Mu kiganiro yaraye agiranye n’abanyamakuru nyuma y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaye ku nshuro ya 14, Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame yagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo ibijyanye n’umubano w’u Rwanda n’amahanga, Politiki, ICC n’ibindi.
Ku mukandida ku mwanya wo kuyobora Komisiyo ya AU : Perezida Kagame yavuze ko kuba yarahawe inshingano zo kuvugurura Komisiyo ya AU, atavuga ku uwo mu kandida u Rwanda rumushyigikiye.
Urukiko mpuzamahanga ICC
Perezida Kagame yavuze ko Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha ‘ICC’ rwakabaye rutanga ubutabera Mpuzamahanga.Iyo rubogamye hamwe ruba rwagiye muri politiki. Ati “ICC yari ikwiye kuba iya twese […] kuva ryari kandi kubera iki ICC ihagararira inyungu z’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi ? Iyi niyo mpamvu u Rwanda rutasinye ku masezerano ashyiraho uru rukiko.”
Perezida Kagame yabajijwe ku byavuzwe na Perezida Mkapa,umuhuza mu kibazo cy’u Burundi, wavuze ko ibihugu bicumbikiye Abarundi bakoherezwa mu gihugu cyabo ; yavuze ko ‘hari ibintu byinshi biba bikwiye kurebwa’.Umukuru w’Igihugu yavuze ko hakwiye ibiganiro mu rwego rwo kurebera icyakorerwa hamwe nk’akarere mu gushakira umuti ikibazo naho ubundi ‘guhambiriza abantu’ ntabwo ari ibintu bigoranye.
Ati “Ese ubu tuzabyuke maze tubwire impunzi z’Abarundi 80000 ziri inaha ngo nimutahe ibintu bimeze neza ? […] Kubwira impunzi ngo nimufate utwangushye mutahe biroroshye. Ikibazo ni ingaruka byatera kuri izo mpunzi.” Perezida Kagame avuga ko ibijyanye no kugarura amahoro mu Burundi, bireba Abarundi ubwabo ndetse n’abahuza mu biganiro.
Ku mibereho y’Abanyarwanda
Perezida Kagame yashimangiye ko urebye imibereho y’abanyarwanda muri iki gihe wasanga yarahindutse. Ati “Ubajije umubare munini bakubwira ko ubuzima bwabo mu myaka icumi hari icyiyongereyeho. […]” Yakomeje avuga muri iki gihe inzego zose zitera imbere nubwo hari zimwe zitera imbere mu buryo bwihuse kurusha izindi.
Kuba nya Politiki nka Padiri Nahimana
Perezida Kagame yavuze ko buri wese ubyemerewe n’amategeko ashobora kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu ndetse ko ariko bimeze no kuri Padiri Nahimana naho kuby’imbabazi za Kiliziya Gatolika, ati : “Sinzi ko batinya indishyi kuko hari n’aho bazishyura.
Isango star Jean Lambert Gatare