• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

  • Jambo ASBL yongeye kwerekana ko ari umuvugizi wa FDLR, ntiyifuza ko uyu mutwe wamburwa intwaro ku ngufu   |   07 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Ihezwa rikorerwa abagore ku isi mu mboni ya Ange na Ivan Kagame

Ihezwa rikorerwa abagore ku isi mu mboni ya Ange na Ivan Kagame

Ubwanditsi 26 Jul 2016 Mu Mahanga

Ku isi nzima, ntushobora gushaka urugero rw’ibihugu byimirije imbere igitsinagore ngo u Rwanda ntiruboneke mu by’ibanze. Mu gihe hirya no hino hari ibihugu kandi bikomeye birangwamo amategeko, amahame n’imico bipyinagaza abagore, mu Rwanda abari n’abategarugori barenze kuba ba mutima w’urugo bahinduka ba mutima w’igihugu.

Muri Saudi Arabia kirazira ko umugore yatwara imodoka cyangwa ikindi kinyabiziga, ibi byemerewe abagabo gusa, mu gihe mu Rwanda abagore basigaye batwara n’indege.

Afghanistan ni cyo gihugu kirangwamo ukwiyahura kw’abagore n’abakobwa kurenza ibindi ku isi biturutse ku ihezwa bakorerwa ribatera gushenguka, mu gihe mu Rwanda rw’ubu abagore bifitiye ikizere kirenze n’icyo abagabo bigirira.

Muri Pakistan ho ni agahomamunwa kuko ihezwa ry’abagore muri icyo gihugu riri gutuma hari abahezanguni bibasira bamwe muri bo bari mu myanya y’ubuyobozi bakicwa, ku buryo abayobozi b’abagore bahora bikanga urupfu.

Ibaze nawe igihugu kugeza magingo aya iyo umugabo akoze amakosa akomeye, abo yahemukiye b’abagabo bikora ari itsinda bakajya gufata umugore we ku ngufu, bakabikorera hamwe icyarimwe bafatanije, ibi mu muco w’abanya-Pakistan bisa n’ibyabaye akamenyero.

Ubwo ntituvuze za Nepal, Guatemala n’ahandi uburenganzira bw’igitsinagore bugerwa ku mashyi.

Raporo Mpuzamahanga ku buringanire ‘The Global Gender Gap Index’ yo mu 2015 yarushyize ku mwanya wa mbere muri Afurika, ku Isi ruza kuwa Gatandatu. Iyi ntera yagezweho biturutse ku miyoborere yafashe umwanzuro wo gushyiraho amategeko yimakaza uburinganire bw’abagabo n’abagore muri iki gihugu.

Mu kiganiro Umuryango Global Citizen wagiranye n’abana ba Perezida Kagame, Ange Kagame na Ivan Kagame, bagaragaje ibitekerezo byabo ku kamaro ko gukuraho amategeko yimakaza ivangura no guheza abagore n’abakobwa ku Isi.

Iki kiganiro cyabayeho mu gihe uyu muryango uri mu bukangurambaga bwiswe #LevelTheLaw, bugamije kwamagana ihezwa rikorerwa abagore n’abakobwa ku Isi hashingiwe ko ari igitsinagore. Ange Kagame akaba ari umwe mu barangaje imbere ubu bukangurambaga.

Icyo kiganiro Ange na Ivan Kagame bagiranye na Global Citizen kigira kiti;

Kuki ushyigikiye ubukangurambaga Level the Law?

Ange: Birababaje kuba ahenshi ku Isi abagore n’abakobwa bagisubizwa inyuma n’amategeko ashyigikira ivangura rishingiye ku gitsina, amategeko abuza abagore gusohoka mu rugo cyangwa gukora akazi gasanzwe kereka babyumvikanyeho n’abagabo babo.

Ibi ntabwo biri ku bagore bo mu Rwanda, kuko igihugu cyanjye cyateye intambwe ikomeye mu guharanira uburinganire bw’abagore imbere y’amategeko. Akamaro k’indashyikirwa k’abagore mu Rwanda rwa none, gaturuka ku byemezo byiza byafashwe n’ubuyobozi bwa nyuma ya Jenoside, bwiyemeje gushyigikira uruhare rwabo mu nzego zose z’iterambere ry’igihugu. Iyi niyo mpamvu nshyigikiye ubu bukangurambaga.

