• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»‘Kubwira impunzi z’Abarundi ngo zitahe biroroshye, ikibazo ni ingaruka zabyo’ -Kagame ( AMAFOTO )

‘Kubwira impunzi z’Abarundi ngo zitahe biroroshye, ikibazo ni ingaruka zabyo’ -Kagame ( AMAFOTO )

Editorial 19 Dec 2016 Mu Mahanga

Mu kiganiro yaraye agiranye n’abanyamakuru nyuma y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaye ku nshuro ya 14, Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame yagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo ibijyanye n’umubano w’u Rwanda n’amahanga, Politiki, ICC n’ibindi.

Ku mukandida ku mwanya wo kuyobora Komisiyo ya AU : Perezida Kagame yavuze ko kuba yarahawe inshingano zo kuvugurura Komisiyo ya AU, atavuga ku uwo mu kandida u Rwanda rumushyigikiye.

Urukiko mpuzamahanga ICC

Perezida Kagame yavuze ko Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha ‘ICC’ rwakabaye rutanga ubutabera Mpuzamahanga.Iyo rubogamye hamwe ruba rwagiye muri politiki. Ati “ICC yari ikwiye kuba iya twese […] kuva ryari kandi kubera iki ICC ihagararira inyungu z’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi ? Iyi niyo mpamvu u Rwanda rutasinye ku masezerano ashyiraho uru rukiko.”

Perezida Kagame yabajijwe ku byavuzwe na Perezida Mkapa,umuhuza mu kibazo cy’u Burundi, wavuze ko ibihugu bicumbikiye Abarundi bakoherezwa mu gihugu cyabo ; yavuze ko ‘hari ibintu byinshi biba bikwiye kurebwa’.Umukuru w’Igihugu yavuze ko hakwiye ibiganiro mu rwego rwo kurebera icyakorerwa hamwe nk’akarere mu gushakira umuti ikibazo naho ubundi ‘guhambiriza abantu’ ntabwo ari ibintu bigoranye.

Ati “Ese ubu tuzabyuke maze tubwire impunzi z’Abarundi 80000 ziri inaha ngo nimutahe ibintu bimeze neza ? […] Kubwira impunzi ngo nimufate utwangushye mutahe biroroshye. Ikibazo ni ingaruka byatera kuri izo mpunzi.” Perezida Kagame avuga ko ibijyanye no kugarura amahoro mu Burundi, bireba Abarundi ubwabo ndetse n’abahuza mu biganiro.

Ku mibereho y’Abanyarwanda

Perezida Kagame yashimangiye ko urebye imibereho y’abanyarwanda muri iki gihe wasanga yarahindutse. Ati “Ubajije umubare munini bakubwira ko ubuzima bwabo mu myaka icumi hari icyiyongereyeho. […]” Yakomeje avuga muri iki gihe inzego zose zitera imbere nubwo hari zimwe zitera imbere mu buryo bwihuse kurusha izindi.

Kuba nya Politiki nka Padiri Nahimana

Perezida Kagame yavuze ko buri wese ubyemerewe n’amategeko ashobora kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu ndetse ko ariko bimeze no kuri Padiri Nahimana naho kuby’imbabazi za Kiliziya Gatolika, ati : “Sinzi ko batinya indishyi kuko hari n’aho bazishyura.

-5098.jpg

-5097.jpg

-5096.jpg

-5095.jpg

-5093.jpg

-5094.jpg

Isango star Jean Lambert Gatare

2016-12-19
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Museveni yavuze ko agiye kwirukana abaganga bahagaritse akazi basaba kongererwa umushahara. 

Perezida Museveni yavuze ko agiye kwirukana abaganga bahagaritse akazi basaba kongererwa umushahara. 

Editorial 17 Nov 2017
“Uzitura impene yamara kurenga imbibe ugahebeba nka yo”-Umugani w’ikirundi

“Uzitura impene yamara kurenga imbibe ugahebeba nka yo”-Umugani w’ikirundi

Editorial 04 Feb 2025
Intwali : Amashirakinyoma ku rupfu rwa General Fred Rwigema

Intwali : Amashirakinyoma ku rupfu rwa General Fred Rwigema

Editorial 29 Jan 2017
Sylvia Mukankiko si umusazi, ni umurozi urota kumara abadasangiye nawe ubugome

Sylvia Mukankiko si umusazi, ni umurozi urota kumara abadasangiye nawe ubugome

Editorial 19 Nov 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Min. W’Intebe W’u Buhinde, Narendra Modi Yunamiye Inzirakarengane Zishyinguye Mu Rwibutso Rwa Kigali
HIRYA NO HINO

Min. W’Intebe W’u Buhinde, Narendra Modi Yunamiye Inzirakarengane Zishyinguye Mu Rwibutso Rwa Kigali

Editorial 24 Jul 2018
Itsinda rya mbere ry’impunzi u Rwanda rwemeye kwakira zivuye muri Libya ryageze i Bugesera
POLITIKI

Itsinda rya mbere ry’impunzi u Rwanda rwemeye kwakira zivuye muri Libya ryageze i Bugesera

Editorial 27 Sep 2019
Umurundi akaba n’Umunyamabanga Mukuru wa EAC akomeje kuvugwaho kunyereza umutungo
INKURU NYAMUKURU

Umurundi akaba n’Umunyamabanga Mukuru wa EAC akomeje kuvugwaho kunyereza umutungo

Editorial 22 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru