Igitutu cy’inama iteganyijwe kubera i Kigali cyatumye igihugu cya Uganda, kirekura Abanyarwanda 32 bari bamaze igihe bafungiwe muri iki gihugu binyuranyije n’amategeko, aho binjiriye kuri uyu wa Kane, itariki 12 Nzeri, ku mupaka ya Kagitumba.
Ibi bije mu gihe Uganda yari yarakunze guhakana ko nta Banyarwanda ifite bafunze mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse butari ubwa kimuntu. Abarekuwe ngo bakaba bari mu maboko y’Urwego rushinzwe ubutasi bwa gisirikare (CMI.)
Ibi kandi byashobotse nyuma y’igihe u Rwanda rukora ibishoboka byose ngo abaturage barwo b’inzirakarengane, bose bagiye bashimutwa bashinjwa ibirego bidafite ishingiro, barekurwe cyangwa bashyikirizwe urukiko hamenyekane icyo bazira.
Abayobozi ba Uganda nka minisitiri w’ububanyi n’amahanga ndetse n’Umuvugizi wa Guverinoma, bose bari barakomeje guhakana ko hari umubare munini w’Abanyarwanda bafunze mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu gihugu cyabo, ari nako bashimangiraga ko Umunyarwanda wese ufungiye muri Uganda yafashwe kubera ibyaha yakoze.
Ahanini Abanyarwanda bafatwa bashinjwa ibyaha by’ubutasi, kwinjira mu gihugu badafite ibyangombwa, ariko ntibahabwe amahirwe yo kwiregura ari nabyo byatumye muri Werurwe u Rwanda rufata icyemezo cyo kuburira Abanyarwanda ngo bareke kujya muri Uganda ku mpamvu z’umutekano wabo.
Ni ikintu cyazanye icyuho mu bucuruzi hagati y’u Rwanda na Uganda, business zo muri Uganda nyinshi zigira igihombo, imijyi yegereye imipaka ku ruhande rwa Uganda iba nk’aho abantu bayihunze.
Amakuru ahari kuri ubu rero nuko kuwa Mbere, itariki 16 Nzeri, intumwa za Uganda zizasesekara I Kigali zije kuganira n’Abanyarwanda ku ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano y’Ubwumvikane hagati y’ibihugu byombi aherutse gushyirwaho umukono muri Angola, mu rwego rwo kugerageza kugarura umwuka mwiza mu mibanire hagati y’ibihugu byombi by’umwihariko koroshya ingendo zambukiranya imipaka ihuza ibyo bihugu.
Ayo masezerano yashyizweho umukono ku ruhande rw’u Rwanda na Perezida Paul Kagame, naho ku ruhande rwa Uganda ashyirwaho umukono na Perezida Yoweli Museveni.
Ayo masezerano yashyiriweho umukono mu nama yabereye i Luanda muri Angola ku wa gatatu tariki 21 Kanama 2019, isozwa abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Uganda bumvikanye kongera kunoza umubano w’ibihugu byombi ku bw’inyungu z’abaturage n’inyungu z’ibihugu by’u Rwanda na Uganda ndetse n’inyungu z’ibindi bihugu byo mu karere muri rusange.
Mu bandi bari muri ibyo biganiro harimo Perezida João Lourenço wa Angola, Perezida Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Perezida Sassou Nguesso wa Congo Brazzaville.
Imyanzuro yafatiwe muri iyo nama yavugaga ko u Rwanda na Uganda byemeranyijwe ko buri gihugu kigiye kubaha ubusugire bw’ikindi ndetse n’ubusugire bw’ibindi bihugu by’abaturanyi.
Impande zombi kandi zemeranyijwe gukumira ibikorwa biganisha ku guhungabanya umutekano w’igihugu kimwe cyangwa ikindi, ndetse no kwirinda ibikorwa byahungabanya umutekano w’ibihugu by’abaturanyi.
Ibihugu by’u Rwanda na Uganda byemeranyijwe no gusubukura urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu ku mipaka y’ibihugu byombi, no koroshya ubucuruzi n’ibindi bikorwa bitandukanye byambukiranya imipaka mu rwego rwo gushakira imibereho myiza abaturage b’ibihugu byombi.
Ibihugu byombi kandi byiyemeje guteza imbere umubano n’imikoranire igamije iterambere ry’akarere biherereyemo n’iterambere rya Afurika muri rusange. Mu byo ibyo bihugu byiyemeje gukoranamo harimo ibijyanye na Politiki, umutekano, ubucuruzi, umuco, ishoramari n’ibindi.
Ibihugu byombi kandi byemeye gushyiraho komisiyo ishinzwe gukurikirana iyubahirizwa ry’aya masezerano, iyo komisiyo ikaba iyobowe na ba Minisitiri b’Ububanyi n’amahanga, ikabamo kandi ba Minisitiri bashinzwe ubutegetsi bw’ibihugu n’abashinzwe ubutasi ku mpande zombi.