Amategeko ni ingenzi mu kunoza ihame ry’uburinganire, ariko sosiyete niyo ya mbere igomba gutuma bigerwaho. Ni izihe mbogamizi zihari muri sosiyete Nyarwanda mu guhuza ibyo byombi?

Ange: Binyuze mu iterambere ry’imibereho n’uburinganire mu mategeko, byahaye ubushobozi abagore, by’umwihariko mu kurandura imyumvire ya kera no kwerekana ko bifitiye icyizere ku bwabo no mu byo bakora, bigakuraho izo nzitizi z’imyumvire yaba mu bantu ku giti cyabo, mu baturanyi no muri sosiyete.

Ariko icy’ingenzi, kugirango kwegera abaturage bibyare umusaruro, bikenera ko abaturage bizera ubuyobozi bwabo. Ibintu byose ku nzego zinyuranye bigakorwa babigizemo uruhare bigatuma babigira ibyabo bikanakuraho imyumvire ishaje.
Ndizera ko ari yo mpamvu byashobotse mu Rwanda.

Ese abagabo bafite uruhare mu guharanira uburenganzira bw’abagore cyangwa ni abagore babyikorera ubwabo?

Ivan: Byombi barafatanya. Nibyo, urugamba rwo guharanira uburenganzira bw’abagore nibo barugizemo uruhare, kandi ntekereza ko ariko bizakomeza. Ariko impinduka z’ingenzi, ni uko umubare w’abagabo babigiramo uruhare nawo ukomeje kwiyongera, barangajwe imbere n’ab’icyitegererezo nka Data, abasore b’urungano rwanjye bakuze babona abagore bize kandi bakora ibintu byiza, bashiki babo na ba Mama babo urugero, abo ngabo ubuzima bwabo bwerekanye ko abantu bose ari ingenzi kandi abagabo n’abagore bakwiye kwitabwaho kimwe.

Ni uwuhe mumaro w’ibigo bya ‘Isange One Stop Centers’?

Ange: Nyuma y’uko Mama wanjye atangije ‘Isange One Stop Center’, mu rwego rwo guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu gihugu, ibi bigo byagiye byiyongera cyane. Gutanga ubufasha mu myumvire, gukurikirana icyaha, gutanga serivisi zo kwa muganga ku wahohotewe kandi umusaruro umaze kuboneka ku bagore batabashaga kubona ababafasha.

-3370.jpg

Ange na Ivan Kagame

Umwihariko w’ibi bigo, ni uko abahohotewe babasha kubona ubufasha bwose ahantu hamwe kandi hatuje, ni igisubizo mu buryo bwihuse n’uburambye kuko ibimenyetso byose byemewe mu nkiko bikusanyirizwa muri biriya bigo bigafasha ubutabera.

Ibi bigo byanongerereye ubumenyi abaturage yaba abagore n’abagabo, basobanukirwa uko bakwirinda ihohoterwa mu ngo n’icyo bakora igihe ribayeho. Ibi bigo byahinduye ubuzima bw’abaturage mu buryo bufatika.

Utekereza ko uburenganzira bw’abagore mu Rwanda buzaba bugeze he mu myaka itanu iri imbere?

Ange: Iterambere ry’uburenganzira bw’abagore mu Rwanda riteye ishema kandi ririhuta cyane, ibi byashobotse kuko hagiyeho amategeko arengera umugore ndetse n’iterambere rirambye riganisha ku mibereho myiza n’ubuzima muri rusange.

Nizeye ko uko Rwanda ruzakomeza gutera imbere mu myaka itanu iri imbere, abagore nabo bazakomeza kwiga ari benshi, gutezwa imbere kandi bagakomeza gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza by’abatuye u Rwanda.

Ni iki ibindi bihugu byakwigira kubyo u Rwanda rwagezeho?

Ivan: Birashoboka, isomo ry’ingenzi ku Rwanda ni uko iterambere ry’uburenganzira bw’abagore cyangwa iry’ingeri zose z’ubuzima muri rusange, ridashobora kugerwaho n’abantu bamwe gusa.

