Imikino olympic yaberaga i Rio de Janeiro muri Brazil kuva tariki 5 Kanama kugeza kuri tariki 21,yari yaritabiriwe nibihumbi by’abakinnyi harimo 7 bari baserukiye u Rwanda,gusa ariko ubwo abandi bazamuraga amabendera y’ibihugu byabo,abanyarwanda batangaga impamvu zatumye bitwara nabi,aba bakinnyi ntamudali numwe begukanye,yewe abenshi ntibanarangije irushanwa.
Turebeye hamwe muri rusange ni ku nshuro ya cyenda u Rwanda rwitabiraga imikino Olempike ikaba iya gatatu rwari ruhagarariwe kuva mu 1992 mu mikino yabereye i Barcelona muri Espagne aho rwari rufite abakinnyi 10, 2012 i Londres rwari rufite abakinnyi 7 ari nabo rwari rufite uyu mwaka i Rio de Janeiro muri Brazil.
Niyonshuti Adrie niwe wari uhagarariye abndi i Rio
Aba bakinnyi bose bari bahagarariwe na Adrie Niyonshuti nka kapiteni,uyu yajyanywe muri aya marushanwa atabikwiriye kuko siwe wari watsindiye uyu mwanya,ahubwo yaje gusimbura uwari watsindiye uyu mwanya,uyu yaje gutanga impamvu zatunguye benshi zo kuba atararangije irushanwa yavuze ko yagowe nigare aranagwa bituma adasoza i rushanwa,gusa bamwe mubakurikiye iyi mikino barimo umunyamakuru w’imikino Muramira Regis ubwo twaganiraga yatubwiye ko kuriwe asanga Adrie yari gwishije kugirango yikureho ikimwaro.
yagize ati”Njye nkurikije uko umuntu waguye mu muhanda akomereka sinakwemeza ko uriya mukinnyi yaguye koko ahubwo njye mbona iriya ari iturufu yakoresheje kugirango yikize ikimwaro cyo kuba adakoze ibyo abanyarwanda bari bamutegerejeho”.
Tariki 6 Kanama, ubwo yatangiraga gusiganwa, igare rye ryagize ikibazo cya feri ahabwa irindi ariko amaze gukora ibirometero 50 mu muri 237.5 bagombaga gusiganwa aragwa bituma ahita anava mu irushanwa atarangije.
Kuri uwo munsi kandi, Umunyarwandakazi witwa Umurungi Joanna ukina imikino yo koga metero 100 za Bunyugunyugu (butterfly) wari umaze igihe kinini yitoreza mu Butaliyani, yabaye uwa kabiri mu isibo yari arimo akoresheje umunota 1’11″92 agabanya ibihe asanzwe akoreshaho amasegonda abiri.
Umurungi umukobwa wasiganwaga muboga
Umurungi n’iyo aba uwa mbere ntiyari gukomeza bitewe n’uko isibo yarimo yari iya nyuma yari yashyizwemo abakinnyi b’inyuma bafite ibihe binini kurusha abandi ku buryo n’uwabayemo uwa mbere atarenze icyo cyiciro.
Eloi yaramaze umwaka wose yitoreza mukigo mpuza mahanga cyo koga
Umunyarwanda wa gatatu yakinnye tariki 11 Kanama, Eloi Imaniraguha. Yari amaze umwaka yitoreza mu kigo mpuzamahanga cya cyo koga [Swimming Center] muri Thailand ariko yarangije ari uwa 68 mu bakinnyi 85, akoresheje amasegonda 26 n’iby’ijana 43 mu gusiganwa metero 50, asizweho na Andriy Hovorov wo muri Ukraine wa mbere amasegonda atanu.
Uyu mukinnyi mu isibo (heat) ya kane yarimo ahanganye n’abakinnyi umunani, yabaye uwa munani ntiyabasha kurenga itsinda.
uyu niwe wahabwaga amahirwe yo kuba hari icyo yakora
Nyirarukundo Salome mu kwiruka ku maguru mu birometero 10 yarangije ari uwa 27 mu bakinnyi 35 akoresheje iminota 31 amasegonda 7 n’ibice 80 asizwe na Almaz Ayana wo muri Ethiopia wabaye uwa mbere akoresheje iminota 29 amasegonda 17 n’ibice 45.
Mukasakindi yabaye uwa 126
Mukasakindi Claudette na we usiganwa ku maguru mu birometero 42 [marathon ], yabaye uwa 126 mu bantu 133 basoje irushanwa, Umunya Kenya Jemima Jelagat Sumgong yegukana umudali wa zahabu amusize iminota 41’53.
Ku munsi wa nyuma w’amarushanwa, kuri iki Cyumweru tariki 21 Kanama hari hatahiwe Uwiragiye Ambroise usiganwa muri marathon mu bagabo akaba asanzwe yitoreza mu Buholandi ari naho aba.
Uyu mukinnyi wari witabiriye imikino Olempike ku nshuro ya mbere, yarangije ari uwa 99 mu 140 basiganwe, yakoresheje amasaha 2:25:57 mu gihe Umunya Kenya Eliud Kipchoge wa mbere yakoresheje amasaha 2:08:44.
Nathan Byukusenge wagombaga gukina mu gusiganwa ku magare mu misozi (Mountain Bike), we ntiyabashije kurangiza isiganwa. Umudali wa zahabu watwawe na Nino Schurter wo mu Busuwisi, Jaroslav Kulhavý wo muri Repubulika ya Czech yegukana feza naho Carlos Coloma Nicolas wo muri Espagne atwara uw’umuringa.
Muri rusange, mu bihugu byo mu Karere u Burundi buvanye umudali umwe wa feza muri iyi mikino, Kenya itahanye imidali 13 irimo itandatu ya zahabu, itandatu ya feza n’umwe w’umuringa, Ethiopia itahanye imidali umunani irimo umwe wa zahabu, ibiri ya feza n’itanu y’umuringa.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika niyo yegukanye imidali myinshi kuko itahanye 121 irimo 46 ya zahabu, 37 ya feza na 38 y’umuringa, ikaba ikurikiwe n’u Bushinwa bwatwaye imidali 70 n’u Bwongereza butahanye igera kuri 67.
Muri Afurika Kenya niyo yatwaye imidali myinshi igera kuri 13 ikurikiwe na Afurika y’Epfo yatwaye 10.
Aha niho twagera twibaza niba koko buri mwaka u Rwanda ruzajya rwitabira gusa ariko nta mudali rutegereje.
Ntakirutimana Alfred