Milliyoni y’abanyarwanda bazize Genocide bo ntacyo bavuze! nta perereza ubufransa bwabakoraho?
Mu kwezi kwa gatandatu 1994 ubwo french contingents z’abasoda ba Turquoise bambukaga umugezi wa Rusizi bagatondagira i kamembe, umunyamakuru Hassan Ngeze yarabafotoye anasohora inyandiko, mu kinyamakuru cye cya “kangura” kiriho ifoto nini ya President Mitterrand, ivuga ngo abafransa ni “inshuti nyakuri z’abahutu!”.
Nta mu hutu nta mu tutsi, twese turi bamwe, turi abanyarwanda! abanyamahanga bazabashakeho ubucuti nk’abanyarwanda.
Abasirikare b’u Bufaransa muri Operation Turquoise
Iperereza ku ihanurwa ry’Indege ya Habyarimana
Uzaza yikundisha abahutu cyangwa abatutsi, mujye mumuha akato, azaba ari umwanzi w’urwanda abafransa batwubitseho uruskyo ubwo bacuraga umugambi wo gukora Genocide mu rwanda, bakaba kandi kugeza ubu batari bemera ko ubufransa bwakoze iyo Genocide y’abatutsi.
Ayo maperereza yabo nahagarikwe, aburizwemo, iya Trevidick ibe iyanyuma, urwanda ntirugomba kugumya gutobatobwa na ziriya mburamukoro.
Igikwiye guba cyakorwa kandi gifitiye urwanda akamaro n’ugushinja mu rukiko ubufransa icyaha cya Genocide yakorewe abatutsi mu rwanda muri 1994, ababiligi bemeye ko bakoze Genocide mu rwanda, babisabira imbabazi. Minisitiri w’intebe w’ububiligi Guy Verhostadt muribuka ko yapfukamiye abanyarwanda hariya i Gisozi kuri Memorial ya Genocide agasaba imbabazi mw’izina ry’ububiligi, yasabye imbabazi arira, ntabwo byari ukwiyerurutsa.
Indege ya Habyarimana iturufu ryanyuma rya Kayumba Nyamwasa
Abafransa bo baranangiye kugeza ubu. Alain Juppe witoresha kuba Prezida w’ubufransa yarihanukiriye vuba aha ati:”reka reka nta Genocide ubufransa bwakoze mu rwanda; ati ibyo byabara abasazi” (reference: twitter account ya alain juppe).
Ese ye kuvuga ni ugutaruka: uyu mugabo wiyamamariza kuba President w’ubufransa naramuka atowe agasimbura Hollande ku mwanya wa President, bizagenda bite?
Alain Juppe yararahiye kuva cyera ko nta na rimwe azakora President Paul Kagame mu ntoki, ntashobora kuramukanya na President w’urwanda! …! hambere aha Alain Juppe yumvise ko President kagame agiye kuza mu bufransa mu ruzinduko rw’akazi (state visit), maze ahita apanga uburyo azarigita kugira ngo atazaramukanya na Paul Kagame!
Alain Juppe
Yararigise koko! arigita kandi ari Minister wa foreign affairs w’ubufransa LE PAUVRE! azarigita ate se namara kuba President w’ubufransa? … azakizwa wenda n’uko u rwanda rwongeye rugacana umubano n’ubufransa: umuntu arabona ari naho bigana. Alain Juppe wasanga nawe uzanye kariya gaturufu gashya ko gusubukura iperereza kw’ihanurwa ry’indenge ya Habyarimana. Alain Juppe arareba akabona ari we ufite ubwiganze bw’amahirwe yo gutorerwa umwanya wa President wa Repubulika.
Muri za Laboratoires za Poltique ze, Alain Juppe agomba kuba yarasanze bikwiye ko habyutswa irindi perereza kw’ihanurwa ry’indege ya Habyarimama, ku buryo icyo cyaha yakigereka kuri President Paul Kagame.
Ikizaba kigamijwe kikaba ari ukurakaza Kagame gusa ntakindi. maze President Kagame yongere ace umubano n’ubufransa nkuko yabigize muri november 2006 ubwo kabutindi Juge Bruguiere yari amaze gukora rya shyano rye rya JUDICIAL TERRORISM ryo gusakaza za international arrest warrants/mandats d’arret internatIonaux.
Dore rero uko Alain Juppe yarigise: ubwo President Kagame yageraga i Paris agiye gusura mugenzi we President Sarkozy wari wamutumiye, foreign affairs Minister Alain Juppe yaburiwe irengero , bitinze gato twumva ngo Juppe aracaracara muri Australia. nta Mission yari ahafite yateganijwe.
Yumvise gusa ko Kagame aje mu bufransa, ati reka nkizwe n’amaguru!
ntargera@yahoo.fr