Uburinganire bufatika hagati y’ibitsina byombi bwari inzitizi ikomeye kandi ntibyari byoroshye ko ikurwaho kugeza ubwo abayobozi b’igihugu cyanjye bahinduriye amategeko yahezaga abagore n’abakobwa mu nzego zose z’ubuzima. Sosiyete Nyarwanda itera imbere kuko umukobwa abasha kwiga neza, uburinganire mu bikorera bwumviswe neza, bagatanga akazi ku bagabo n’abagore nta busumbane.

Iki ibindi bihugu bikwiye kukiga. Nkuko u Rwanda rwabigaragaje, intambwe y’iterambere ry’uburenganzira bw’umugore ntiyoroshye ariko ni urugamba rw’ingirakamaro.

Ni iki kikugira umuntu w’ingirakamaro mu bandi?

Ange: Niyumva nk’umuntu w’ingirakamaro kubera impamvu ebyiri, izanjye bwite n’iz’imimerere yanjye.

Ku mpamvu zanjye bwite, nagize amahirwe yo gukurira ndetse nigira mu bice bitandukanye by’Isi, ndetse ngenda henshi ku Isi, byamfunguye amaso mbona byinshi mu mico itandukanye.

Imyumvire y’ababyeyi banjye n’iyanjye, byatumye nkura mu buryo buhagije mbasha kumenya ko inzitizi abagore bo mu gihugu cyanjye bahuye nazo, zageze no ku bandi bose ku Isi yose.

Mbifata nk’inshingano zanjye ahari ho hose n’igihe cyose kuba icyitegererezo n’ijwi riranguruye ry’abagore, bashobora kuba barabuze ababavugira.

Igihe.com

2016-07-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

‘Kubwira impunzi z’Abarundi ngo zitahe biroroshye, ikibazo ni ingaruka zabyo’ -Kagame ( AMAFOTO )

‘Kubwira impunzi z’Abarundi ngo zitahe biroroshye, ikibazo ni ingaruka zabyo’ -Kagame ( AMAFOTO )

Ubwanditsi 19 Dec 2016
Hagamijwe kuburizamo amatora muri Kivu y’Amajyepfo, ububiko bw’ibikoresho by’amatora mu mujyi wa Bukavu byahawe inkongi!

Hagamijwe kuburizamo amatora muri Kivu y’Amajyepfo, ububiko bw’ibikoresho by’amatora mu mujyi wa Bukavu byahawe inkongi!

Ubwanditsi 11 Dec 2023
Polisi y’u Rwanda yafashe umutekamutwe wiyitiriraga Abayobozi

Polisi y’u Rwanda yafashe umutekamutwe wiyitiriraga Abayobozi

Ubwanditsi 17 Mar 2016
Bimwe mubyo Perezida Kagame amaze kugeraho muri iyi manda ye  ya kabiri  asoza

Bimwe mubyo Perezida Kagame amaze kugeraho muri iyi manda ye ya kabiri asoza

Ubwanditsi 06 Oct 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RDC: Imirwano ikomeye iri kubera mu Mujyi uhana imbibi n’u Burundi
Mu Mahanga

RDC: Imirwano ikomeye iri kubera mu Mujyi uhana imbibi n’u Burundi

Ubwanditsi 30 Sep 2017
Kagame yakoze ibyiza ariko ntashinzwe kuyobora Isi yose – Igisubizo ku munyamakuru wa Al Jazeera
POLITIKI

Kagame yakoze ibyiza ariko ntashinzwe kuyobora Isi yose – Igisubizo ku munyamakuru wa Al Jazeera

Ubwanditsi 10 Oct 2019
AS Kigali yatsinze Espoir 4-0 mu mukino Shabalala yuzurijemo ibitego 10; Rayon Sports itsindiwe i Rubavu na Etincelles FC
Uncategorized

AS Kigali yatsinze Espoir 4-0 mu mukino Shabalala yuzurijemo ibitego 10; Rayon Sports itsindiwe i Rubavu na Etincelles FC

Ubwanditsi 11 Dec 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru