Pererezida wa Uganda yakomoje ku gikorwa yise ‘guhandura ivunja’, agihuza no gushaka umuti ku bibazo by’umutekano muke muri Uganda bivugwa ko hari igihugu cy’abaturanyi kibigiramo uruhare.
Muri iki gihe Uganda yugarijwe n’ubwicanyi bwa hato na hato, aho kuva mu myaka ishize abantu bakomeye bagiye baraswa kandi ababigizemo uruhare ntibamenyekane.
Ni ibibazo bisobanurwa ukwinshi kuko hari abavuga ko uyu mutekano muke ari iturufu yo kugumisha Museveni ku butegetsi, kuko ari icyuho anyuramo mu kwivugana abagerageje kuzamura ijwi banenga imikorere ye cyangwa batemeye ibikorwa bye mu buryo bweruye.
Ni kimwe no kuvuga ko ibyo bibazo bifitwemo uruhare n’igihugu cy’abaturanyi, byose bigamije kurangaza abaturage kandi ikibazo nyirizina kiri imbere mu gihugu.
Bigahuzwa n’uko ubwo ASP Kirumira wahoze ari ofisiye muri polisi ya Uganda yaraswaga agapfa ku wa 8 Nzeri 2018, Perezida Museveni yihutiye kugera aho byabereye, ariko abaturage bamugaragariza ko bamurambiwe.
Nk’uko Daily Monitor yabitangaje, umwe yagize ati “Mzee, urabibona? Ibi turabirambiwe. Turakurambiwe hamwe n’inzego z’umutekano zawe. Turagira ngo ugire icyo ukora. Ko abantu bari gushira uzayobora iki, igihugu cyambaye ubusa?”
Undi nawe yagize ati “Mzee, Kirumira yakubwiye ko bashaka kumwica ariko ntiwigeze umwumva. Se [umubyara] nawe yarakwegereye kuri iyo ngingo ariko uraceceka. Watubwira Perezida wacu uwo ari we niba udashobora guhagarika ubwicanyi mu gihugu uyoboye?”
Muri iyi myaka mike ishize, inzego z’umutekano za Uganda zakajije umurego mu gutoteza abanyarwanda baba abatuyeyo cyangwa abahagenda, abenshi bagakorerwa iyicarubozo bashinjwa ibyaha byo guhungabanya umutekano, nubwo nta bimenyetso byigeze bitangwa.
Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa Gatandatu mu ngoro y’umukuru w’igihugu, Entebbe, Museveni yabajijwe ku bivugwa ko ibihe Uganda iri gucamo “bifitanye isano n’igihugu cy’abaturanyi ku buryo abaturage hari abashyitsi batinya kwakira kuko batazi aho bahagaze.”
Nubwo atigeze avuga izina ry’icyo gihugu, byumvikanye ko ari igifatanye ibibazo by’umubano utifashe neza muri iki gihe, ari cyo u Rwanda.
Museveni ntiyigeze abaza uwo munyamakuru izina ryacyo, ibyabaye nk’ibisobanura neza ko icyo bamubazaga yacyumvaga.
Yagize ati “Ku bijyanye no kumenya niba abo bicanyi baturuka mu gihugu cy’abaturanyi, icyo tuzakimenya. Tugenza gacye, ntidukuka umutima, ntabwo guhandura ivunja bivuze gukata ino ryose. Oya, iyo ryinjiye mu ino ukuguru kose kurababara, ukarihandura utangije umubiri.”
Yavuze ko bazakemura ikibazo badahagaritse moto zikunze gukoreshwa mu kurasa abantu cyane cyane muri Kampala.
Ati “Tuzagera kuri ayo mavunja. Ivunja ryinjiye urihandura mu buryo bubiri. Uvanamo iryinjiye kandi gahoro gahoro utangije urugingo, ugashyiraho n’umuti ku buryo n’andi mavunja apfa… Tuzayahandura ryaba ari iriri mu ino n’andi ari hafi aho, muzaba mureba.”
