagan akiri perezida aho akenshi mu bibazo yabazwaga mu itangazamakuru yabisubiza yizigama cyane mu rwego rwo kugabanya igitutu cy’itangazamakuru ku mugabo we.
Aha Ronald Reagan yari kumwe na Nancy mu ndirishya ryibitaro rya the Navy Medical Center
Nk’uko tmz ibitangaza, Nancy yigeze kubazwa ikibazo gikomeye aho yabajijwe icyo we n’umugabo we Ronald bazageza kuri leta zunze ubumwe za Amerika maze agasubiza ati”Tuzakora ibyiza byose dushoboye”.
Ubwo yari akiri umugore wa perezida, yashyizeho umuryango w’’ubukangurambaga mu kurwanya ibiyobyabwenge witwaga “Just Say No”.
Ibyo wamenya kuri Nancy Reagan
Aha yaseeraga ku murambo wumugabo we
Amazina ye yose ni Nancy Davis Reagan, yavutse mu tariki 6 Nyakanga 1921 i New York muri leta zunze ubumwe za Amerika.Yashakanye na Ronald Reagan mu mwaka 1952 babana kugeza mu 2004 ubwo uyu mugabo yitabaga Imana.
Nancy Reagan yari mu ishaka ry’aba-Republicains, asize abana babiri aribo Patti na Ron.Uyu mukecukuru avuka kuri Kenneth Seymour Robbins na Edith Prescott Luckett.
Yagizwe First Lady (umugore wa perezida) muri Mutarama 1981 ubwo Ronald Reagan yatorerwaga kuba perezida wa USA mu 1980.
Uyu mugore wamenyekanye cyane akina amafilimi yari atuye i Bel Air mu mugi wa Los Angeles ho muri leta zunze ubumwe za Amerika.
Umugabo we Ronald Reagan, yitabye Imana mu 2004 ubwo yari yujuje imyaka 93.
Kuva icyo gihe, Nancy yakomeje gucunga ububiko bw’ibitabo bw’umufasha we ndetse anatanga ibitecyerezo mu bya politiki kugeza ubwo yitabye Imana muri uku kwezi kwa Werurwe 2016.
M.Fils