Yavuze ko hari amavunja yinjiye mu batwara moto, kikaba ari cyo bagomba guhangana nacyo.
Muri icyo gikorwa niho hazamo itabwa muri yombi rya Gen Kale Kayihura wahoze ayobora Polisi ya Uganda, kuko Ubushinjacyaha bumurega ko Kayihura yananiwe kurinda ibikoresho by’intambara, agaha imbunda abantu batabyemerewe n’amategeko barimo abatwara moto bari bibumbiye mu cyitwa ‘Boda Boda 2010’.
Museveni ati “Ntaho abantu badapfa”
Abantu bakomeye bishwe muri Uganda mu myaka ishize barimo Umushinjacyaha Joan Kagezi; Major Mohammed Kiggundu; AIGP Felix Kaweesi; umucuruzi Susan Magara, Col Abiriga na Mohamad Kirumira uheruka, bose bishwe barashwe.
Ku bwa Museveni ngo ubwicanyi ntaho butaba kuko na Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’igihugu cy’igihanganye, mu myaka ine ishize hishwe abantu 56 214.
Ati “Ubwicanyi bubaho no mu bihugu byateye imbere, itandukaniro ni uko nko muri Amerika no mu bindi bihugu byateye imbere, kubera za kamera, ikoranabuhanga ryumviriza telefoni z’abanyabyaha, abakora ibyo byaha bahita bamenyekana.”
Yavuze ko hari gushyirwaho ikoranabuhanga mu gushakisha abanyabyaha, asaba Abanya-Uganda ko igihe babonye umuntu batazi bahita bamenyesha inzego z’umutekano.
Nubwo Perezida Museveni ndetse n’inzego z’umutekano zitandukanye zo mu gihugu cye basa n’abihaye gahunda yo gushakisha uburyo bwose bashotoramo u Rwanda, kugeza magingo aya abayobozi bo mu Rwanda nta n’umwe muri bo uragira icyo avuga byeruye kuri ubwo bushotoranyi.
Yewe ibimenyetso byose bituruka ku ruhande rw’u Rwanda usanga byerekana ko rwo rwifuza kugirana na Uganda imibanire myiza.
Mu bigaragaza ubushake bw’u Rwanda mu gutsura umubano na Uganda harimo uruzinduko Perezida Paul Kagame aheruka kugirira muri Uganda mu kwezi kwa Werurwe uyu mwaka rwari rugamije kuzura no gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi.
Ikindi nubwo Abanyarwanda bakorerwa iyicarubozo muri Uganda, abaturage ba Uganda bo usanga bagenda mu Rwanda ndetse bakarukoreramo nta nkomyi.
“Intare ntabwo ikunda kwanduranya”
Mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka ubwo yari yitabiriye ibikorwa byo kwamamaza abakandida ba FPR Inkotanyi mu Karere ka Gisagara, Perezida Kagame yakomoje ku mibanire y’u Rwanda n’ibihugu bituranyi, iki gihugu akigereranya n’Intare, avuga ko nubwo ari kenshi igaragara nk’isinziriye, ari urugero rwiza rwo kurinda kandi nta we wanduranyijeho.
Yagize ati: “Irisinzirira ndetse ubukoko bumwe bukajya buza bukayijomba, bwibwira ngo irasinziriye, ndetse Intare nayo ikabwirengagiza, rimwe na rimwe igakomeza kwirigata iminwa izi ngo aho iri bubishakire irabwiyunyuguza. Ubundi Intare ntabwo ikunda kwanduranya, ntabwo ari ngombwa.”
“Ntabwo rero twanduranya ariko si ngombwa ko abantu batwanduranyaho, twe imbaraga zacu zose tuzishyire mu kwiyubaka no kurinda ibyo twubaka.”
katsibwenene
Haaaaaaaaaaa!!!!!!!!! amaso kuri ecran